Guhera ku italiki ya 2 kujyeza ku ya 8 Ugushyingo 2021, Mu Rwanda hagiye kongera guhurira ibihugu bitandukanye mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya Cricket kizabera muri Australia umwaka utaha.
Ikipe ya REG BBC yaraye itsinze Patriots umukino wa kabiri wa Kamarampaka wikurikiranya, ihita inegukana igikombe cya shampiyona ya 2020-2021, “BKNL Playoffs” yaherukaga muri 2017.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu taliki 29 Ukwakira 2021, muri Kigali Arena hatangiye imikino ya kamarampaka (playoffs), aho amakipe yombi ya REG mu bagabo no mu bagore yitwaye neza.
Muri iki gitondo cyo kuwa 29 Ukwakira 2021 nibwo Dusenge Wicklif yerekeje mu gihugu cya Misiri aho yerekeje mu ikipe ya Tala’ea El Gaish Volleyball Club.
Umunyezamu Ndayishimiye Eric bakunda kwita ‘Bakame’ ahamya ko ataje kwicara ku ntebe y’abasimbura mu izamu rya Police FC.