Amakipe y’Igihugu y’u Rwanda ntiyatangiye neza imikino y’ingimbi n’abangavu, yatangiye ku wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022 i Bujumbura mu Burundi.
Ku wa Kane tariki 9 Kamena 2022, amakipe y’Igihugu y’igimbi mu byiciro byombi yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kigali (Kanombe), yerekeza i Bujumbura mu Burundi, aho agiye kwitabira imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’ingimbi cya Beach Volley (Volleyball yo ku mucanga ), giteganyijwe kuba muri Nyakanga.
Amakipe ya Rwanda Enegy Group (REG VC) na APR y’abagore ni zo zegukanye irushanwa ryo kwibuka abakinnyi, abasifuzi, abatoza ndetse n’abayoboye Volleyball bazize Jenoside Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (GMT).
Amakipe yari ahagarariye u Rwanda mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bagore, 2022 Women Club Championship, yaberaga muri Tunisia aragaruka mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Kamena 2022.
Abana 44 bakina umukino wa Karate babarizwa muri ‘The Champions Sports Academy’, ishami riri i Ntarama mu ishuri rya Rwanda Christian Children School, bazamuwe mu ntera.
Ku bufatanye n’umuryango wo muri Amerika (Ambassadors Football International USA) itorero rya ADEPR ryongeye gutegura amarushanwa y’abana mu mupira w’amaguru, abahungu n’abakobwa, nyuma y’imyaka 2 aya marushanwa ataba kubera icyorezo cya Covid-19.
Madamu Jeannette Kagame na Margaret Kenyatta, umugore wa Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, bitabiriye isiganwa mpuzamahanga ryitiriwe Amahoro, ‘Kigali International Peace Marathon’, kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Gicurasi 2022.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Gicurasi 2020, muri BK Arena hasojwe imikino ya BAL (Basketball Africa League) yegukanywe na US Monastir yo muri Tuniziya itsinze Petro de Luanda yo muri Angola amanota 83 kuri 72.
Ikipe ya Zamalek yo mu Misiri ni yo yegukanye umwanya wa gatatu mu mikino ya BAL 2022 irimo kubera i Kigali itsinze Forces Armées et Police Basketball (FAP) yo muri Cameroon amanota 97 kuri 74.
Ku wa Kane tariki 26 Gicurasi 2022, muri BK Arena, Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Basketball ‘FERWABA’, ryasinyanye amasezerano y’imikoranire na NBA Africa.
Nk’uko benshi bari babyiteze, ikipe ya Petro de Luanda ni yo yatangiye neza agace ka mbere ndetse yanayoboye kuva kagitangira. Abasore nka DUNDAO na Goncalves ni bo batangiye neza kuko habura umunota umwe gusa ngo agace ka mbere karangire, ni bo bari bamaze gutsinda amanota menshi 8 na 7 kuri buri umwe nk’uko bakurikiranye. (…)
Inyubako igezweho y’imikino yari imenyerewe ku izina rya Kigali Arena, yamaze guhindurirwa izina yitwa ‘BK Arena’.
Mu mpera z’icyumweru gishize mu Karere ka Kiciro, hatangijwe irushanwa ry’umupira w’amaguru riswe ‘Kicukiro Youth Patriotism Cup 2022’, rikaba ryasubukuwe nyuma y’imyaka ibiri ritaba kubera icyorezo cya Covid-19, iyi ikaba ari inshuro ya 4 yaryo.
Umunsi wa kabiri w’imikino ya nyuma ya BAL 2022 wasize ikipe za US MONASTIR yo muri Tunisia ndetse na ZAMALEK yo mu Misiri zigeze muri kimwe cya kabiri aho basanzeyo Petro de Luanda yagezeyo isezereye AS SALÉ yo muri Morocco ndetse na FAP yo muri Cameroon yo yagezeyo isezereye muri 1/4 ikipe ya REG BBC yo mu Rwanda.
Ikipe ya Volleyball y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA VC) n’ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, zatangiye neza mu irushanwa rihuza amakipe y’abagore yabaye aya mbere iwayo, ryatangiye ku Cyumweru tariki 22 Gicurasi 2022 muri Tuniziya mu mujyi wa (Kelibia).
Ikipe ya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG BBC) yahabwaga amahirwe, isezerewe muri 1/4 nyuma yo gutsindwa n’ikipe y’ingabo na Polisi (FAP) yo muri Cameroon. Ku munota wa kabiri nibwo Cleverland Thomson yatsinze amanota 3 ya mbere yo muri uyu mukino muri rusange.
Guhera tariki ya 21 kugeza tariki 28 Gicurasi 2022, mu Rwanda harabera imikino ya nyuma y’irushanwa nyafurika ry’umukino wa Basketball (BAL), rigiye kuba ku nshuro ya kabiri nyuma yo gutangizwa no gufungurwa ku mugaragaro mu mwaka ushize wa 2021.
Umukinnyi ukina asatira mu ikipe ya Police FC, Iyabivuze Osée, yasezeranye imbere y’amategeko na Niwemugeni Sandrine.
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 19 Gicurasi 2022, nibwo amakipe y’abagore ya APR WVC na Rwanda Revenue Authority yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamhanga cya Kigali, yerekeje muri Tunisia mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo, 2022 Women Club Championship.
Ikipe ya Basketball y’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu, REG BBC, ku wa Mbere tariki 16 Gicurasi 2022, nibwo yasesekaye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali ikubutse mu gihugu cya Turukiya mu myiteguro y’imikino ya nyuma ya BAL.
Ikipe ya Gisagara Volleyball Club yari iherereye mu gihugu cya Tuniziya mu mujyi wa Kelibia mu irushanwa rya Afurika ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo (Africa Club Championship) isoje uru rugendo ikoze amateka yari atarakorwa n’indi kipe muri aka karere, yegukana umwanya wa gatatu.
Gisagara VC ihagarariye u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yabaye ayambere iwayo, irimo kubera mu gihugu cya Tunisia mu mujyi wa Kélibia (Africa Club Championship 2022), yaraye ikoze amateka igera muri 1/2 cy’iryo rushanwa.
Kigali Night Run ibanziriza isiganwa mpuzamahanga rya “Kigali International Peace Marathon 2022”, yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu taliki ya 13 Gicurasi 2022, aho yitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye, bakaba bifuje ko yajya iba kenshi aho kuba rimwe mu mezi atandatu.
Kuri Cyumweru tariki 8 Gicurasi 2022, i Kigali nibwo hasozwaga irushanwa rya Tennis riri ku rwego rw’akarere ka kane, ryiswe ‘ITF/ CAT EAST AFRICAN JUNIOR TEAM’S CHAMPIONSHIPS FOR 14 & 16 & UNDER (AJTC)’, ryahuzaga abana batarengeje imyaka 14 na 16, mu bahungu n’abakobwa
Mu nama y’inteko rusange isanzwe yateranye ku Cyumweru tariki 8 Gicurasi 2022, yasize Uwirangiye Marc wari usanzwe ari Perezida w’iyo Federasiyo atorewe kongera kuyiyobora mu gihe cy’indi myaka itanu iri imbere.
Ikipe ya Gisagara Volleyball irimo kubarizwa mu gihugu cya Tunisia mu mujyi wa Kelibia yatangiye neza itsinda ikipe y’igihangange yo muri Cameroon yitwa Port de Douala aho iyitsinze amaseti 3 kuri 1.
Ikipe ya Gisagara Volleyball Club ihagarariye u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (2022 Africa Club Championship), yisanze mu itsinda rya kane aho irisangiye n’ikipe nka Port Douala yo muri Cameroon ndetse na Equity yo mu gihugu cya Kenya.
Ikipe ya Gisagara Volleyball Club iri mu myiteguro ya nyuma mbere yuko yerekeza i Tunis muri muri Tunisia, mu mikino ihuza amakipe yabaye ayambere iwayo muri shampiyona (Club Championship).
Ikipe ya sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG BBC) iri mu irushanwa rya BAL (Basketball Africa League) yamaze guhabwa ikiruhuko muri shampiyona mu rwego rwo kwitegura iyi mikino izabera i Kigali.
Uwase Delphine (Ortha) wamenyekanye cyane muri filime nyarwanda cyane cyane muri filime y’uruherekane ya ‘Bamenya’ agiye gufungura ishuri rya siporo yise ‘Kigali Elite Sports Academy’.