MENYA UMWANDITSI

  • Umujyi wa Kigali wasabye ababyeyi kohereza abana muri gahunda zibafasha mu biruhuko

    Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwashishikarije abayeyi kohereza abana muri gahunda z’ibiruhuko bateganyirijwe, zibafasha kwidagadura bagakuza impano zabo kandi banirinda ibishuko byabarangaza muri iki gihe batari mu masomo.



  • Kenya: Perezida Ruto na Raila Odinga batangiye ibiganiro

    Ibiganiro hagati ya Perezida William Ruto n’umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Raila Odinga byatangiye kuri uyu wa 9 Nzeri 2023 ngo haganirwe ku bibazo by’imibereho ihenze muri Kenya ituruka ku itumbagira ry’ibiciro ku masoko n’ibibazo byakurikiye imigendekere y’amatora itaravuzweho rumwe n’abadashyigikiye Perezida (...)



  • Irangamimerere ryo kuva mu 1962 rigiye gushyirwa mu ikoranabuhanga

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA), kigiye gutangiza uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kubika amakuru ajyanye n’irangamimerere ryo kuva u Rwanda rwabona ubwigenge, ndetse n’andi yose yari akibitse mu nyandiko ziri mu mirenge yo hirya no hino mu Rwanda. Ni umushinga witezweho (...)



  • Yvan Buravan agiye kwibukwa nyuma y

    Umuhanzi Yvan Buravan agiye kwibukwa nyuma y’umwaka atabarutse

    Umuhanzi nyarwanda, Yvan Buravan, ugiye kuzuza umwaka yitabye Imana, yateguriwe umugoroba wo kumwibuka ndetse n’ibyaranze ubuzima bwe.



  • Pakistan: Abantu 44 bahitanywe n’igisasu, 200 barakomereka

    Umwiyahuzi mu gihugu cya Pakistan, yaturikije igisasu (bombe) gihitana abantu 44 bari bateraniye mu nama y’ishyaka rya politiki, abandi babarirwa muri 200 barakomereka, bikaba byarabaye ku Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2023



  • Senateri Uwizeyimana asanga hari ibyagombye guhinduka mu buryo bwo gukorera Perimi

    Senateri Evode Uwizeyimana avuga ko atumva impamvu mu Rwanda hakiri itegeko ryo gukorera perimi ritajyanye n’igihe; kuko ibyo bituma hari abazishugurika ahandi mu buryo butemewe, kuko bagowe no kuzibona imbere mu gihugu.



  • Gatera Edmond

    Umunyamakuru Gatera Edmond yagizwe Umuvugizi wa Mukura VS

    Gatera Edmond usanzwe ukorera Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, yagizwe Umuvugizi n’ushinzwe Itumanaho mu ikipe ya Mukura Victory Sport yo mu Karere ka Huye.



  • Louise Mushikiwabo

    Mushikiwabo yasabye abari mu mikino ya La Francophonie gusangira indangagaciro

    Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yifurije urubyiruko rwitabiriye imikino ngororamubiri ya La Francophonie, kwisanga muri ayo marushanwa ndetse no gusangira indangagaciro zinyuranye.



  • Biteganyijwe ko Perezida Félix Tshisekedi azafatanya na Louise Mushikiwabo gutangiza imikino ya La Francophonie

    Louise Mushikiwabo ategerejwe i Kinshasa

    Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, ategerejwe i Kinshasa mu mpera z’iki cyumweru mu birori byo gutangiza imikino ngororamubiri ya La Francophonie.



  • Bakora imipira ikinishwa amaguru kandi ikunzwe

    Kayonza: Abagore bayobotse imyuga yabahinduriye ubuzima

    Abagore bakorera mu kigo gikorerwarwamo imyuga inyuranye cyiswe ‘Urugo Women’s Opportunity Center’ kiri mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Ibirasirazuba, bavuga ko imibereho yabo imaze guhinduka kuko basigaye bakirigita ifaranga. Ni ikigo gikorerwamo imirimo inyuranye y’ubudozi, ububoshyi ndetse no gutunganya ibikomoka ku mata.



