Kuri uyu wa Gatanu harakomeza imikino ya gisirikare ikinwa ku munsi wayo wa kane, aho Ingabo z’u Rwanda ziba zikina Netball na Basketball
Ikipe y’ingabo z’u Rwanda yatsinze Tanzania muri Basketball mu gihe muri Netball itabshije gutsinda ikipe ya Uganda mu mikino ya gisirikare iri kubera mu Rwanda
Mu mikino ya gisirikare ikomeje kubera mu Rwanda, u Rwanda rwabonye intsinzi ya mbere rwabonye mu mukino wa Handball rutsinze Tanzania.
Ku munsi wa kabiri w’imikino ya gisirikare, Kenya yaje kwiharira imyanya ya mbere mu gusiganwa ku maguru byabaereye kuri Stade ya Kicukiro
Mu mukino wa mbere wahuje ikipe ya APR Fc ihagarariye ingabo z’u Rwanda na Ulinzi ya Kenya, APR Fc yatsinzwe igitego 1-0
Ku munsi wa kabiri ikipe y’ingabo z’u Rwanda iraza kuba ikina n’ibindi bihugu bigize Afurika y’i Burasirazuba, imikino ibera kuri Stade ya Kicukiro kuri uyu wa Kabiri.
Imikino ya gisirikare ihuza ibihugu byo muri Afurika y’I Burasirazuba, yatangijwe ku mugaragaro kuri Stade Amahoro na Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda Gen. James Kabarebe.
Ku munsi wa mbere w’imikino Olempike iri kubera muri Brazil, Abanyarwanda babiri bahatanye nta n’umwe wabashije kwitwara neza
U Rwanda rwiteguye kwakira no kwitwara neza mu mikino ya gisirikare izahuza ibihugu byo muri Afurika y’i Burasirazuba guhera kuri uyu wa mbere
Nyuma y’aho APR Fc isezereye abakinnyi bagera ku icyenda, ndetse benshi bakerekeza muri AS Kigali, ubu Nshutiyamagara Ismail Kodo na Ntamuhanga Tumaini nabo bamaze kwerekeza muri iyi kipe
Nyuma yo gusinyisha Shabban Hussein wakiniraga Vital’o, Amagaju yasinyishije n’umunyezamu witwa Shyaka Regis wafatiraga ikipe ya Mukura VS.
Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 mu mukino wa Handball baratangaza ko bizeye kuzitwara neza mu marushanwa bazakinira Cameroun na Mali
Kuri uyu wa Gatatu ni bwo haza kumenyekana amakipe agomba kujya mu cyiciro cya mbere, ni nyuma y’imikino ya 1/2 iza kuba kuri uyu wa Gatatu
Ikipe y’Amagaju yasinyishije abakinnyi bashya barimo umukinnyi ukina anyura ku ruhande wo mu ikipe ya Vital’o Fc y’i Burundi witwa Shabban Hussein uzwi nka Tshabalala
Kuri uyu wa mbere ni bwo itsinda ry’u Rwanda riri muri Brazil mu mikino Olpempike ryakiriwe ku mugaragaro, ndetse n’ibendera ry’u Rwanda rirazamurwa.
Kuri iki cyumweru Police Fc yerekanye abatoza n’abakinnyi bashya yongeyemo uyu mwaka, Police Handball club nayo imurika ibikombe yegukanye muri uyu mwaka w’imikino
Mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 muri Basketball, ANgola yatsinze Egypt yegukana igikombe, u Rwanda rurangiza ku mwanya wa gatanu
Ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda hatangiwe ibihembo ku bakinnyi, abatoza n’abafana bitwaye neza muri Shampiona ya 2015/2016, byinshi byiharirwa na Rayon Sports
Kuri uyu wa Gatanu ni bwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda riza guha ibihembo abakinnyi, abatoza n’abafana bitwaye neza muri Shampiona ya 2015/2016
Ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare igiye guhatana na Chris Froome wegukanye Tour de France, mu isiganwa ribera mu Bwongereza kuri iki Cyumweru
Kuri uyu wa Gatatu haraza gukomeza imikino y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 18, aho u Rwanda ruza kuba ruhura na Algeria Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba
Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kugurisha Davis Kasirye muri Motema Pembe ya Congo, iratangaza ko amafaranga yinjiye mu kigega cyayo ari Milioni 25Frws.
Nyuma yo gutadukana na Nizar Kanfir, APR Fc yashyizeho abatoza bashya, aho Mugisha Ibrahim yagarutse nk’umutoza w’abanyezamu, Rubona asubizwa gutoza abana
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije kwerekana abatoza b’ikipe, umutoza mushya wa APR FC, Kanyankore Yaoundé, yatangaje ko yavuye muri Rayon Sports na Kiyovu kubera ubuswa bw’abayobozi bazo, akaba yizera ko muri APR FC atari ko bimeze.
Kuri uyu wa kabiri kuri Petit Stade Amahoro harakomeza imikino y’igikombe cy’Afurika cya Basketball mu batarengeje imyaka 18
Mu isiganwa ry’amagare ryitiriwe umuco “Race for culture” ryavuye Nyamagabe ryerekeza I Nyanza, Hadi Janvier wari waryegukanye umwaka ushize yongeye kuryegukana
Hadi Janvier usanzwe ukina mu ikipe yabigize umwuga yo mu Budage yitwa Bike Aid, ni we wegukanye igihembo cyaari cyatanzwe na Kigali Today.
Ikipe y’Amagaju yasinyishije umutoza mukuru ndetse n’umutoza wungirije, igumana kandi n’umutoza w’abanyezamu bose babaye abakinnyi b’iyi kipe
Muri Tombola yabereye muri Marriott Hotel kuri uyu wa Kane, amakipe 12 yagabanijwe mu matsinda abiri, aho uRwanda ruyoboye itsinda rya mbere rutangira ruhura na Gabon kuri uyu wa Gatanu muri Petit Stade Amahoro.
Umukinnyi Muhadjili Hakizimana wari wamaze kugurwa na AS Kigali, ashobora kurara asinyiye APR Fc nk’inama yagiriwe na mukuru we Haruna Niyonzima