Leonardo DiCaprio wamenyekanye cyane nka Romeo muri Filime ‘Romeo na Juliet’, yavuze ko atari mu rukundo n’umunyamideli w’imyaka 19 y’amavuko, nyuma y’amafoto y’aba bombi amaze iminsi acicikana abagaragaza bari hamwe.
Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana umaze kubaka izina, Prosper Nkomezi kuri ubu ugeze kure imyiteguro y’igitaramo azakorera i Huye, yatangaje ko azasangira urubyiniro n’itsinda rya Papi Clever na Dorcas na bo bamaze kwigarurira imitima ya benshi bakunda ibihangano (...)
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ku wa Kane tariki ya 9 Gashyantare 2023 rwasubitse ku nshuro ya kabiri, urubanza rw’umugore ukurikiranyweho urupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka itanu yari abereye mukase rwabaye mu ntangiriro za 2022.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yavuze ko u Rwanda rukeneye nibura miliyoni 30 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga agera hafi kuri miliyari 30Rwf kugira ngo rwagure imiyoboro ya murandasi mu duce tugera kuri 300 mu gihugu hose.
Kim Jong Un uyobora Koreya ya Ruguru yategetse igisirikare cye gukaza no kwagura imyitozo njyarugamba igamije kwitegura intambara hagamijwe gukomeza gushotora no kwereka ibihugu bituranyi ndetse na Amerika ko iki gihugu gifite intwaro.
Umuhanzi Nasseb Abdoul Juma wamamaye cyane nka Diamond Platnumz muri Tanzania, Afurika y’i Burasirazuba no ku Isi muri rusange, yamaze gutangaza ko agiye kwibaruka undi mwana muri uyu mwaka.
Nyuma y’umutingito ukomeye wabaye ejo ku wa mbere muri Turukiya n Siriya ugahitana imbaga abandi benshi bagakomereka, ibi bihugu bikomeje kwemererwa no kohererezwa ubutabazi butandukanye.
Itariki 5 Gashyantare ni umunsi w’ingenzi kuri Neymar. Iki cyamamare muri ruhago ni bwo yizihiza isabukuru ye y’amavuko. Iy’uyu mwaka yabaye ku Cyumweru, aho uyu munsi we waranzwe no kwakira ubutumwa butandukanye ku mbuga nkoranyambaga ze yagenewe n’inshuti ze, abafana be, umuryango we ndetse n’ibindi birangirire muri (...)
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Isanzure (RSA) cyatangaje ko cyamaze kwemerera gukorera mu gihugu ikompanyi ya Starlink itanga serivise zo gukwirakwiza murandasi iva ku cyogajuru.
Bafakulera Robert wari Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) yeguye kuri izo nshingano ku mpamvu ze bwite. Amakuru y’ubwegure bwe yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ku itariki 03 Gashyantare 2023.
Perezida Paul Kagame yahamagariye ibihugu bya Afurika kwegeranya ubushobozi bukenewe mu rwego rwo kuziba icyuho mu bikorwa remezo, nk’inzira yo kugaragaza ubushobozi bw’iterambere uyu mugabane wifitemo no guteza imbere abaturage.
Umugore w’Umunya-Kenya mu mujyi wa Nairobi bivugwa ko yafashwe ari gukora imibonano mpuzabitsina n’umukunzi we mu muhanda rwagati, yakatiwe amezi atandatu y’igifungo cyangwa ihazabu y’ibihumbi 20 by’amashilingi.
Ku Cyumweru tariki 29 Mutarama 2023, abarenga 50 bahitanywe n’impanuka ebyiri zitandukanye zabereye muri Pakisitani.
Kaminuza y’ubuhinzi n’ikoranabuhanga yitwa ‘Tanzania’s Mwalimu Nyerere University of Agriculture and Technology’ iherereye mu Karere ka Butiama, mu gace ka Mara muri Tanzania, imaze imyaka 13 igenerwa na Leta amamiliyoni y’Amashiringi nk’ingengo y’imari, ariko ntiyigeze yakira umunyeshuri n’umwe kuva (...)
Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, yavuze ko abantu bakora mu masaha ya nijoro bakwiye gushishikarizwa gukoresha imiti yo kwisiga yica imibu, nk’uburyo bw’inyongera bwo kwirinda indwara ya malariya, cyane ku bantu bakorera hanze mu masaha (...)
Inzego zishinzwe umutekano muri Kenya ziratangaza ko zishe abantu 10, bakekwaho kuba abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabab ukomoka muri Somalia.
Dmitry Medvedev wahoze ari Perezida w’u Burusiya akanaba umuntu wa hafi kuri Perezida Vladimir Putin, yihanangirije NATO ko gutsindwa k’u Burusiya muri Ukraine, byakurura akaga gakomeye kuko bwakoresha ibisasu kirimbuzi birimo uburozi bwa nuclear.
Itsinda ry’abaramyi Papi Clever n’umugore we Dorcas bahembuye imitima y’abitabiriye igitaramo bise ‘Yavuze yego live concert’, cyabereye muri Camp Kigali, banamurika alubumu y’indirimbo 300.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA), cyasobanuye impamvu cyakuye ku isoko amoko atatu y’imiti byavugwaga ko ivura ikanongera ingano y’igitsina cy’abagabo. Iki kigo kinaboneraho gusaba abantu kwitondera kugura no gukoresha imiti yirirwa yamamazwa hirya no hino kandi batayandikiwe (...)
Mu gace ka Lichtenburg gaherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Afurika y’Epfo, umugabo w’imyaka 60 y’amavuko yishwe n’imbwa ze eshatu, ubwo yari ari iwe mu rugo.
Polisi y’u Rwanda yemeje ko umwana umwe ari we waburiye ubuzima mu mpanuka yabereye i Rebero mu Mujyi wa Kigali, ubwo imodoka yari itwaye abanyeshuri yarengaga umuhanda ikajya mu ishyamba benshi bagakomereka.
Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwamaganye amakuru yari amaze iminsi avuga ko itangira ry’umwaka mushya w’amashuri, riteganyijwe muri Nzeri uyu mwaka. Ni nyuma y’uko abiga muri iyi Kaminuza bari bamaranye iminsi urujijo, ndetse byanatangiye kuba impaka ku mbuga (...)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buratangaza ko hoteli Burera Beach Resort (BBR) yamaze kubona umushoramari uyicunga, ndetse ikaba igiye gufungura imiryango vuba aha. Ni nyuma y’uko iyi hoteli yari imaze imyaka 5 yuzuye ariko idakoreshwa, kugeza ubwo Inama y’Abaminisitiri yahagurukiraga iki kibazo mu mwaka (...)
Ejo ku wa Kane Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yategetse ingabo z’igihugu cye kuba zihagaritse imirwano mu gihe cy’amasaha 36 muri Ukraine muri izi mpera z’icyumweru, ubwo hazaba hizihizwa Noheli mu idini rya Orthodox izaba ku itariki 7 uku kwezi. Gusa uruhande rwa Ukraine rwo ntirushyigikiye ibi byatangajwe na (...)
Urukiko rw’ahitwa i Grand Junction muri Leta ya Colorado muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ejo ku wa kabiri rwakatiye igifungo cy’imyaka 20 umugore witwa Megan Hess wahamwe n’icyaha cyo gucuruza ibice by’imibiri y’abantu bapfuye nta burenganzira abifitiye.
Amakuru y’urupfu rwa Papa Benedigito XVI yamenyekanye ku wa Gatandatu tariki ya 31 Ukuboza 2022.
Papa Benedigito wa XI wayoboye Kiliziya Gatolika kugeza muri 2013 ararwaye bikomeye. Papa Francis wamusimbuye yasabye abantu ko bamusengera ngo yoroherwe.
Uwahoze ari Perezida w’u Burusiya, Dmitry Medvedev yaraguje umutwe ku bintu 10 bishobora kuzaba muri uyu umwaka wegereje wa 2023.