Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29, Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro nyuma yo kuvanwa mu ryahoze ari Ishuri ry’imyuga rya Kigali (ETO-Kicukiro), bakajya kwicirwa i Nyanza ya Kicukiro, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko ari igihe cyo kwibuka ariko (…)
Mu ijoro ryo ku wa 11 Mata 2023 mu Mudugudu wa Itunda, Akagari ka Rubirizi Umurenge wa Kanombe mu Mujyi wa Kigali, umuntu ukekwaho kuba ari umujura wari witwaje intwaro gakondo yinjiye mu rugo rwa Ayabagabo Christophe na Mpiriwe Monica, ahura n’umukobwa witwa Aloysie Mukeshimana w’imyaka 23 amutera icyuma mu ijosi no mu (…)
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko Polisi y’u Rwanda yafashe ingamba zikomeye zo guhashya burundu abakoresha intwaro gakondo mu bujura barangiza bakica abaturage, ngo bikaba bigomba gucika burundu.
Hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo n’igihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri, nk’uko yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri NESA, kiramenyesha abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi, ko abanyeshuri biga bacumbikirwa batangira gusubira ku ishuri gukomeza amasomo (…)
Abagabo babiri bo mu Karere ka Bugesera barashwe n’inzego z’umutekano ubwo bahagarikwaga mu ijoro ryo ku wa 10 Mata 2023 bivugwa ko bavuye kwiba, aho guhagarara bakagerageza kurwanya abashinzwe umutekano, bakoreshe imipanga n’ibindi bikoresho bari bitwaje.
Ku mugoroba wa tariki 8 Mata 2023, hakinwe ikinamico yiswe Hate Radio, igaragaza imikorere ya Radiyo RTLM, yabibye imvugo z’urwango zihembera amacakubiri yashishikarije Abahutu kwica Abatutsi muri Jenoside.
Perezida Paul Kagame ageza ijambo ku bitabiriye ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yavuze ko Abanyarwanda batazigera bongera kwemera icyo ari cyo cyose cyagerageza kubacamo ibice.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Mata 2023, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, batangije Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi ijana yo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu muhango ukaba wabereye ku rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo.
Ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 6 Mata 2023 muri Village Urugwiro, Perezida Paul Kagame yakiriye Urška Klakočar Zupančič, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Slovenia n’intumwa ayoboye, bagirana ibiganiro ku guteza imbere ubufatanye mu nzego zinyuranye hagati y’u Rwanda n’icyo gihugu, mu nyungu z’abaturage.
Lisanne Ntayombya kuri uyu wa 6 Mata 2023, yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Porotokole ya Leta muri Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda.
Abashoramari bo muri Kenya bakorera mu Rwanda, bashimiwe uruhare rwabo mu guteza imbere ishoramari ry’ibihugu byombi, basabwa gukomeza guhesha agaciro igihugu cyabo.
Perezida William Ruto ubwo yari mu ruzinduko rwe ku munsi wa kabiri mu Rwanda ku wa Gatatu tariki ya 5 Mata 2023 mu Karere ka Bugesera mu mujyi wa Nyamata yishimiye urugwiro yakiranywe n’abaturageakanasangira na bo.
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida wa Kenya William Ruto, ari kumwe na Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Mata 2023, basuye ishuri rikuru ry’ubuhinzi butangiza ibidukikije, Rwanda Institute for Conservation Agriculture (RICA), riri mu Karere ka Bugesera mu murenge wa Gashora, Akagali ka (…)
Perezida wa Kenya William Ruto mu biganiro yagiranye n’abiga muri Kaminuza ya Carnegie Mellon, yasabye abanyeshuri biga muri iyi Kaminuza kwiga bagamije kuzahanga imirimo aho kwiga bagamije gushaka akazi.
Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru, Perezida William Ruto wa Kenya uri mu ruzinduko mu Rwanda na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, bavuze ko Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) uzabona igisubizo cy’ikibazo cy’umutekano muke urangwa mu Burasirazuba bw’Igihugu cya Congo.
