Mu mukino uzwi nka El Classico uhuza Fc Barcelone na Real Madrid, warangiye Fc Barcelone inyagiye Real Madrid ibitego 5-1
Amashyirahamwe y’imikono itandukanye mu Rwanda akunze kugaragaramo ikibazo cy’ubushobozi buke, butuma atabasha guteza imbere umukino kugira ngo uzamure urwego, kuburyo abawukina babasha guhangana ku rwego mpuzamahanga.
Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi Gianni Infantino, yatangaje ko mu bintu yaganiriye na Perezida Kagame harimo kurwanya ruswa ivugwa mu mupira w’amaguru
Umuhanzi Senderi International Hit usanzwe ahimba indirimbo zirimo n’iz’amakipe, yamaze guhimbira Rayon Sports indirimbo nshya
Ku rutonde ngarukakwezi rukorwa na FIFA, u Rwanda mu mpira w’amaguru ubu rurabarizwa ku mwanya wa 138 ku isi
Salman Bin Ibrahim Al-Khalifa, igikomangoma cya Bahrain cyaraye kigeze i Kigali aho cyaje kwitabira inama ya FIFA izabera i Kigali
Cassa Mbungo wari umaze umwaka atoza Kiyovu Sports yamaze gusezera ku mirimo ye kubera kudahembwa
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo Perezida wa FIFA Gianni Infantino yageze mu Rwanda aho aje kuyobora inama ya FIFA
Umunya-Ghana Michael Sarpong uheruka gusinyirs Rayon Sports, yamaze kubona ibyangombwa bimwemerera kuyikinira.
Mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Min Nyirasafari na Madamu Uwacu Julienne asimbuye, Minisitiri Uwacu yamurikiwe ibikorwa byari byaratangiwe birimo Stade ntoya igiye kubakwa
Ikipe ya APR Fc yahawe igikombe cya Shampiona yegukanye mu mwaka w’imikino ushize, aho hari harabuze umwanya wo kugitanga
Shampiona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru iratangira kuri uyu wa Gatanu, aho abakunzi benshi b’umupira bayitegereje n’amatsiko menshi
Mu birori byo guhemba abakinnyi bitwaye neza muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino ushize, Muhire Kevin yatowe nk’umukinnyi w’umwaka
Mu bihembo by’abakinnyi n’abatoza bitwaye neza mu mwaka w’imikino 2017/2018, Hakizimana Muhadjili atowe nk’umukinnyi w’umwaka
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje urutonde rw’abakinnyi 15 bari mu byicoro bitanu, bakazatoranywamo abakinnyi bahize abandi muri Shampiona 2017/2018
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda inganyije na Guinea igitego 1-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ihita ibona inota rimwe kuri 12 amaze gukinirwa.
Rayon Sports yamuritse umwenda izaserukana muri shampiyona ya 2018/2019 ugaragaraho umuterankunga mushya witwa BONANZA.
Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Haruna Niyonzima, aratangaza ko abifuza ko asezera mu ikipe y’iguhugu atari cyo gihe cyo gusezera
Nyuma yo gutsindwa imikino itatu ibanza mu gushaka itike ya CAN 2019, Mashami Vincent yatangaje ko azakora impinduka ku ikipe izabanzamo bakina na Guinea Conakry
Mu mukino w’igikombe kiruta ibindi, APR yegukanye igikombe itsinze Mukura ibitego 2-0, mu mukino wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu
Kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Umuganda, harabera umukino w’igikombe kiruta ibindi hagati ya APR Fc na Mukura Vs
Umutoza Ivan Minnaert wasezerewe muri Rayon Sports, yamaze kwerekanwa mu ikipe ya Al-Ittihad agiye kubera Umuyobozi wa Tekiniki
Ku munsi wa mbere w’irushanwa ryiswe Agaciro Championship, AS Kigali irahura na Rayon Sports ku matara ya Stade Amahoro
Ikipe ya Gicumbi ubwo yerekezaga i Kigali ije gukina umukino wo guhatanira kujya mu cyiciro cya mbere na Sorwathe, ikoreye impanuka ahitwa Kigoma
Umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent yahamagaye ikipe y’igihugu y’abakinnyi 27 igomba kwitegura Guinea Conakry
Mu irushanwa ryo gusiganwa ku maguru ryabereye i Montréal muri CANADA, Umunyarwandakazi Nyirarukundo Salome yegukanye umwanya wa mbere
Rayon Sports isezerewe mu mikino ya CAF Confederation Cup, nyuma yo gutsindwa ibitego 5-1 na Enyimba mu mukino wo kwishyura
Ikipe ya APR Fc yegukanye Shampiona na Mukura yatwaye igikombe cy’Amahoro, zigiye guhatanira igikombe kiruta ibindi kizabera i Rubavu
Abakinnyi n’abatoza ba Rayon Sports bahagurutse i Kigali basezeranyije abafana ko bagiye kwitwara neza muri Nigeria, bagasezerera Enyimba Fc kuri iki cyumweru
Rayon Sports inganyije na Enyimba yo muri Nigeria 0-0, mu mukino ubanza wa 1/4 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo