Iyo uvuye mu Rwanda ukajya ku mugabane w’Uburayi, bamwe mu bo muganira usanga icyo bazi cyane ku Rwanda ari genocide cyangwa perezida Paul Kagame gusa. Ibi ni bimwe mu byateye abanyeshuri b’abanyarwanda biga mu Burusiya gutangiza itorero Imena mu Nganzo ribyina imbyino za gakondo kugira ngo bamenyekanishe amakuru (...)
Umuhanzi ukomoka muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Lulendo Matumona wamenyekanye mu njyana ya Rumba nka Général Defao, yitabye Imana ku wa Mbere tariki 27 Ukuboza 2021, aguye i Douala muri Cameroun.
Igikorwa cyo gutoranya Nyampinga uhiga abandi mu muco no mu buranga, Miss Rwanda 2022 kiregereje, aho abagitegura bashyize ahagaragara ingengabihe yacyo.
Byangabo Cyusa Nelson, umwe mu bahanzi bazamutse vuba uzwi nka Nel Ngabo, agiye gusohora album nshya yise RNB 360, ku wa 21 Ukuboza 2021.
Inyigo yakozwe n’Urwego FOJO Media Institute rwo muri Suède ruteza imbere itangazamakuru, ku bufatanye n’Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro, PaxPress, yerekana uko Abanyarwanda babona amakuru mu itangazamakuru n’ayo baba bakunda, KT Radio iza ku mwanya wa kabiri muri radio zumvwa na benshi ikaba iya mbere mu (...)
Itsinda ry’abasore baririmba indirimbo zo kuranya no guhimbaza Imana, Messengers Singers, rikorera ivugabutumwa ry’indirimbo muri Eglise Adventiste Francophone de Kigali, nyuma y’uko basohoye indirimbo ryise ‘Urahambaye’ igakundwa na benshi, bagiye gutaramira abakunzi babo kuri YouTube.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 4 Nyakanga 2021, Mico The Best yatangaje ko yambitse impeta uwo bitegura kurushinga.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze umuhanzi Nsengiyumva François wamenyekanye kw’izina rya Gisupusupu, kubera indirimbo yamumenyekanishije.
Umuhanzi Sekamana Kevin uzwi kw’izina rya Ish Kevin na bagenzi be bari mu Maboko ya RIB kuva ku itariki ya 25 Kamena 2021, bakaba bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.
Benshi bakunze kwibaza ku myandikire y’umuhanzi Mico the Best, akaba yasobanuye ko ibihangano bye biba bigomba kugira umwihariko, nk’uko yabigarutseho mu kiganiro kuri Kt Radio kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kamena 2021.
Umunyarwenya Kansiime Anne w’umunya Uganda, yambitswe impeta na Abraham Tukahiirwa uzwi nka Skylanta bamaze amezi make bibarutse imfura yabo.
Uruganda rwa Ferrari rwo mu Butaliyani rusanzwe rukora imodoka zihenze, rwerekanye imyenda yarwo ya mbere rwakoze.
Umuhanzikazi Butera Knowless aravuga ko uwamushinje ubwambuzi amubeshyera kuko atamuzi, akaba nta n’amafaranga yigeze ahabwa n’uwo muntu.
Mu masaha ya nimugoroba ku wa 11 Kamena 2021, abatuye i Kigali bitabiriye umugoroba wo gukora sport mu mihanda y’uwo mujyi biganjemo ahanini abirukanka, benshi muri bo bakifuza ko icyo gikorwa cyajya kiba kenshi.
Kunywa amazi muri rusange ni byiza ku mubiri w’umuntu, icyakora hari ubushakashatsi bwemeza ko amazi ashyushye ari meza kurushaho.
Inkuru ivuga urupfu rwa Israel Mbonyi yasakaye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 06 Kamena 2021 biturutse ku muntu wabishyize ku mbuga nkoranyambaga (YouTube), ariko uwavugwaga ko yapfuye yahise abivuguruza.
Nyuma y’uko umuhanzikazi Marina ashyize hanze indirimbo nshya yise “I’m sorry”, bamwe mu bayumvise batekereje ko arimo gusaba imbabazi ku kuba yaravuye mu nzu ifasha abahanzi yitwa The Mane mu minsi ishize.
Nyuma yo gukorana indirimbo ya mbere hamwe na The Ben, Babo yakoze indi ndirimbo yise “On you”.
Miss Bahati Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2009 yifurije isabukuru nziza umusore witwa Murekezi Pacifique bitegura kurushinga.
Ku bufatanye bw’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) n’Umuryango mpuzamahanga wita ku biribwa (WFP), hakozwe umugoroba wo kwizihiza umunsi wo kwibohora kwa Afurika wasusurukijwe n’abahanzi n’ibyamamare bitandukanye bafite inkomoko muri Afurika.
Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 23 Gicurasi 2021 hatanzwe ibihembo bya Billboard Music Awards, The Weeknd, umuhanzi w’umunya-Canada uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), wahatanaga mu byiciro 16 atahana 10 muri byo.
Umuhanzi Oluwatosin Ajibade uzwi nka Mr Eazi ukomoka muri Nigeria, amaze iminsi mu Rwanda arusura, akaba yatangaje ko ashaka gushora imari mu Rwanda.
Bamwe mu batunganya amashusho mu Rwanda barasaba abashoramari kubegera bagakorana, bakabashoramo amafaranga kuko byerekana ubwiza nyaburanga bw’igihugu cyane cyane iyo binyuze mu ndirimbo zigaragaza amashusho, kandi na bo bakaba babibonamo inyungu.
Nyuma y’uko Amalon avuye mu nzu ifasha abahanzi ya DJ Pius, izwi nka 1K Entertainment, yasimbuwe na Babo ku masezerano yo gukorana n’iyo nzu mu gihe cy’imyaka 3.
Leta ya Serbia izishyura amayero 25 angana n’ibihumbi makumyabiri n’umunani n’amafaranga 500 y’u Rwanda (Frw 28,500) kuri buri muturage wikingije, no ku bazikingiza kugeza mu mpera za Gicurasi.
Iradukunda Cyiza Oscar uzwi nka Oscados wakoze amashusho y’indirimbo “Amata” ya Phil Peter na Social Mula yasobanuye uko byabagendekeye igihe bafataga amashusho y’indirimbo ariko bikaza kubaviramo gufungwa.
Kuri uyu wa Kane tariki 22 Mata 2021 u Buhinde bwatangaje ko habonetse ubwandu bushya bwa Covid-19 ibihumbi 315 mu masaha 24. Uyu mubare ni ubwa mbere ubonetse ku isi mu munsi umwe. Byatumye mu murwa mukuru wa New Delhi ibitaro birengerwa n’umubare w’abo byitaho, bisaba ubufasha bwihuse kuri Leta.
Abanyeshuri biga mu ishuri rya Green Hills n’abayobozi babo, ku wa Gatatu tariki 21 Mata 2021 bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Imiryango itari iya Leta irenga 260 iherutse kwandika ibaruwe isaba za Leta gutanga miliyari 5.5 z’Amadolari ya Amerika yo gukoresha mu kurwanya inzara ku bantu barenga miliyoni 34 ku isi muri uyu mwaka wa 2021.
Mujyanama Claude uzwi nka TMC wahoze muri Dream Boys, yasohoye indirimbo yise ‘Uwantwaye’ ivuga ku rukundo, ariko akemeza ko bitazamubuza gukora indirimbo zo guhimbaza Imana ndetse ko atasubiye mu byaha.