Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere, avuga ko mu igenzura rikorwa, rizasiga nta modoka ishaje ibarirwa mu zitwara abanyeshuri.
Ana Montes wari Intasi muri Amerika yarekuwe nyuma y’imyaka 20, afungiye kumena amabanga y’akazi ayatanga muri Cuba.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, hamwe n’itsinda ayoboye bari mu ruzinduko rw’akazi muri Pologne, kuva tariki 9 Mutarama 2022.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Mukabalisa Donatille, kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Mutarama 2022, yakiriye mu biro bye Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun n’itsinda yari ayoboye, baganira ku mubano w’ibihugu byombi.
Mu muhango wo gutora Perezida wa Sena wabereye ku Nteko Inshinga Amategeko kuri uyu Mbere tariki ya 9 Mutarama 2023, Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi kwirinda gukora ingendo zo hanze y’Igihugu zitari ngombwa, kuko bituma batuzuza inshingano zabo neza.
Kuri uyu wa Mbere tariki 9 Mutarama 2023, Senateri Kalinda François Xavier yatorewe kuyobora Sena y’u Rwanda, indahiro ye ikaba yakiriwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali habereye impanuka ikomeye ya bisi itwara abanyeshuri bo ku ishuri rya ‘Path to Success’, 25 baramereka, bikaba byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Mutarama 2023.
Muri Senegal kuva tariki ya 9 kugeza tariki 11 Mutarama 2023, igihugu cyose kiri mu cyunamo cy’abantu 40 baguye mu mpanuka y’imodoka za bisi zitwara abagenzi, zagonganye mu rucyerera tariki ya 8 Mutarama 2022 ahitwa Kaffrine, abandi bagera kuri 78 barakomereka bikomeye.
Mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Kageyo mu Kagari ka Gacurabwenge, ahahoze inkambi y’Impunzi z’Abanyekongo ya Gihembe, hagiye kwagurirwa inyubako za Kaminuza yigenga ya UTAB.
Kevin Owen McCarthy ni we wegukanye umwanya wo kuyobora Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ku bufatanye bw’umushinga Green Gicumbi, Akarere ka Gicumbi gafite intego yo kuzasazura amashyamba ku buso bungana na hegitari 360 mu mwaka wa 2023.
Abasore n’inkumi 416 baturutse mu turere 16 tw’Igihugu, tariki ya 5 Mutarama 2023 basoje amahugurwa y’ibanze yo ku rwego rwa DASSO, yari amaze ibyumweru 9 abera mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi i Gishari mu Karere ka Rwamagana.
None tariki ya 5 Mutarama 2023, abakirisitu Gatolika ku Isi yose ndetse n’inshuti za Vatican, zazindukiye mu gikorwa cyo kwifatanya na Roma guherekeza Papa Benedigito XVI, uherutse kwitaba Imana tariki ya 31 Ukuboza 2022.
Mu ntara ya Hiraan muri Somalia, abantu 9 bahitanywe na bombe yari yatezwe mu modoka n’abari mu mutwe wa Al-Shabab, wegamiye kuri Al-Qaeda i Mogadisho.
Minisitiri w’Ubuzima mu gihugu cy’u Burundi Dr Sylvie Nzeyimana, yatangaje ko abantu 8 bamaze kugaragaraho icyorezo cya kolera mu murwa mukuru w’ubukungu, Bujumbura.
Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bo mu Karere ka Gicumbi mu Mirenge ya Kaniga na Rutare, baremeye abaturage inka 22 ndetse babaha ibiribwa mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 y’Umuryango RPF-Inkotanyi.
Mu gihugu cya Malawi basubitse itangira ry’amashuri ryari riteganyijwe none tariki ya 3 Mutarama 2023, kubera icyorezo cya Korela (Cholera) gikomeje guhitana abantu muri icyo gihugu.
Tariki 31 Ukuboza 2022 na tariki ya 1 Mutarama 2023 habaye impanuka 8 zihitana abantu 4 abandi 5 barakomereka, hafatwa abagera muri 41 kubera gutwara ibinyabiziga basinze abandi 9 bafatirwa mu bikorwa by’urugomo mu ntara y’Iburasirazuba.
Padiri Lukanga Kalema Charles, kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Mutarama 2023 yitabye Imana, aguye mu bitaro bya Kabgayi akaba azize uburwayi bw’impyiko, nk’uko byatangajwe na Diyosezi ya Kabgayi, inavuga ko gahunda yo kumushyingura izatangwa nyuma
Bamwe mu bahanzi n’ibindi byamamare ntibabashije gusoza umwaka wa 2022 abandi bahura n’ibibazo byo kujyanwa mu nkiko ndetse baranafungwa.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukuboza 2022, Nyiributungane Papa Benedigito wa XVI wari mu kiruhuko cy’izabukuru, yitabye Imana ku myaka 95.
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), itangaza ko ibiza byahitanye abantu 200, abagera kuri 400 barakomereka muri uyu mwaka wa 2022.
Ntabudakeba Immaculée ni umubyeyi umaze imyaka 44 mu burezi. Avuga ko akazi ka mwarimu ugakoze ugakunze kakugeza ku iterambere ukabasha gusaza neza. Mu kiganiro aherutse kugirana na Kigali Today, Ntabudakeba yatangaje ko akorera umwuga w’uburezi mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Rwabicuma kuri G.S Mubuga.
Abagabo batatu b’uruhu rwera baba muri Afurika y’Epfo, tarikiya 29 Ukuboza 2022 ibyuma by’ikoranabuhanga bifata amashusho (camera) byabafashe barimo baniga abana babiri b’abirabura babaziza ko bogeye muri Pisine imwe na bo.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari 29 bo mu Karere ka Kirehe, batangaza ko moto bahawe zizabafasha kunoza akazi kabo neza, umuturage agahabwa serivisi ku gihe.
Umukecuru witwa Nyiramandwa Rachel wari utuye mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo wari ufite imyaka 110 y’amavuko, yitabye Imana mu ijoro ryakeye aziza uburwayi.
Tariki ya 29 Ukuboza 2022 U Rwanda rwakiriye itsinda ry’Abanyarwanda 26 bagize imiryango 14 batahutse bavuye muri Mozambique. Bigirimana Gabriel ni umwe mu batahutse muri izi mpunzi. Avuga ko akomoka mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba akaba yari amaze imyaka 28 mu buhunzi muri iki gihugu.
Uhereye igihe igikombe cy’Isi cyabereye muri Qatar kirangira ku itariki 18 Ukuboza 2022, Abanya-Argentine baracyishimira intsinzi y’ikipe y’igihugu cyabo, ku buryo bamwe babonye ko bidahagije kujya mu mihanda bakabyina, biyemeza kugira ubundi buryo bagaragazamo ibyishyimo babyerekanira no ku mibiri yabo bishyirishaho (…)
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko Itegeko rigenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo, ririmo kuvugururwa ryongewemo ibijyanye n’uruhushya rwo gutwara imodoka za Automatique, aho uzaba afite urwo ruhushya atazaba yemerewe gutwa imodoka za manuel.
Abasirikare 750 bo muri Sudani y’Epfo tariki ya 28 Ukuboza 2022, bagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kubungabunga amahoro no guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.