Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru (Amavubi) izacakirana na Guinea mu mikino ya 1/4 cy’irushanwa ry’ibihugu rihuza abakinnyi bakina imbere (CHAN). Mu gihe Morocco yabaye iya mbere mu itsinda ryarimo u Rwanda izahura na Zambia.
Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports ndetse n’ikipe y’Igihugu Amavubi, Sugira Ernest, yijeje Abanyarwanda ko ikipe y’igihugu Amavubi izakora ibishoboka byose kugira ngo itware igikombe cya CHAN byakwanga bakagera ku mukino wa nyuma.
Amakipe ya Congo Brazzaville na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zabonye itike yo gukina imikino ya 1/4 cya CHAN ikomeje kubera muri Cameroon.
Amakipe ya Cameroon na Mali yaraye akatishije itike yo gukina imikino ya 1/4 cya CHAN 2020.
Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) Rwatubyaye Abdul yerekeje mu ikipe ya FC Shkupi yo muri shampiyona ya Macedonia aho yasinye amasezerano y’umwaka n’amezi atandatu.
Abakinnyi babiri bari bahamagawe n’umutoza w’agateganyo w’ikipe y’igihugu ya Basketball Henry Muinuka ari bo Shema Osborne na Manzi Kimasa Dan ntibakitabiriye ubutumire bw’ikipe mu ijonjora rya Kabiri rya Afro-Basket 2021 rizabera muri Tuniziya.
Ku wa Gatatu tariki ya 20 Mutarama 2021 ikipe ya AS Kigali yari yangiwe gukomeza gukora imyitozo nk’uko byari bisanzwe, isabwa kubanza kugaragariza Minisiteri ya Siporo uburyo izita kuri Sitade ya Kigali mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abagore y’abafite ubumuga ya Sitting Volleyball, Mukobwankawe Liliane, yagizwe umwe mu bagize komisiyo y’abakinnyi muri Volleyball y’abafite ubumuga ku Isi. Kuri we asanga uyu mwanya awukesha ibikorwa, kumenyekana ndetse no kuba ikipe y’igihugu imaze kwitabira Imikino Olempike y’abafite (...)
Ikipe ya As Muhanga ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yasubitse by’agateganyo amasezerano y’abakozi bayo kugeza igihe kitaramenyekana.
Umutoza w’ikipe y’abagore The Hoops Rwanda, Mutokambali Moise, yagizwe umuyobozi wa tekinike mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda(FERWABA), uyu mwanya ukaba wari umaze igihe utagira uwurimo.
Umutoza w’agateganyo w’ikipe y’igihugu ya Basketball, Henry Muinuka, yahamagaye abakinnyi 22 bagomba gutangira kwitegura ijonjora rya Kabiri ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya Basketball mu bagabo kizabera mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2021. Iyi mikino izabera mu Rwanda guhera tariki ya 19 kugeza 23 Gashyantare 2021.
Abakinnyi ba AS Kigali barashimira Perezida w’ikipe yabo, Shema Ngoga Fabrice, nyuma yo kubishyura ishimwe yari yabemereye ry’ibihumbi bisaga 400 by’amafaranga y’u Rwanda nibaramuka basezereye KCCA yo muri Uganda.
Ubuyobozi bw’Ikipe ya Kirehe FC bwasabwe kuba bwamaze kwishyura abakinnyi n’abandi bakozi bayikoreye bitarenze tariki 20 Mutarama 2021.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent, yatangaje urutonde rw’abakinnyi 30 bazitabira irushanwa ry’amakipe y’igihugu ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN) rizabera muri Cameroon.
Ikipe ya AS Kigali isigaye mu marushanwa nyafurika mu makipe yo mu Rwanda yatomboye ikipe ya CS Sfaxien yo muri Tunisie mu mikino ya kamparampaka.
Major General Mubarak Muganga yagizwe umuyobozi wa APR FC akaba yari amaze imyaka 15 ari umuyobozi wungirije.
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi yanganyije n’ikipe y’igihugu ya Congo Brazzaville ibitego bibiri kuri bibiri mu mukino wo kwitegura igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere kizabera muri Cameroon.
Igitego cyatsinzwe na Muhadjili Hakizimana kuri Penaliti gisezereye ikipe ya KCCA yo mu ijonjora rya Kabiri ry’irushanwa ry’amakipe yatwaye ibikombe iwayo (CAF Confederation Cup).
Umutoza Cassa Mbungo André watandukanye na Gasogi United yerekanywe muri Bandari FC yo muri Kenya nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka ibiri.
Ikipe ya AS Kigali yasezeye kuri myugariro wayo ukina iburyo Michel Rusheshangonga nyuma y’umwaka n’igice akina muri iyi kipe.
Umukino wagombaga guhuza As Kigali yo mu Rwanda na KCCA FC yo muri Uganda mu irushanwa ry’amakipe yatwaye ibikombe iwayo wasubitswe nyuma y’aho KCCA ibuze umubare w’abakinnyi bemewe ku mukino.
Abakinnyi batatu ba Rayon Sports bari mu bakinnyi 31 bahamagawe n’umutoza Mashami Vincent mu myiteguro y’igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN).
Ikipe y’igihugu ya Uganda y’abatarengeje imyaka 17 yatwaye igikombe cyaberaga mu Rwanda idatsinzwe nyuma yo gutsinda Tanzania ku mukino wa nyuma ibitego bitatu kuri kimwe.
Ikipe ya Rayon Sports yaciwe amafaranga Miliyoni ebyiri nyuma yo gukina umukino wa Rutsiro FC itarabona ibisubizo by’ibipimo bya COVID-19 ku mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona yakinnye na Rutsiro FC, mu gihe As Muhanga na Bugesera FC zaciwe ibihumbi magana atanu nyuma yo gukina umukino wa mbere zitapimishije abakinnyi.
Amakipe y’ibihugu ya Tanzania na Uganda y’abatarengeje imyaka 17 yabonye itike yo gukina igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17. Uganda yabigezeho nyuma yo gutsinda Djibouti igitego kimwe ku busa mu gihe Tanzania yatsinze Ethiopia kuri Penaliti.
Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Haruna Niyonzima, yongereye amasezerano y’umwaka umwe muri Young Africans yo muri Tanzania.
Minisiteri ya Siporo mu Rwanda iratangaza ko iri kwiga uburyo izafasha amakipe yagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19 gikomeje kuyogoza ibikorwa by’imikino n’amakipe mu Rwanda.
Umuyobozi mushya w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, Mugwiza Désiré, yavuze ko muri manda nshya y’imyaka ine batorewe u Rwanda rugomba kuzakira umukino uhuza abakinnyi b’Abanyafurika bakina muri shamoiyona ya Basketball muri Leta zunze Ubumwe za Amerika (NBA) n’abandi bakinnyi basigaye bose.
Mu gihe habura amasaha atagera kuri 25 kugira ngo amatora ya komite nyobozi y’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) abe, abakandida abakomeje kugaragaza imigabo n’imigambi bazakora mu gihe baba batowe.
Komite yifuza kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda yavuze ko gutangiza icyiciro cya kabiri ndetse no gufasha amakipe kubona abaterankunga ari zimwe mu ngingo zimirijwe imbere niramuka itowe.