Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, yayoboye umuhango wo gusoza amahugurwa mpuzamahanga yaberaga mu Rwanda, ku bijyanye n’uko abasirikare barinda umutekano w’abasivili, anabashimira ku buryo bitwaye.
Perezida Paul Kagame yifurije abayoboke b’idini ya Islam bo mu Rwanda no ku Isi hose umunsi mwiza wa Eid-al-Fitr, abifuriza amahoro n’uburumbuke.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zakoze ubukangurambaga bugamije kurwanya imirire mibi.
Perezida Paul Kagame ubwo yari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga muri Guinea-Conakry, rugamije gushimangira umubano yagaragaje ko hakenewe ubufatanye hagati y’ibihugu kuko nta muntu n’umwe ufite ibikenewe byose byamufasha kugera ku ntsinzi wenyine.
Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko mu gihugu cya Guinea-Conakry, ari kumwe na Perezida w’Inzibacyuho w’iki gihugu, Col. Mamadi Doumbouya, batashye ibikorwa remezo birimo umuhanda muremure (highway) witiriwe Paul Kagame.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame uri mu ruzinduko muri Guinea-Conakry, yagaragaje ko n’ubwo ibihugu bya Afurika bisangiye ibibazo ariko ntacyananirana mugihe bishyize hamwe.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Mata 2023, yakiriwe na mugenzi we wa Bénin, Patrice Talon, mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu izwi nka Palais de la Marina, i Cotonou.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Cotonou muri Benin, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri. Amakuru y’uru ruzinduko yatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Bénin, ndetse n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Village Urugwiro.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, na Madamu Jeannette Kagame, barasura Bénin mu ruzinduko rw’iminsi itatu, ku butumire bwa Perezida Patrice Talon.
Inzego z’umutekano z’u Rwanda zirimo Polisi n’Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye mu Buhinde, ugategurwa na Ambasade y’u Rwanda ku bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye muri icyo gihugu na Gandhi Mandela Foundation, Amb. Mukangira Jacqueline yasabye amahanga gushyira imbaraga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ku wa Kabiri tariki 04 Mata 2023, ku cyicaro gikuru cya FPR-Inkotanyi i Rusororo, habereye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati y’Umunyamabanga mukuru w’ishyaka ucyuye igihe, Hon François Ngarambe na Hon Wellars Gasamagera wamusimbuye kuri uyu mwanya.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu akamaro (RURA), cyatangaje ko ibiciro bya Lisansi na Mazutu byagabanutse.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutasi bwa Gisirikare, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS).
Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) muri Mozambique, Antonino Maggiore, yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique, ku cyicaro giherereye i Mocimboa da Praia, mu Ntara ya Cabo Delgado.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa Madamu Louise Mushikiwabo yambitswe umudali w’ishimwe ku bw’uruhare yagize mu Iterambere rya OIF no mu kumenyekana kwayo.
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA), bambitswe imidali y’ishimwe kubera uruhare bagize mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano, no gufasha abaturage.
Aba Ofisiye 24 bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), bahawe impamyabumenyi ku masomo agenerwa abakozi b’Umuryango w’Abibumbye (UNSOC), yateguwe ku bufatanye n’Ishuri rya gisirikare ‘Rwanda Peace Academy’ (RPA).
Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) n’Ikigo cy’u Bufaransa mu Rwanda (Institut Français du Rwanda), bashyikirije ibikoresho bizifashishwa mu kwigisha Igifaransa, abasirikare b’u Rwanda bajya mu butumwa bw’amahoro, igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023.
Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda basabye Umushumba wa Kiliziya gatolika ku isi, Papa Fransisko, kuzaza kwifatanya na bo muri Yubile y’imyaka 125 ishize u Rwanda rwakiriye Ivanjili, bazizihiza mu 2025.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yabonanye na Minisitiri w’intebe akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim Al-Thani, baganira ku guteza imbere inzego z’ubufatanye.
Banki ya Kigali (BK) ifatanyije na sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda, batangije gahunda ya Macye Macye mu mezi make ashize, igamije gufasha Abanyarwanda kubona telefone zigezweho (smartphones), aho bazajya bazishyura mu byiciro kugeza kuri 200Frw ku munsi.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafashe Evariste Tuyisenge wiyita Ntama w’Imana 2 kuri Twitter, nyuma y’uko atangaje ubutumwa bushishikariza abantu gukora icyaha cyo gusambanya abana.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Anders Holch Povlsen, nyiri Ikigo Bestseller gicuruza amoko arenga 20 y’imyambaro mu bihugu birenga 70 ku Isi.
Urwego rwashyiriweho kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga, nyuma yo kubona raporo y’ubuvuzi ivuga ko Félicien Kabuga ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi atiteguye kuburana kubera ibibazo by’ubuzima, rwatangiye kumva impuguke eshatu z’abaganga zigenga, kuri iyo raporo.
Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda rikuriwe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga mu bya Gisirikare, Brig Gen Patrick Karuretwa, riri mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Gabon.
Itsinda ry’abanyeshuri, abarimu n’abakozi baturutse mu ishuri rikuru rya gisirikare muri Kenya bari mu ruzinduko mu Rwanda rugamije kubungura ubumenyi mu nzego zirimo ubukungu n’iterambere by’u Rwanda.
Perezida Paul Kagame yashimye intambwe y’amateka u Rwanda ruteye mu rugendo rwo gukora inkingo n’imiti, nyuma y’uko icyiciro cya mbere cy’ibikoresho bizakoreshwa mu kubaka uruganda bigeze i Kigali.
Perezida Paul Kagame yavuze ko hari inzira y’ibiganiro ku kibazo cya Paul Rusesabagina wahamijwe ibyaha by’iterabwoba, ku buryo ashobora kubabarirwa. Yabigarutseho mu kiganiro yatanze mu Nama Mpuzamahanga yiga ku mutekano ku Isi (Global Security Forum) iri kubera i Doha muri Qatar, kuva ku wa 13 kugeza ku wa 15 Werurwe 2023.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Emmanuel Hategeka yagaragaje inyugu n’amahirwe u Rwanda rufite mu ishoramari mu bijyanye n’ingufu.