Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba mu Bwongereza, ku wa Gatandatu tariki 30 Mata 2022, bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe 1994.
Perezida Paul Kagame, mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 1 Gicurasi 2022, yitabiriye siporo rusange izwi nka Car Free Day, aho yagaragaye mu gace ka Biryogo.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), yatangaje ko ku Kabiri tariki ya 03 Gicurasi 2022, ari umunsi w’akazi nta kiruhuko gihari, nk’uko benshi babitekerezaga nyuma y’uko iminsi ibiri y’ikiruhuko ihuriranye.
Ku wa Gatandatu tariki 30 Mata 2022, Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado, Valige Tauabo, yasuye Ingabo z’u Rwanda ku biro by’ubuyobozi biri mu karere ka Chai.
Perezida Paul Kagame akaba na Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Mata 2022, yitabiriye Kongere Nkuru y’uwo muryango yabereye muri Kigali Arena, akaba yavuze ko Abanyarwanda bahaganye no kubaho, kandi ko bagomba kubaho byanze bikunze.
Abakinnyi b’ibyamamare mu ikipe ya Paris Saint Germain (PSG), Sergio Ramos, Keylor Navas na Julian Draxler, bageze i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Mata 2022, aho baje gusura u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda.
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yahagarariye Perezida Kagame, mu muhango wo gushyingura uwahoze ari Perezida wa Kenya, Mwai Kibaki, umuhango wabaye ku wa Gatanu tariki 29 Mata 2022.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Mata 2022, Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cy’u Bwongereza, Johnston Busingye, yashyikirije nyiricyubahiro Umwamikazi Elizabeth II, impapuro zimwemerera guhagararira inyungu z’u Rwanda muri icyo gihugu.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, kuru uyu wa Gatanu tariki 29 mata 2022, yakiriye muri Village Urugwiro, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Botswana, Dr. Lemogang Kwape hamwe n’itsinda rimuherekeje.
Madamu Jeannette Kagame, yakiriye ba Nyampinga b’u Rwanda, ibisonga byabo ndetse n’abandi bakobwa bose bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye, abagaragariza ko ashishikajwe n’imibereho n’umutekano wabo.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 28 Mata 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Sheikh Shakhboot Bin Nahyan Al Nahyan n’intumwa ayoboye.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta na Hon. Dr. Lemogang Kwape, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Botswana, bayoboye intumwa z’ibihugu byombi mu nama ya mbere y’akanama gashinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na Botswana, inama imaze iminsi 3 ibera i Kigali.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Mata 2022, Minisitiri w’Ingabo muri Botswana, Hon Kagiso Thomas Mmusi uri mu ruzinduko mu Rwanda, yakiriwe na mugenzi w’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira, ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’Ingabo, ku Kimihurura.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Mata 2022, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwakiriye Jean Paul Micomyiza woherejwe na Suède kuburanishwa ku byaha bya Jenoside ashinjwa ko yakoze ari umunyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda i Butare mu 1994.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 26 Mata 2022, muri Kigali Convention Centre, bakiriye mu musangiro abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 26 Mata 2022, muri Village Urugwiro yakiriye, ba Ambasaderi 7 bamushyikirije impapuro zo guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mata 2022, yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga muri Uganda, aho yari yitabiriye ibirori by’isabukuru ya Lt Gen Muhoozi, aboneraho kugirana ibiganiro na Perezida Museveni.
Perezida Paul Kagame yashimiye Emmanuel Macron, k’ubwo kongera gutorerwa kuyobora u Bufaransa, avuga ko ari intsinzi yegukanye abikwiye.
Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 24 Mata 2022, yakiriwe na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni na madamu we Janet Museveni mu biro by’Umukuru w’Igihugu i Entebbe.
Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda na bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo muri Norvège bifatanyije mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije mu kababaro n’Abanya-Kenya, ku bw’urupfu rwa Mwai Kibaki wabaye Perezida wa Kenya witabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mata 2022.
Ed-Tech Monday ni ikiganiro gikorwa ku bufatanye na MasterCard Foundation, kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, aho kuri iyi nshuro kizibanda ku nsanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’ikoranabuhanga mu burezi bw’abana bakiri bato mu Rwanda.”
Mu kiganiro yaganiranye n’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Brown University, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rudakurikiye amafaranga mu kwakira impunzi n’abasaba ubuhungiro.
Abanyeshuri n’abakozi bari mu masomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare, icyiciro cya 10, batangiye urugendoshuri rw’iminsi ine mu rwego rwo kwigira ku mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, mu kongerera ubumenyi abo mu Rwanda no kumenyereza abahagarariye ibindi bihugu.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 20 Mata 2022, Perezida Paul Kagame yitabiriye ikiganiro ku mpinduramatwara mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, cyateguwe na Banki y’Isi, cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 19 Mata 2022, yagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson kuri telefone, abayobozi bombi bongera gushimangira gushyira mu bikorwa ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, mu rwego rwo gukemure ikibazo cy’abimukira.
Ambasaderi Valentine Rugwabiza, intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, ndetse wagizwe n’Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kugarura amahoro muri Santrafurika (MINUSCA), yakiriwe na Perezida w’icyo gihugu, Prof Faustin Archange Touadéra.
Perezida Paul Kagame, ku Cyumweru tariki 17 Mata 2022, yageze muri Sénégal, akaba yari ahanyuze avuye mu ruzinduko rwe rwa mbere yagiriraga muri Barbados.
Perezida Paul Kagame, ku wa Gatandatu yakinnye umukino wa Tennis ikinirwa ku muhanda muri Barbados, aho ari mu ruzinduko rwe rwa mbere muri icyo gihugu.