Madamu Jeannette Kagame, Kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Kamena 2022, yitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 92 barangije amashuri yisumbuye muri Green Hills Academy.
Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda (RDF), kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Kamena 2022, yatangaje ko Abasirikare 2 b’Ingabo z’u Rwanda bari bashimuswe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) bagarutse mu Rwanda amahoro.
Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu mu Bwongereza, Priti Patel, yatangaje ko yashimishijwe n’icyemezo cy’Urukiko rukuru rw’u Bwongereza, rwemeje ko nta kizabangamira abimukira n’abasaba ubuhungiro koherezwa mu Rwanda, kuko ari Igihugu gitekanye.
Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique, kuva ku wa Kane tariki 09 Kamena 2022, zatangiye gufasha abaturage bari barakuwe mu byabo n’ibyihebe, gutahuka bava mu nkambi nini bari bacumbikiwemo.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Kamena 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye Ellen DeGeneres na Portia de Rossi ndetse n’itsinda bari kumwe mu Rwanda, aho batashye ku mugaragaro ikigo cy’ubushakashatsi ku kubungabunga ingagi.
Intumwa yihariye y’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Valentine Rugwabiza, ndetse n’Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Umuryango ugamije kugarura amahoro muri Santrafurika (MINUSCA), batashye inzu mberabyombi yubatswe n’inzego zishinzwe kubungabunga amahoro z’u Rwanda ku bufatanye na MINUSCA. Inzego z’umutekano z’u (...)
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 07 Kamena 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye Xavier Bettel, Minisitiri w’Intebe wa Luxembourg n’itsinda ayoboye bari mu Rwanda.
Komisiyo yu Rwanda ikorana na UNESCO (CNRU) ku bufatanye n’abafatanyabikorwa mu burezi, yateguye amahugurwa y’ikoranabuhanga azafasha urubyiruko kwitegura guhatana ku isoko ry’umurimo.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere, tariki 06 Kamena 2022, yitabiriye umuhango wo gutaha ku mugaragaro ishami ry’ikigo cyo mu Budage, Rohde & Schwarz, kizobereye mu gutanga serivisi z’ikoranabuhanga zirimo n’iz’ubwirinzi mu bijyanye n’umutekano mu by’ikoranabuhanga.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 06 Kamena 2022, yatangije inama Mpuzamahanga yiga ku Iterambere ry’Ikoranabuhanga mu isakazamakuru (World Telecommunication Development Conference/WTDC), aho yavuze ko hakiri byinshi byo gukora muri urwo rwego.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yifatanyije n’Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II mu kwizihiza yubile y’imyaka 70 amaze ari Umwamikazi. Mu butumwa yashyize kuri Twitter ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 05 Kamena 2022, Perezida Kagame yashimiye Umwamikazi ndetse avuga ko u Rwanda rwiteguye gukomeza kwimakaza (...)
Perezida Paul Kagame kuri iki Cyumweru tariki 05 Kamena 2022, yayoboye inama ya Komisiyo Mpuzamahanga y’Umuyoboro Mugari (Broadband Commission) afatanyije n’umushoramari Carlos Slim na Dr Tawfik Jelassi wari uhagarariye Umuyobozi Mukuru wa UNESCO Audrey Azoulay, n’Umuyobozi w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho (ITU) Houlin Zhao.
Perezida Paul Kagame ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 05 Kamena 2022, yitabiriye umusangiro wateguwe na gahunda yo guhindura Afurika binyuze mu ikoranabuhanga ‘Smart Africa’ bikaba byabereye kuri kuri Kigali Convention Centre.
Ingabo, abapolisi n’abasivili baturutse mu bihugu 6 ari byo u Rwanda, u Burundi, Kenya, Sudani y’Epfo, Tanzaniya na Uganda, byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), tariki 3 Kamena 2022 batangiye imyitozo ya 12 yiswe ‘Ushirikiano Imara 2022’, iyi myitozo ikaba irimo kubera i Jinja muri Uganda.
Umunyamabanga mukuru w’muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (OIF), Madamu Louise Mushikiwabo, yatangaje ko ahangayikishijwe cyane n’amakimbirane akomeje kwiyongera ahembera imvururu hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda, asaba ko hakomeza inzira y’amahoro binyuze mu biganiro.