  • Minisitiri w

    Minisitiri w’Uburezi arasaba ababyeyi kuba hafi y’abanyeshuri bari mu biruhuko

    Minisitiri w’uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yasabye ababyeyi kumarana umwanya uhagije n’abana babo muri iki gihe cy’ibiruhuko ndetse bakanabakebura mu gihe bagize imyitwarire idahwitse. Ni mu gihe bagiye kumarana na bo amezi agera kuri abiri y’ibiruhuko byatangiye ku itariki ya 13 Nyakanga 2023.



  • Musanze-Kinigi: Abashoferi baravugwaho kwanga gutwara abagenzi bakoresha amakarita

    Abagenzi bishyura bakoresheje uburyo bw’amakarita akozwa ahabugenewe amafaranga agahita ava ku ikarita, biriwe muri gare ya Kinigi mu Karere ka Musanze nyuma y’uko abashoferi batwaraga gusa abishyura amafaranga mu ntoki. Ubuyobozi bw’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) buratangaza ko iki kibazo bwatangiye kugikurikirana.



  • U Rwanda rurashinja RDC gushaka kurushozaho intambara igendeye ku makuru y’ibihuha

    Mu ijoro ryo ku wa 19 rishyira ku wa 20 Nyakanga 2023, Guverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo ryamagana ugushaka gushoza intamabara kw’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zitwaje amakuru y’ibihuha atarigeze atangazwa na Leta y’u Rwanda.



  • FPR yamaganye iyimikwa ry’umutware w’Abakono riherutse kubera i Musanze

    Umuryango FPR Inkotanyi ukaba n’ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda, wamaganye igikorwa cyo kwimika Umutware w’Abakono giherutse kubera mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi, uvuga ko iyo ari intambwe isubira inyuma mu kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda.



  • Kunywa inzoga nyinshi byangiza ubuzima

    MINISANTE yagaragaje ibyago biterwa no kunywa inzoga z’umurengera

    Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE), yagaragaje ingaruka ziterwa no kunywa ibisindisha kuri buri muntu bitewe n’ikigero cy’ibyo afata mu cyumweru. Ni mu gihe imibare igarargaza ko harimo kubaho ubwiyongere mu kunywa inzoga ndetse n’ubuyobozi bukaba bwaratangiye ubukangurambaga bwo kugabanya inzoga no kuzirinda abato.



  • Leta yashyizeho ibipimo ntarengwa by’urusaku

    Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’urusaku rukabaije ku baturage ruva ku bikorwa by’iterambere bihuza abantu benshi, Minisiteri y’Ibidukikije yashyize ahagaragara amabwiriza agaragaza ingano y’urusaku ntarengwa n’amasaha rumara ahahurira abantu benshi.



  • Yvan Buravan

    Hatangijwe ishuri ryo gusigasira umurage Yvan Buravan yasize

    Ubuyobozi bwa Yvan Buravan Foundation, yarebereraga inyungu z’umuhanzi Burabyo Yvan witabye Imana, bwatangaje ko bwatangije ishuri ryo gusigasira umuco Nyarwanda mu rwego rwo kuzuza inzozi z’uyu muhanzi nka kimwe mu byo yari afite mu mishinga.



  • Bisi nshya zageze i Kigali zitezweho kugabanya ubukana bw’ikibazo cy’ingendo

    Bisi eshanu muri 25 zigomba kugurwa n’ikompanyi itwara abagenzi ya Jali Transport, zamaze kugera mu Rwanda. Ni imodoka zitezweho gufasha mu gukemura ikibazo cy’ibura rya bisi rusange mu Mujyi wa Kigali kimaze igihe cyinubirwa n’abahatuye.



  • U Rwanda na Saudi Arabia muri gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi

    Ikigega cya Saudi Arabia gishinzwe Iterambere (SFD) na Guverinoma y’u Rwanda bashyize umukono ku masezerano y’inguzanyo ya miliyoni 20 z’amadolari ya Amerika (hafi miliyari 23.3 z’Amafaranga y’u Rwanda), azakoreshwa mu kwagura imiyoboro iciriritse n’imito ishamikiyeho izageza umuriro mu ngo ibihumbi 60 zo mu turere twa (...)



  • Uru rugomero rwitezweho kugabanya ubukana bw

    Rubavu: Huzuye urugomero rwitezweho kugabanya ubukana bw’amazi ya Sebeya

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi (RWB), cyatangaje ko urugomero rwo kuringaniza amazi y’umugezi wa Sebeya rwamaze kuzura. Ni urugomero rwitezweho kugabanya umwuzure waterwaga n’uyu mugezi, cyane cyane ku batuye mu isantere ya Mahoko.



  • Syria: BBC yahagaritswe ishinjwa gukwirakwiza ibihuha

    Minisiteri isihinzwe Itangazamakuru muri Syria yatangaje ko yahagaritse igitangzamakuru cy’Abongereza, BBC, kubera icyo yise ‘amakuru ayobya’ abakurikira iki gitangazamakuru.



  • Umuti witwa ‘NATURCOLD’ wakumiriwe ku isoko ry’u Rwanda

    Ikigo k’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyatangaje ko cyakumiye ku isoko ry’u Rwanda umuti w’abana uvura inkorora witwa ‘NATURCOLD’ nyuma yo gukekwaho kwica abana 12 mu gihugu cya Cameroon.



  • Umujyi wa Kigali wagaragaje imishinga y’ingenzi izakorwa mu Ngengo y’Imari ya 2023-2024

    Umujyi wa Kigali wagaragaje imwe mu mishinga y’ingenzi uzibandaho mu rwego rw’ubukungu muri iyi Ngengo y’Imari y’umwaka wa 2023/2024.



  • Perezida Kagame ahabwa igihembo nk

    U Rwanda rubimburiye Afurika mu kwakira inama mpuzamahanga y’abagore

    Abategura Inama Mpuzamahanga yiga ikanashakira umuti imbogamizi abagore bagihura nazo (Women Deliver Conference), batangaza ko kuba iy’uyu mwaka izabera mu Rwanda byashingiye ku gaciro ruha umugore. Ni inama igiye kubera bwa mbere ku mugabane wa Afurika, abazayitabira bakaba bazateranira i Kigali ku matariki 17-20 Nyakanga 2023.



  • Guhuza amatora ya Perezida n’ay’Abadepite bizatuma Leta izigama Miliyari 7Frw

    Inteko rusange y’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite ku wa 5 Nyakanga 2023, yatoye Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda. Iri Tegeko Nshinga ririmo ingingo ikomatanya amatora ya Perezida n’ay’Abadepite, ibizatuma Igihugu kizigama agera kuri Miliyari 7Frw, zari kuzakoreshwa iyo akorwa ukubiri nk’uko byari bisanzwe.



  • Hafunguwe umupaka mushya uhuza u Rwanda na Uganda

    Ubuyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka mu gihugu, bwatangaje ko kuva uyu munsi tariki ya 5 Nyakanga 2023, umupaka mushya wa Rwempasha/Kizinga uhuza u Rwanda na Uganda ufunguwe. Ni umupaka uherereye mu Karere ka Nyagatare, ukaba uje wunganira indi ya Gatuna, Kagitumba na Cyanika isanzwe ikoreshwa n’ibihugu byombi.



  • Ibiciro bizamurwa n’uko hari ibikenewe ku isoko bidahari - Perezida Kagame

    Perezida Paul Kagame yavuze ko hakenewe umusanzu wa buri wese kugaira ngo ikibazo cy’umusaruro w’ibiribwa gikemuke, ndetse binagabanye itumbagira ry’ibiciro ku masoko kuko riterwa n’umusaruro muke w’ibiribwa.



  • Ubuhamya bwa Mugiraneza wigaga muri Master’s ubu akaba agororerwa Iwawa

    Mu ijoro ryo ku itariki ya 12 Gashyantare 2023 ni bwo Mugiraneza King David wari umunyeshuri w’ikiciro cya gatatu cya kaminuza akaba n’umukozi w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, yafashwe n’inzego z’umutekano azira gukoresha ibiyobyabwenge.



  • RDB ishobora gufungura andi mashami mu Gihugu no hanze yacyo

    Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwatangije umushinga w’itegeko rizemerera uru rwego kugira imikorere yihariye, irushoboza gufata imyanzuro ikomeye ku giti cyarwo.



  • Njyanama y’Akarere ka Rutsiro yasheshwe

    Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko none ku wa 28 Kamena 2023, hasheshwe Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro, nyuma yo kubona ko ubuyobozi bw’Akarere bwateshutse ku nshingano zabwo.



Izindi nkuru: