Rusizi: Undi mugore warokotse Jenoside yaraye aziritswe amaboko n’amaguru aranakubitwa

Ahagana mu ma saa kumi z’igitondo cyo ku wa 13 Mata 2015, mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Bugarama mu Kagari ka Pera mu Mudugudu wa Kinamba, umugore warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 witwa Solina Mukantagozera yasohotse ajyanye umwana we kwiherera ahura n’abantu babiri bahita bamufata bamuzirika amaguru n’amaboko, banamukubita urukweto rwa bote bari bafite ku kibero.

Ubwo Kigali Today yamusangaga ku kigo nderabuzima cya Bugarama aho arwariye, Mukantagozera yavuze ko abo bantu bamufashe umwe yari yipfutse mu maso undi yisize amafu mu maso ku buryo bwo kwiyoberanya.

Ngo babanje kumubaza niba yabamenye nawe ababwira ko atabazi, nyuma y’aho batangira kumubaza amazina y’abarokotse Jenoside batuye muri uwo murenge bari bafite ku gapapuro we akababwira ko atabazi, mu gihe yakomezaga guhakana avuga ko atabazi bahise bamubwira ko bagiye kumwica bahita bamukubita urukweto bari bafite banamubwira ko bagiye kumufata ku ngufu.

Mukantagozera ubu arwariye ku kigo nderabuzima cya Bugarama.
Mukantagozera ubu arwariye ku kigo nderabuzima cya Bugarama.

Abonye bagiye kumwangiza yahise ababwira ko n’ubwo bagiye kumuhohotera ngo abana n’ubwandu bamubaza n’iba ajya afata imiti nawe ababwira ko amaze iminsi myinshi, ku bw’Imana baratinya ntibamufata ku ngufu.

Bahise bagira uburakari bukabije bavuga ko bagiye kumukubita icyuma cya ferabeto (fair à Beton) bari bafite niba atababwiye ko azi abo barokotse Jenoside, ababwira ko abazi atangira kubabwira amazina amwe n’amwe yabo.

Umwe muri abo bagizi ba nabi yahise abwira uyu mugore ko bari bamaze iminsi bamutegereje ngo asohoke kandi ko ngo bari baramwandikiye urwandiko rubimumenyesha ariko akaba yarabasuzuguye. Uyu mugore ngo yahise ababwira ko atigeze abona urwo rwandiko.

Aho bazirikiye Mukantagozera mu myaka ye habaye imbuga.
Aho bazirikiye Mukantagozera mu myaka ye habaye imbuga.

Nyuma yo gusiga bamuziritse bamubujije guhuruza bageze hirya gato ahita avuza induru ari nabwo abaturanyi bamutabaraga bagasanga aziritse amaboko n’amaguru. Abaturanyi bamuzituye basanze mu maguru ye harimo udupapuro twanditseho ngo “Hu”, akandi kanditseho “Tutsi”.

Gusa uyu mugore ngo yari amaze iminsi acyurirwa n’umugabo witwa Habimana ndetse akaba yarabitanzeho amakuru ku buyobozi. Mu minsi ishize uyu mugore ngo yasabwe amafaranga yo gufasha abarokotse Jenoside kandi nawe abarimo binagaragara kandi ko atishoboye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Bugarama, Nyiragaju Janvière avuga ko imyifatire bari kugaragaza muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi uteye isoni, ariko bitagomba kugarukira aho.

Nyiragaju asaba abaturage kwikuraho ikimwaro bagize mu bihe byo kwibuka bahohotera Abarokotse Jenoside.
Nyiragaju asaba abaturage kwikuraho ikimwaro bagize mu bihe byo kwibuka bahohotera Abarokotse Jenoside.

Yasabye abaturage kwikuraho isura mbi bakomeje kwambikwa na bagenzi babo kandi yasabye bakihutira gutanga amakuru abakora ibyo bintu bagafatwa.

Yakomeje avuga ko ejo ku wa kabiri tariki ya 14 Mata 2015 hateganyijwe urugendo rwo kwamagana ibyo bikorwa bibi.

Abaturage bo bavuga ko ibi bintu bibabaje mu bihe nk’ibi bakavuga ko hakwiye kujya habaho irondo rifasha mu gucungira abarokotse Jenoside umutekano cyane cyane mu bihe byo kwibuka Jenoside kuko baba bamerewe nabi muri uyu murenge.

Inzu Mukantagozera atuyemo.
Inzu Mukantagozera atuyemo.

Kugeza ubu abakoze ayo mahano ntibarafatwa, icyakora umwe uri mu bakekwa uzwi ku izina rya Kazungu niwe uri mu maboko ya Polisi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent Hitayezu Emmanuel yavuze ko abahohoteye uyu mugore bari gushakishwa.

Icyaha cyo guhohotera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gihanwa n’ingingo ya 11 y’itegeko nomero 84/2013, riteganya igifungo kuva ku myaka 5 kugera ku myaka 9 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana kugera kugera kuri miliyoni 9.

Kuva icyumweru cyo kwibuka Jenoside cyatangira mu Murenge wa Bugarama hamaze guhohoterwa Abarokotse Jenoside batatu barimo uyu Mukantagozera, uwatwikiwe ikiraro n’undi wakubiswe.

Hari kandi undi mugabo ubu uri mu maboko y’ubugenzacyaha wavuze ko “Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda”.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 14 )

Birakabije, hagire igikorwa aha hantu naho ubundi ubuyobozi bwaho ubanza businziriye. Biragaragara ko nta ngamba zifatika zafashwe ku bibazo byahaherukaga.

Coco yanditse ku itariki ya: 13-04-2015  →  Musubize

Ntibyumvikana ukuntutwaba turimubihenkibi abantubamwe ntibabihe agaciro ahubwo bakarushaho guhohotera abandi hakorwe iperereza abakoze ibyo bahanwe

ndagijimana Theobard yanditse ku itariki ya: 13-04-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka