Nyuma yo guhindura icyiciro isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda "Tour du Rwanda" ryari ririmo, ubu ibihembo nabyo byamaze kwikuba hafi gatatu
Ikipe ya Mukura VS yamaze guhemba ibirarane byose yari ifitiye abakinnyi bayo, mbere yo guhura n’ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatanu.
Ikipe ya Mukura yari yanditse ibaruwa isaba ko umukino uzayihuza na Rayon Sports ukurwa ku wa Gatanu ukajya ku wa Gatandatu, yabwiwe na ferwafa ko bidashoboka
Mu mukino w’umunsi wa 16 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports itsinze Etincelles igitego 1-0
Rutahizamu wa St Etienne yo mu Bufaransa Kévin Monnet-Paquet, yavunitse bizatuma amara amezi atandatu adakina umupira w’amaguru.
Mu mikino y’umunsi wa 16 wa Shampiyona y’u Rwanda, APR, Musanze na Espoir FC zabonye amanota atatu, naho Amagaju, AS Kigali na Gicumbi zitahira aho
Rutahizamu ukomoka i Burundi ariko ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda Jules Ulimwengu, yabonye ibyangombwa bya Ferwafa bimwemerera gukira ikipe ya Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino
Kuri iki cyumweru ikipe ya APR FC yakoreye imyitozo ku kibuga cya Kaminuza y’u Rwanda, mbere yo gukina n’Amagaju kuri uyu wa Mbere.
Ku mukino we wa kabiri mu ikipe ye nshya, Yannick Mukunzi yatsinze igitego muri 4-1 banyagiye iyitwa Hudiksvalls FF
Mu mukino wari ugamije kurwanya inda ziterwa abangavu, Rayon Sports itsinze AS Muhanga ibitego 2-0 mu mukino wabereye i Nyanza
Umutoza wa Rayon Sports Robertinho yatangaje ko agomba kuzakinisha Jules Ulimwengu ku mukino Rayon Sports izakina na Muhanga.
Ikipe ya APR FC ifite umutoza mushya, yatsinze Gasogi United ibitego 3-0 mu mukino wa gicuti wabereye Kicukiro.
Ikipe ya Mukura yamaze gusinyisha abakinnyi babiri bakinaga hanze y’u Rwanda ari bo Sibomana Patrick na Biramahire Abeddy
Amakipe ya UTB mu bagore n’abagabo ni yo yegukanye irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba ryakinwaga ku nshuro ya cumi.
Ikipe ya APR FC yamaze gusinyisha abakinnyi bashya, barimo Danny Usengimana wari umaze iminsi yifuzwa na Vipers ya Uganda ndetse na Police FC yo mu Rwanda
Nyuma y’aho ikipe ya APR FC itandukaniye n’umunya-Serbia Dr Ljubomir Petrović, yamaze gutangaza ko ubu ifite umutoza mushya witwa Zlatko Krmpotić
Mu mpera z’iki Cyumweru mu karere ka Huye harabera irushanwa ry’umukino wa Volleyball, rigamije kwibuka Padiri Kayumba wahoze ayobora GSOB
Ikipe ya REG Basketball Club yamaze kugera mu Misiri aho igiye gukina irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere mu turere aherereyemo rizwi nka FIBA Africa Basketball League (AfroLeague)
Kalisa Francois wari umutoza m,ukuru wa Kirehe Fc, yamaze gusezererwa aho ashinjwa n’ubuyobozi bwe umusaruro muke
Myugariro Rwatubyaye Abdul wakiniraga Rayon Sports yamaze gusinya umwaka umwe muri Sporting Kansas City ikina shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Umunyarwanda Cassa Mbungo André uheruka gutandukana na Kiyovu Sports, yagizwe umutoza wa AFC Leopards yo muri Kenya
Mu mpera z’iki Cyumweru akarere ka Gicumbi kari kakiriye irushanwa ry’Intwari, aho ryasojwe Police Hc na Kiziguro zegukanye ibikombe.
Mu irushanwa ryo kuzirikana Intwari z’u Rwanda, mu mukino wa Handball Police ni yo yegukanye igikombe itsindiye APR HC mu karere ka Gicumbi
Mu mukino usoza indi mu gikombe cy’Intwari, APR FC yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 ihita yegukana igikombe cy’Intwari 2019
Mu mukino wo kuzirikana Intwari z’u Rwanda, AS Kigali itsinze Scandinavia kuri Penaliti, yegukana igikombe mu cyiciro cy’abagore
Muri Tombola yabereye i Caïro mu Misiri kuri uyu wa Gatatu, u Rwanda rwatomboye ikipe ya Somalia mu guhatanira itike yo kwerekeza muri CHAN izabera muri Ethiopia umwaka utaha wa 2019.
Kuri uyu wa Kane haraza gukinwa umukino w’igikombe cy’Intwari mu cyiciro cy’abagore, kikaza guhatanirwa na AS Kigali WFC ndetse na Scandinavi WFC
Rutahizamu wari umaze amezi atanu asinyiye ikipe ya Marines Fc, yamaze kwerekeza mu ikipe ya Musanze y’umutoza Emmanuel Ruremesha
Ku munsi wa kabiri w’irushanwa ry’igikombe cy’Intwari, ikipe ya APR Fc yanyagiye Etincelles, naho AS Kigali igwa miswi na Rayon Sports mu mikino yombi yabereye kuri Stade Amahoro
Kuri uyu wa mbere abafana b’ikipe ya SAIF Sporting Club yo muri Bangladesh bakriye abakinnyi batatu barimo na Emery Bayisenge wamaze kuyinjiramo