Umunsi wa kabiri w’amajonjora ya Basketball Africa League mu gice cy’Iburasirazuba , ubwo hakinwaga imikino y’umunsi wa kabiri, Kenny Gasana yafashije Patriots BBC kuyobora itsinda rya kabiri nyuma yo gutsinda University of Zambia Pacers (UNZA) amanota 76 kuri 53.
Murenzi Abdallah wamamaye ubwo yayoboraga ikipe ya Rayon sports ndetse n’Akarere ka Nyanza yemejwe nk’umukandida rukumbi ku mwanya wo kuyobora Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare (FERWACY).
Ku wa gatandatu tariki ya 21 Ukuboza 2019, ikipe ya APR FC izakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 15 wa Shampiyona.
Guhera ku wa kabiri tariki ya 17 Ukuboza 2019 muri Kigali Arena hatangiye amajonjora ya kabiri ya Basketball Africa League, mu gice cy’Iburasirazuba. Ikipe ya Patriots BBC yatangiranye intsinzi mu mukino wa mbere aho yatsinze JKT (Jeshi La Kujenga Taifa) amanota 113 kuri 61.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Ukuboza 2019, Inama ya Komite ya Mukura VS yateranye ifata imyanzuro irimo gusesa amaezerano y’umutoza wungirije.
Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwemeje ko umutoza wayo yasezeye ku mirimo yo gutoza iyi kipe ahabwa inshingano zo kujya mu kanama gashinzwe gushakira abakinnyi iyi kipe. Umutoza wungirije Ruremesha Emmanuel yasigaranye inshingano zo gutoza Kiyovu Sports.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Ukuboza 2019, i Nylon mu Busuwisi habereye tombola y’uko amakipe azahura muri 1/8 cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi, irushanwa rizwi ku izina rya UEFA Champions League.
Kuri iki cyumweru tariki ya 15 Ukuboza 2019, hakomezaga umunsi wa 14 wa shampiyona. Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Mukura ibitego 5 kuri 1 ishimangira umwanya wa kabiri mbere yo guhura na mukeba APR FC.
Ikipe ya APR FC ishimangiye umwanya wa mbere itsinda Heroes igitego kimwe ku busa mbere yo guhura na Rayon Sports ku munsi wa 15 wa shampiyona.
Kuva ku wa gatandatu tariki 21 kugera ku cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2019, mu Rwanda hazabera irushanwa ry’abagore ryateguwe na UTB VC. Ni irushanwa rifite umwihariko dore ko rizitabirwa n’ikipe y’igihugu ya Botswana.
REG yegukanye igikombe cya BK Preseason tournament nyuma yo gutsinda Patriots BBC amanota 64 kuri 50.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2019 harakinwa umukino wa nyuma w’Irushwanwa ribanziriza Shampiyona ya 2019/2020 hagati ya REG BBC na Patriots BBC, uwo mukino ukaba uteganyijwe kuba saa mbili z’ijoro muri Sitade nto (petit stade) i Remera.
Kuva ku wa kabiri tariki ya 17 kugeza ku Cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2019 mu Rwanda hazabera ijonjora rya kabiri rya Basketball Africa League (BAL)
Kuri iki cyumweru tariki ya 08 Ukuboza 2019, kuri Stade ya Bugesera habereye umukino w’umunsi wa 13 wa Shampiyona warangiye Rayon Sports itsinze Heroes ibitego 4 kuri 1.
Nyuma y’imyaka ine akinira ikipe ya APR BBC, Byiringiro Yannick yerekeje muri Tigers aho yashyize umukono ku masezerano yo kuyikinira mu gihe cy’imyaka ibiri.
Guhera kuri uyu wa kane tariki ya 05 Ukuboza kugera tariki ya 14 Ukuboza 2019, ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball rifatanyije na Banki ya Kigali (BK) bateguye irushanwa ryiswe BK Preseason 2019.
Ikipe ya Gicumbi inganyije na APR FC igitego kimwe ku kindi, ku mukino w’umunsi wa 12 wa Shampiyona.
Mu gihe umwaka w’Imikino wa 2019/2020 watangiye, ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) rifatanyije na Minisiteri ya Siporo mu Rwanda ryamaze kwemeza abatoza b’amakipe y’Igihugu mu byiciro bitandukanye haba mu bagabo no mu bagore.
Kuri iki cyumweru tariki 01 Ukubuza 2019 mu Rwanda hasojwe irushanwa Rya Rwanda Open ryegukanwe n’Umunyakenya Ismael Changawa mu bagabo n’ Umunyarwandakazi Ingabire Meghan mu bagore.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Ugushyingo 2019, habaye umukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda. Kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya APR FC yatsinze Musanze ibitego 5-0.
Mu mpera z’icyumweru gishize ikipe ya Nyarutarama Tennis Club yasuye umuryango wa Kamanzi Vianney uzwi ku izina rya Dudu na Mushiki we Riziki Solange (Fille) bamaze imyaka irenga 15 barwaye indwara yo gutitira.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Ugushyingo 2019, Seninga Innocent wari umutoza w’ikipe ya Etincelles yo mu Karere ka Rubavu yandikiye iyi kipe ibaruwa isezera ku kazi ko gutoza iyi kipe.
Shampiyona ya Volleyball yakomeje ku munsi wayo wa kabiri ku cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo, ikipe ya REG VC itsinda UTB VC amaseti atatu kuri abiri.
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo 2019, mu mujyi wa Musanze haberaga irushanwa ryiswe iry’abahinzi (Farmer’s race).
Kuri uyu wa kane tariki ya 21 Ugushyingo 2019, hatangiye umunsi wa cyenda wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, ikipe ya Gasogi United yakiriye Musanze FC kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, zihanganyiriza igitego kimwe kuri kimwe.
Umunsi wa kabiri wa shampiona ya Volleyball mu Rwanda uteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru, ntukibereye muri Kigali Arena nk’uko byari biteganyijwe
Kuwa gatanu tariki 15 Ugushyingo 2019, ni bwo habaye ‘Rayon Sport day’, umunsi warimo ibikorwa bitandukanye byateguwe n’ikipe ya Rayon Sport FC.
Umukino w’umunsi wa Cyenda wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda ugomba guhuza Gicumbi Fc na Rayon Sports Fc wimuriwe ku cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo 2019 i Saa Cyenda.
Kuva tariki ya 21 kugera tariki ya 29 Ugushyingo 2019 mu Rwanda hazatangira irushanwa Agaciro Basketball Tournament ryateguwe n’Ikigega Agaciro Development Funds, n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda.