Amakipe azitabira Tour du Rwanda yamaze gutangazwa, aho ku makipe azahagararira u Rwanda hagaragaye mo amazina mashya muri Tour du Rwanda
Ku munsi wa mbere w’imyitozo kuri Stade Amahoro, Mugiraneza Jean Baptiste na Sugira Ernest batangiye imyitozo hamwe n’abakina imbere mu gihugu
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore mu mupira w’amaguru yashyizwe mu itsinda rya Kabiri muri CECAFA izabera Uganda kuva taliki ya 11-20/09/2016 muri Uganda
Abakinnyi batandatu mu ikipe y’igihugu Amavubi bamaze gusezererwa mu gihe iyi kipe ikomeje imyiteguro yo kwitegura umukino uzayihuza na Ghana kuri uyu wa Gatandatu
Mu gihugu cya Kenya hari kubera imikino ihuza ibigo by’amashuri yisumbuye yo muri Afurika y’i Burasirazuba, aho kuri iki cyumweru ari bwo amarushanwa yafunguwe ku mugaragaro
Mu mushinga w’imyaka itatu wo gukangurira abana b’abakobwa gukunda umupira w’amaguru, u Rwanda rurizera ko uzarangira rufite amakipe atatu mu byiciro by’imyaka bitandukanye
Itsinda ry’u Rwanda ry’abakinnyi bafite ubumuga bazerekeza i Rio muri Brazil mu mikino Paralempike, baratangaza ko bafite icyizere cyo kuzamura ibendera ry’u Rwanda
Ikipe y’igihugu yakoze imyitozo ya mbere yo kwitegura Ghana, maze Mashami Vincent yongera kugaragara nk’umutoza uzafatanya na Jimmy Mulisa
Uwari usanzwe ari umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu Amavubi ari we Jimmy Mulisa, ni we wasabwe gutoza iyo kipe yitegura umukino wa Ghana.
Kuri uyu wa kane ni bwo Umuyobozi mukur w’ikipe ya Toronto Raptors yo muri NBA muri gahunda y’iminsi itatu yo gushyigikira umukino wa basketball mu Rwanda
Bitunguranye, Umutoza Kanyankore Gilbert Yaounde na Eric Nshimiyimana bari bahawe ikipe y’igihugu Amavubi bamaze gukurwa kuri ako kazi bataranagatangira
Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe bwatangaje ko ikipe ya Kirehe Fc izatangira Shampiona itira ikibuga cya Rwamagana mu gihe iri mu mirimo yo kubaka icyabo
Mu isiganwa ry’amagare rizenguruka umujyi wa Goma ryabaye kuri iki cyumweru, Hadi Janvier ni we wabaye uwa mbere, n’abandi banyarwanda bitwara neza
Muri Festival ya Rugby yateguwe n’ikipe yitwa Thousand Hills yabereye mu Gatenga ahazwi nko kwa Carlos kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Remera Buffaloes ni yo yegukanye iki gikombe itsinze Thousand Hills ku bitego 5-0 ku mukino wa nyuma.
Mu mikino isoza Shampiona y’icyiciro cya mbere muri Volleyball izwi nka "Carré d’As", Rwanda Revenue na INATEK (UNIK) ni zo zegukanye ibikombe.
Mu rwego rwo kwitegura umukino uzahuza Amavubi na Ghana, hatangajwe urutonde rutarimo Iranzi Jean Claude na Rwatubyaye Abdul bamaze iminsi bafatiye runini Amavubi
Mu isiganwa ry’amagare ryabaye kuri uyu wa Gatandatu riva Kigali rigasorezwa i Rwamagana, Gasore Hategeka wa Benediction Club ni we waryegukanye
Mu rwego rw’umunshinga w’imyaka itatu yo gutegura abana b’abakobwa mu mupira w’amaguru, abakobwa b’I Nyagatare bari mu myaka 6-12 batewe inkunga y’imipira 65.
Johnattan McKinstry wari umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yamaze guhagarikwa ku mirimo yo gutoza Amavubi nyuma yo gutanga umusaruro muke
Mu mukino wasozaga imikino yose ya gisirikare yaberaga mu Rwanda, Ingabo z’u Rwanda zatsinze iza Tanzania igitego 1-0, ariko ntizabasha kwegukana iki gikombe kuko zasabwaga gutsinda uyu mukino ku kinyuranyo cy’ibitego 2.
Ikipe ya Benediction Club y’umukino w’amagare mu Karere ka Rubavu, yatumiwe mu isiganwa ry’umunsi umwe rizabera i Goma ku wa 21 Kanama 2016.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya Rayon Sports ni bwo yatangiye imyitozo yabereye kuri Stade Mumena, aho hagaragayemo umutoza mushya wungirije ndetse n’abakinnyi bashya iyi kipe yaguze
Kuri uyu wa Kabiri ubwo haza gukinwa umukino wa nyuma mu mikino ya gisirikare, APR irasabwa gutsinda ikinyuranyo cy’ibitego 2-0 ikeguna igikombe mu mupira w’amaguru
Tubane James wari umaze imyaka ibiri mu ikipe ya Rayon Sports, yamaze kuyivamo asinyira AS Kigali imyaka ibiri
Mu mikino ya gisirikare iri kubera mu Rwanda, Kenya yatsinzeu Rwanda ihita yegukana igikombe mu mukino wa Handball
Ibihugu bine byitabiriye imikino ya Gisirikare byasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 ruri ku Gisozi, ndetse na Economic zone
Mu mukino w’intoki wa Basketball, ikipe y’ingabo z’u Rwanda yegukanye umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda imikino yose yagombaga gukina.
Imodoka ya Bukera Valery ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, ni yo yabaye iya mbere mu isiganwa ry’amamodoka ryari rimaze iminsi itatu ribera mu Rwanda.
Mu mushinga w’imyaka ine ugamije gukundisha abana b’abakobwa umupira w’amaguru ndetse no gutegura ikipe y’igihugu y’ejo hazaza, mu karere ka Huye hatangiriye ibikorwa byo gutangira gukundisha abana b’abakobwa bakiri bato umupira w’amaguru.
Kuri uyu wa Gatanu ku bibuga bya Stade Amahoro na Nyamirambo habereye umunsi wa kane w’imikino ya Gisirikare, aho U Rwanda rwatsinze muri Basket rutsindwa muri Netball