MENYA UMWANDITSI

  • RwandAir yatangiye ingendo zerekeza i Paris nta handi ihagaze

    Ikompanyi y’Igihugu y’ubwikorezi bwo mu kirere, RwandaAir, kuri uyu wa 27 Kamena 2023 yatangiye gukora ingendo ziva i Kigali zerekeza i Paris mu Bufarannsa idaciye mu kindi gihugu. Ibi bikubiye muri gahunda y’iyi kompnyi yo kwagura ibyerekezo binyuranye yerekezamo idahagaze, by’umwihariko ku mugabane w’u Burayi.



  • UR yasubukuye gahunda yo gutanga mudasobwa

    Kaminuza y’u Rwanda yasubukuye gahunda yo gutanga mudasobwa

    Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda (UR) bwatangaje ko kuva ku wa Mbere w’icyumweru gitaha, abanyeshuri bayigamo batangira gahunda yo gusaba guhabwa mudasobwa zibafasha mu masomo, nk’uko byari bisanzweho bikaza guhahagara. Abanyeshuri bagaragaje ko bishimiye iyi gahunda kuko bizabafasha kunoza imyigire yabo.



  • Basketball: U Rwanda rwatsinze u Burundi rubona itike ya Afro-Can 2023

    Ikipe y’Igihugu ya Basketball mu bagabo yasoje imikino y’amajonjora ya ‘FIBA Afro-Can Zone 5’, itsinze iy’u Burundi ku manota 70-48. Ibi byayihesheje kwegukana igikombe ndetse inakatisha itike yo kuzahagararira Akarere ka Gatanu mu Mikino Nyafurika ihuza abakina kuri uyu mugabane izaba muri Nyakanga.



  • Kicukiro: Batashye ikiraro cyo mu kirere cyatwaye arenga Miliyoni 80Rwf

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali buratangaza ko ikiraro cyo mu kirere gihuza Umurenge wa Kagarama n’uwa Gahanga cyatashywe cyitezweho gukemura ibibazo by’ubuhahirane muri iyo mirenge ndetse n’ingendo zagoraga abanyeshuri bajya kwiga cyane cyane mu gihe cy’imvura.



  • Iyi puderi yahagaritswe ku isoko ry

    Puderi ya Johnson yahagaritswe ku isoko ry’u Rwanda

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA), cyatangaje ko cyahagaritse kandi kigakura ku isoko puderi y’abana yitwa ‘Johnson’s baby Powder’, bitewe n’icyemezo cy’uruganda ruyikora.



  • Ibikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi biri mu bizibandwaho

    Dore imwe mu mishinga izibandwaho mu ngengo y’imari ya 2023-2024

    Ingengo y’Imari y’u Rwanda y’umwaka wa 2023-2024 ingana n’Amafaranga y’u Rwanda miliyari 5,030 na miliyoni 100. Iyi ngengo y’imari yamurikiwe Inteko Ishinga amategeko imitwe yombi tariki 15 Kamena 2023. Imishinga iteganyijwe gukoreshwa aya mafaranga, ikubiye mu nkingi eshatu ari izo: Iterambere ry’Ubukungu, Imibereho (...)



  • Kwakwa yasuye imishinga y

    Visi Perezida wa Banki y’Isi ashima iterambere u Rwanda rugezeho

    Uruzinduko Visi Perezida wa Banki y’Isi muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, Victoria Kwakwa, yagiriraga mu Rwanda rwamuhuje na Perezida Kagame ndetse na Minisitiri w’Intebe. Uyu muyobozi wungirije wanasuye ibikorwa bitandukanye iyi banki itera inkunga mu Rwanda, yavuze ko yasanze Igihugu cyarageze ku bikorwa byinshi (...)



  • Igitero cyabereye hafi y

    Uganda: Abaguye mu gitero cyagabwe n’abarwanyi ba ADF bageze kuri 42

    Inzego z’umutekano muri Uganda zikomeje guhiga abarwanyi ba ADF bavugwaho kugaba igitero ku kigo cy’amashuri yisumbuye, abantu 42 biganjemo abanyeshuri bakahasiga ubuzima, abandi batahise bamenyekana umubare bagashimutwa.



  • Abanyarwanda ba mbere baminuje mu bucuruzi bwo kuri murandasi bahawe impamyabumenyi

    U Bushinwa: Abanyarwanda ba mbere baminuje mu bucuruzi bwo kuri murandasi bahawe impamyabumenyi

    Ku wa 15 Kamena 2023, Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa yitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 22 b’Abanyarwanda, baminuje mu Ishuri ry’Ubucuruzi rya Alibaba (Alibaba Business School), ryo muri Kaminuza ya Hangzhou Normal University iri mu Bushinwa.



  • Bamwe mu bayobozi bitabiriye iyo nama

    Abashoramari mu ruganda rukora imiti n’inkingo mu Rwanda batangiye kuboneka

    Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko mu mpera z’uyu mwaka uruganda rukora imiti n’inkingo rwa BioNTech, ruzaba rwatangiye gukora kuko abashoramari babonetse. Ni uruganda rwitezweho kuba ikigega Nyafurika mu bijyanye n’imiti n’inkingo, ruherutse kwemezwa kugira ikicaro i Kigali binyuze mu masezerano yasinywe hagati (...)