Abakuru b’ibihugu bya Afurika biri muri gahunda ya Pfizer yiswe ‘An Accord for a Healthier World’, bishimiye ko ije gukuraho ubusumbane mu kubona imiti n’inkingo byiharirwaga n’ibihugu bikize.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Claver Gatete, yavuze ko u Rwanda U nta nyungu rufite mu guhungabanya umutekano wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), rukaba ruhangayikishijwe cyane n’ubufatanye bwa gisirikare hagati y’Ingabo z’icyo gihugu n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 31 Gicurasi 2022, u Rwanda rwakiriye icyiciro cya cyenda cy’impunzi n’abasaba ubuhungiro 132 bavanywe muri Libya.
Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko ibyo Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) ishinja u Rwanda ko rutera inkunga M23 ari ikinyoma, kuko ikibazo kiri hagati y’Abanye-Congo ubwabo.
Itsinda ry’abasirikare b’u Rwanda (RDF) bagera ku 150 n’abapolisi 36, boherejwe muri Uganda kwitabira imyitozo ngarukamwaka ihuza inzego z’umutekano zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yiswe “Ushirikiano Imara 2022”.
Ed-Tech Monday, ni ikiganiro gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation, kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, aho kuri iyi nshuro kizibanda ku nsanganyamatsiko igira iti “Gukoresha ikoranabuhanga mu guteza imbere uburezi bw’impunzi mu Rwanda.”
Kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Gicurasi 2022, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, Vincent Biruta, yahagarariye Perezida Paul Kagame mu nama idasanzwe ya 15 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).
Madamu Jeannette Kagame yasabye abikorera ndetse n’abandi bafatanyabikorwa gufatanyiriza hamwe mu gushyigikira uburyo buboneye kandi bwizewe bwo kubaga hifashishijwe ikoranabuhanga ku Banyafurika bose.
Ikigo gikora ibijyanye n’imikino y’amahirwe, Forzza Bet, kirasaba urubyiruko kugira uruhare mu kurwanya abagihakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ngo rufite ubushobozi bwo kubikora.
Perezida Paul Kagame, yohereje ubutumwa bw’akababaro kuri Perezida n’abaturage ba Sénégal, nyuma y’inkongi y’umurimo yibasiye ibitaro bya Mame Abdou Aziz Sy Dabakh, igahitana impinja 11 zari zikimara kuvuka.
Perezida Paul Kagame uri i Davos mu Busuwisi aho yitabiriye ihuriro mpuzamahanga ngarukamwaka ku bukungu, ku munsi wa Gatatu waryo afatanyije n’abakuru b’Ibihugu bya Afurika bitabiriye iri huriro batanze ikiganiro ku gusuzuma uruhare rwa Afurika mu guhindura isi.
Mu nama y’Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi (WEF) irimo kubera i Davos, kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Gicurasi 2022, ni bwo Ikigo cy’Abanyamerika Pfizer cyatangaje iyo gahunda izafasha ibihugu 45 bikennye, ndetse n’ibikiri mu nzira y’Amajyambere kujya bibona iyo miti ku giciro gihendutse.
Perezida Paul Kagame, ku munsi wa kabiri w’inama mpuzamahanga ngarukamwaka ku bukungu, ari kumwe n’abandi bayobozi ku rwego rw’ubuzima, yatanze ikiganiro cyagarutse ku buryo bwo kwitegura guhangana n’ibindi byorezo byavuka bikibasira isi, agaruka ku masomo icyorezo cya Covid-19 cyasigiye Isi na Afurika.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente uri i Accra muri Ghana, aho yahagariye Perezida Kagame mu nama ya 57 ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, yatangiye tariki 23 ikazageza tariki 27 Gicurasi 2022, yagaragaje akamaro k’Ikigega nzahurabukungu.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ukomeje uruzinduko arimo i Davos mu Busuwisi, aho yitabiriye ihuriro mpuzamahanga ngarukamwaka ku Bukungu, yagiranye ibiganiro mu bihe bitandukanye na Perezida wa Malawi Lazarus Chakwela na Emmarson Mnagagwa wa Zimbabwe.