Padiri Mukuru wa Paruwasi Shyorongi mu karere ka Rulindo Jean Pierre Rushigajiki uzwi ku izina ryo kuva mu bwana rya ‘Pierrot’ ari na ryo akoresha no mu buhanzi, yasohoye indirimbo yise “Yobora Intambwe zanjye” igamije kwigisha Uburyo abantu badakwiye kwigenga muri ubu buzima ahubwo ko bakwiye kwegera Imana ndetse no (…)
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yatangarije inteko y’Abadepite n’Abasenateri ko leta yashyizeho ikigega cya Miliyoni 350 z’amadorali kizafasha abahinzi n’aborozi kubona inguzanyo ku nyungu ya 8% mu gihe cy’imyaka 5.
Perezida wa Kenya yamaze kugera mu Rwanda, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, ubwo yagezaga ku Nteko rusange y’imitwe yombi yInteko Ishinga Amategeko, ku wa Mbere tariki ya 3 Mata 2023, gahunda zijyanye no kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, yavuze ko abantu badakwiye gutinga gushora imari mu buhinzi n’ubworozi kuko Amadovize Igihugu cyinjije, (…)
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yasohoye amabwiriza mashya agenga uko ibikorwa n’imihango yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 izakorwa.
Senateri Mureshyankwano Marie Rose avuga ko yatangajwe no guhunguka ava mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagera mu Rwanda ntibamusabe indangamuntu ndetse agasanga mu byangombwa biranga Abanyarwanda nta bwoko burimo.
Abitabiriye inama Mpuzamahanga y’Umuryango RPF Inkotanyi yahuriranye no kwizihiza isabukuru y’uyu muryango y’imyaka 35 baturutse mu bihugu bitandukanye bavuze kuri zimwe mu nkingi zafashije u Rwanda kubaka Politiki nziza.
Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye inama mpuzamahanga y’Umuryango RPF Inkotanyi yahuriranye no kwizihiza isabukuru y’uwo muryango y’imyaka 35, yabereye muri Intare Arena ku wa Gatandatu no ku Cyumweru tariki ya 01- 02 Mata 2023, yanenze bamwe mu bayobozi basahuye amafaranga bakigira hanze y’Igihugu ubwo cyari (…)
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Mata 2023 muri Diyosezi ya Kibungo kuri Sitade Cyasemakamba habereye umuhango wo kwimika ku mugaragaro Musenyeri Jean-Marie Vianney Twagirayezu uherutse gutorwa na Papa Francis kuba Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kibungo.
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier, yitabiriye Inteko Rusange ya 13 y’ Ihuriro ry’Inteko zishinga Amategeko mu bihugu bigize Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’ibiyaga bigari (FP-ICGLR).
Kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023 Urukiko Rukuru rwatangiye kuburanisha ubujurire, mu rubanza Ubushinjacyaha bwajuriye burega Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid ku cyaha akurikiranyweho cya ruswa ndetse n’iby’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Kiliziya Gatolika mu Rwanda yakuyeho itangwa ry’isakaramentu rya Batisimu ku munsi mukuru wa Pasika, kuko izizihizwa Abanyarwanda bari mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard kuri uyu wa kane tariki ya 30 Werurwe 2023 yatangije ibikorwa byo kuvugurura no kwagura ibitaro bya Masaka, biherereye mu Karere ka Kicukiro avuga ko ari intambwe yo kubaka ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi.
Mu muhango wo kwakira indahiro ya Minisitiri mushya w’urubyiruko Dr Abdallah Utumatwishima wabaye kuri uyu wa kane tariki ya 30 Werurwe 2023 Perezida Paul Kagame yamusabye kwita ku muco w’abakiri bato kuko uburere ari ryo shingiro rya byose.
Umushumba wa Kiriziya Gatorika ku Isi, Papa Francis, yajyanywe mu bitaro kubera uburwayi yagize mu myanya y’ubuhumekero.