Kuva tariki ya 20 Werurwe kugera 01 Gicurasi 2020 ikipe ya Patriots BBC izakina imikino y’ijonjora rya gatatu rya Basketball Africa League.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 02 Werurwe 2020, ikipe ya Etincelles FC ikinira kuri stade Umuganda mu Karere ka Rubavu yasinyishije umutoza Calum Haun Selby igihe kingana n’amezi ane.
Umunsi wa 21 wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda uzakinwa kuwa kabiri tariki ya 03 n’iya 04 Werurwe 2020.
Ku wa gatanu tariki ya 28 Gashyantare 2020 mu Karere ka Burera hazaba isiganwa ry’Umunsi umwe ryiswe "Rugezi Cycling Tournament."
Umuyobozi w’ikipe ya Toronto Raptors ikina muri shampiyona ya Basketball muri America (NBA) akaba n’uwashinze Umuryango wa Giants of Africa Masai Ujiri yahishuye aho igitekerezo cyo kubaka Kigali Arena cyavuye.
Ikipe ya Gisagara VC izakira UTB VC ku munsi wa karindwi wa shampiyona ya Volleyball mu Rwanda.
Umunsi wa 10 wa shampiyona ya Basketball mu Rwanda uzakinwa ku wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare muri Sitade nto i Remera.
Kuva tariki 27-28 Gicurasi 2020, u Rwanda rushobora kwakira imikino ya 1/4 ya Basketball Africa League.
Ikipe ya REG BBC yatsinze Patriots BBC amanota 77 kuri 64 ,Tigers itsinda Espoir BBC amanota 102 kuri 97.
Amakipe y’ibigugu mu mukino wa Basketball hano mu Rwanda Patriots bbc na REG BBC azahura Ku munsi wa karindwi wa shampiyona wa BK basketball national league.
IPRC Huye yegukanye irushanwa ryahariwe kuzirikana intwari nyuma yo gutsinda The Hoops amanota 70 kuri 49 ,mu gihe REG yatwaye iki gikombe itsinze APR BBC ku mukino wa nyuma amanota 71 kuri 62.
Amakipe ya Kaminuza ya UTB , ikipe y’abagabo ndetse n’ikipe y’abagore, yombi yegukanye igikombe cy’Ubutwari 2020.
Ikipe ya APR FC yatsinze Police FC igitego kimwe cyatsinzwe na Nshuti Innocent cyongera amahirwe yo gutwara igikombe cy’Intwari. Mukura VS yo ikomeje kuba insina ngufi muri iyi mikino yatsinzwe na Kiyovu Sports ibitego 4 kuri 2.
Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports ndetse n’ikipe y’igihugu amavubi Iranzi Jean Claude yatijwe mu ikipe ya Aswan Sporting Club mu cyiciciro cya mbere mu Misiri.
Imikino isoza igice kibanza muri Volleyball yasojwe kuwa Gatandatu tariki ya 18 Mutarama 2020, ikipe ya Gisagara VC itsinda REG VC amaseti 3-2, mu gihe Ikipe ya Kirehe VC yatsinzwe na IPRC Ngoma amaseti 3-1 isoza imikino ibanza nta mukino n’umwe itsinze.
Umutoza mushya w’ikipe ya Heroes FC, Jaanus REITEL, ukomoka muri Estonia yahigiye ko agomba kugumisha Heroes mu cyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino 2019/2020.
Shampiyona ya Basketball umwaka w’imikino 2019/2020 iratangira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Mutarama kuri sitade nto y’ i Remera, aho yitezwemo byinshi
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Mutarama 2019 ku cyicaro cy’uruganda rwa Azam habereye umuhango wo gusinya amasezerano y’imikoranire hagati ya APR FC n’uruganda Rwa Azam (Bakhresa Grain Milling Rwanda Ltd).
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Mutarama 2020 ku isaha ya saa mbiri za mu gitondo, ni bwo umutoza Samyr Sanchez ukomoka muri Venezuela na Rutahizamu Roby Norales ukomoka muri Honduras bageze mu Rwanda baje mu kipe ya Mukura VS.
Shampiyona ya Basketball izatangira tariki ya 17 Mutarama 2020, hakina Patriots BBC ifite igikombe cya shampiyona cya 2018-2019, na IPRC Kigali, amakipe yombi akomeye.
Ku wa mbere tariki ya 06 Mutarama 2020, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryafatiye ibihano abanyamuryango b’amwe mu makipe bitwaye nabi mu gice kibanza cya shampiyona, nubwo mu mikino ibanza ya shampiyona amakipe menshi yavuze ko imisifurire itagenze neza.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Ukuboza mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Musanze habereye inama y’inteko rusange y’ikipe ya Musanze FC. Ku murongo w’ibyigwa hari amatora ya Komite Nyobozi ya Musanze FC.
Mu gihe isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rikomeje, ikipe ya Musanze FC na yo ikomeje kwiyubaka nyuma yaho yirukaniye abakinnyi bayo batanu.
Ikipe ya Gasogi United yatsinze APR FC igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Tidiane Koné mu mukino wabonetsemo amakarita 4 y’umutuku.
Umunyezamu w’ikipe y’igihugu amavubi Kwizera Olivier yasinyiye ikipe ya Gasogi United amasezerano y’amezi atandatu kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Ukuboza 2019. Biteganyijwe ko azakina umukino wa gicuti uzahuza ikipe ya Gasogi United na APR FC.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Ukuboza 2019, komite nyobozi ya Musanze FC yandikiye umuyobozi w’Akarere ka Musanze imumenyesha ubwegure bwayo.
Kuri iki cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2019 muri Kigali Arena hasojwe ijonjora rya kabiri rya Basketball Africa Leaue (BAL).
Ikipe ya Patriots BasketBall Club yatsinze City Oilers yo muri Uganda amanota 81 kuri 51, ihita igera mu cyiciro cy’amakipe 12 muri Basketball Africa League, mu mukino warebwe na Perezida Paul Kagame.
Ikipe ya Patriots BBC yatsinze GNBC yo muri Madagascar amanota 94 kuri 88 mu mukino witabiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimiye Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Basketball ku Isi (FIBA) ku bw’igitekerezo cyiza cyo gushyiraho irushanwa rihuza amakipe ya Afurika (Basketball Africa League – BAL ).