  • Dore bamwe mu Banyarwanda bahawe inshingano ku rwego mpuzamahanga

    Muri uyu mwaka wa 2023 ukiri mu gihembwe cyawo cya kabiri, nibura Abanyarwanda batatu bamaze gushyirwa mu nshingano zikomeye ku rwego rw’Isi. Ni inshingano zitandukanye ariko zatanzwe hagendewe ku buryo abashyizwe muri iyi myanya bitwaye mu nshingano bari bafite imbere mu Gihugu.



  • USAID ikomeje gufasha u Rwanda mu guteza imbere urwego rw

    U Rwanda rwongewe Miliyoni 25 z’Amadolari yo guteza imbere gahunda z’Ubuzima

    Ikigo cya Leta zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe Iterambere (USAID) mu Rwanda, cyatangaje ko cyongereye igihe cyo gutera inkunga gahunda zo guteza imbere ubuzima mu gihugu, zari zaratangiye mu 2020 zigomba kurangirana na Kamena uyu mwaka.



  • Kaminuza y’u Rwanda yavuze ku iyimurwa ry’abanyeshuri bayo mu buryo butunguranye

    Abanyeshuri 128 ba Kaminuza y’u Rwanda muri Koleji y’Ubucuruzi n’Ubukungu (CBE), mu mwaka wa Kabiri bigiraga mu Ishami rya Nyagatare, bavuga ko batunguwe no kwimurwa aho bigiraga bamaze kuhagera no kwitegura kuhigira. Ni mu gihe Ubuyobozi bw’iyi kaminuza bwo buvuga ko hari ubufasha bw’umwihariko bugenewe aba banyeshuri, (...)



  • Ibiciro bya Lisansi na Mazutu byagabanutse

    Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’Imirimo ifitiye Igihugu Akamaro (RURA), rwatangaje ko guhera ku itariki ya 2 Kamena 2023 ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli bitangira kubahirizwa guhera saa moya (19:00) z’ijoro.



  • Kigali yashyizwe ku mwanya wa kabiri mu mijyi ibereye kwakira inama muri Afurika

    Kigali yashyizwe ku mwanya wa kabiri mu mijyi ibereye kwakira inama muri Afurika

    Ikigo mpuzamahanga mu bijyanye no kwakira inama, ‘International Congress and Convention Association’ (ICCA), cyashyzize umurwa mukuru w’u Rwanda, Kigali, ku mwanya wa kabiri mu kuba igicumbi cy’inama n’ibindi birori muri Afurika. Ni umwanya Umujyi wa Kigali ubanzirizwaho n’uwa Cape Town yo muri Afurika y’Epfo, iyoboye (...)



  • Hoteli ebyiri zo mu mujyi wa Huye zahawe inyenyeri enye

    Hoteli Materi Boni Consilii na Credo zo mu Karere ka Huye zamaze gushyirwa ku rwego rw’inyenyeri enye, ibizishoboza bidashidikanywaho kujya zicumbikira amakipe yitabiriye imikino mpuzamahanga ibera kuri Stade ya Huye, yamaze kwemerwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF).



  • ADEPR yizihije umunsi mukuru wa Pentekote, abarenga 80 bakira agakiza (Amafoto)

    Itorero rya Pentekote mu Rwanda, ADEPR, ryizihije umunsi mukuru wa Pentekote, ryakira Abakristu bashya bemeye kwakira agakiza, ndetse abandi benshi bahemburwa imitima.



  • Kaminuza y

    Abemerewe inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda batangajwe

    Ubuyobozi bw’Inama y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), bwashyize ahagaragara abanyeshuri bemerewe inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka w’amashuri 2022-2023. Ni nyuma y’uko benshi mu banyeshuri muri iki cyumweru bari bakomeje kugarargaza ko batindiwe no kubona ibi bisubizo, kuko itangira ry’amasomo muri iyi (...)



  • Umwana w’imyaka ibiri yakatiwe gufungwa burundu azira Bibiliya

    Umwana wari igitambambuga cy’imyaka ibiri y’amavuko mu 2009, muri Koreya ya Ruguru, yakatiwe gufungwa burundu, ababyeyi be bakatirwa urwo gupfa, nyuma yo gusanganwa Bibiliya kandi bitemewe muri iki gihugu. Aya makuru agaragazwa na raporo nshya y’Ikigo Mpuzamahanga cy’Abanyamerika cy’Ubwisanzure mu by’Iyobokamana.



  • Abadepite bifatanyije n

    Abadepite batangiye icyumweru cyo kwegera abaturage mu Ntara zose z’Igihugu

    Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, yatangaje ko watangiye ingendo zizazenguruka Igihugu cyose begera abaturage, hagamijwe gusuzuma imikorere y’inganda zibegereye zigira uruhare mu guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, ndetse no kumva ibibazo n’ibyifuzo byabo.



  • ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byabashije gusimburiza impyiko abarwayi batatu

    Bwa mbere mu Rwanda abaganga basimburije impyiko abarwayi

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ibitaro byitiriwe Umwami Faisal biri i Kigali, muri iki cyumweru byabashije gukora neza igikorwa cyo gusimbuza impyiko ku bantu batatu. Iki gikorwa gikubiye muri gahunda za Leta zigamije kugabanya ikiguzi gihenze, cyo kwivuriza mu mahanga harimo no gusimbuza impyiko zirwaye.



  • Kayishema Fulgence (Ifoto: AFP)

    Umuryango w’Abibumbye wishimiye itabwa muri yombi rya Kayishema Fulgence

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Kurwanya Jenoside, Ibyaha by’Intambara n’Ibyibasiye Inyokomuntu (UNOSAPG) ryatangaje ko ryishimiye itabwa muri yombi rya Kayishema Fulgence wari uri mu bashakishwa cyane ku bw’uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi.



  • Inama n’ibirori bikomeye byazanye abashyitsi basaga miliyoni mu Rwanda mu 2022

    Imibare ikubiye muri raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), yasohotse mu ntangiriro za Gicurasi uyu mwaka, yerekana ko urwego rw’ubukerarugendo rwonyine rwijnirije u Rwanda agera kuri miliyoni 445z’Amadolari ya Amerika mu 2022. Ni izamuka ringana na 171.3% ugereranyije n’ayinjiye mu 2021, kubera icyorezo cya (...)



  • Banku Nkuru y

    BNR yasabye abantu kwirinda gukorana n’abatanga serivisi z’imari batabifitiye uruhushya

    Banku Nkuru y’u Rwanda (BNR), yaburiye abantu bose ibabuza kugana serivisi za sosiyete ya ‘Placier en Assurance Ltd’ ibasaba guhagarika gukorana na yo, kuko ikora mu buryo butemewe n’amategeko. Ni sosiyete ngo yiyitirira guha serivisi z’ubuhuza abafatabuguzi b’ubwishingizi nyamara itabifitiye uburenganzira butangwa na BNR.



  • Abitabiriye inama bafashe ifoto y

    Urubyiruko rwiyemeje kugira uruhare mu guteza imbere gahunda z’ubuzima

    Urubyiruko rw’u Rwanda rwiyemeje kugira uruhare mu kwihutisha ingamba esheshatu Igihugu cyiyemeje zirimo kwita ku buzima bw’imyororokere no kugabanya umubare w’ababyeyi bapfa babyara ndetse n’abana bapfa bavuka. Ni mu gihe hagaragara intambwe ishimishije y’ibimaze gukorwa mu turere tunyuranye tw’Igihugu ariko hakaba (...)



  • M23 irashinja FARDC gushimuta inka no kwica abaturage

    Umutwe wa M23 wavuze ko nta bitero wagabye ku matariki ya 13 na 15 Gicurasi 2023 ahubwo ko ibyo ari bihuha byahimbwe n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) ngo bibe urwitwazo rwo kongera kugaba ibitero kuri uyu mutwe.



  • Kaminuza y’u Rwanda yasobanuye impamvu yemereye abanyeshuri bake mu basabye kuyigamo

    Ubuyobozi bukuru bwa Kaminuza y’u Rwanda (UR), bwasobanuye uburyo itoranywa ry’abanyeshuri basabye kuyigamo rikorwa ndetse n’impamvu uyu mwaka mu bayeshuri basaga ibihumbi 21 bari basabyemo imyanya, abagera ku bihumbi hafi 8 gusa ari bo babyemerewe. Ni nyuma y’uko iyi kaminuza itangaje abemerewe kuyigamo, ariko hakumvikana (...)



  • Numvaga arira amazi amutwaye ariko nta mbaraga nari mfite zo kumutabara (Ubuhamya)

    Itariki ya 2 Gicurasi 2023 ni umunsi utazava mu mutwe urugo rwa Nteziyaremye Feza na nyakwigendera Mukamanzi Genereuse. Ibiza byabaye kuri iyo tariki ishyira iya 3 Gicurasi byasize amatongo ahari hatuye uyu muryango n’urwibutso rw’umwana w’amezi atandatu Nteziyaremye yasigiwe n’uwo bari barashakanye watwawe n’umwuzure.



  • Madamu Jeannette Kagame

    Madamu Jeannette Kagame yageneye ubutumwa ababyeyi b’abagore

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Gicurasi Isi yizihije umunsi wahariwe umubyeyi w’umugore. Madamu Jeannette Kagame yashimiye ubwitange n’umutima w’abo babyeyi.



  • Kaminuza y

    Abemerewe kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda uyu mwaka batangajwe

    Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda kuri uyu wa 12 Gicurasi 2023, bwashyize ahagaragara urutonde rw’abanyeshuri bemerewe kwiga muri iyi kaminuza mu mwaka w’amashuri 2023. Umunyeshuri wasabye kuhiga yireba anyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga buteganyijwe, akamenya niba yaremerewe umwanya.



Izindi nkuru: