Bugarama: Undi warokotse Jenoside yatewe iwe mu rugo

Nyuma y’uko umugore witwa Mukangwije Vérène warokotse Jenoside yaraye atwikiwe ikiraro cy’inka ubwo abandi bari mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994, mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi hongeye kuboneka ikindi gikorwa gihohotera uwarokotse Jenoside, ubwo ahagana saa cyenda z’ijoro rishyira ku wa 08 Mata 2015, umugore witwa Uwizeyimana Bernadette wo mu Kagari ka Pera yatewe n’abantu bataramenyekana bakamena ibirahure by’inzu, ndetse bakamutera amabuye agakomereka mu rubavu no mu gahanga.

Uyu mugore avuga ko afite ubwoba bwo kuzongera gusubira iwe kuko no mu cyunamo cy’umwaka wa 2013 nabwo yakubiswe mu buryo bukabije.

N'agahinda kenshi, Uwizeyimana avuga ko amaze kumugara kubera imvune bamaze iminsi bamusigira.
N’agahinda kenshi, Uwizeyimana avuga ko amaze kumugara kubera imvune bamaze iminsi bamusigira.

Icyo gihe ngo bamubwiye ko bazamwica nk’uko bishe se ndetse ko batazigera bamuha amahoro, ni muri urwo rwego avuga ko amaze guhinduka ikimuga kubera imvune abo bagizi ba nabi bahora bamusigira, ku buryo kongera gukora imirimo yamutungaga y’ubucuruzi atakibishoboye.

Ubwo Kigali Today yamusangaga mu kigo nderabuzima cya Bugarama, n’agahinda kenshi yavuze ko aho kugira ngo yicwe ngo yasiga inzu ye akimukira ahandi kubera ko abona ko abamushakisha nta kindi bifuza atari ukumwica ariko Imana igakinga akaboko.

Inzu y'uyu mugore yamenaguwe ibirahure.
Inzu y’uyu mugore yamenaguwe ibirahure.

N’ubwo ikigo nderabuzima cya Bugarama aricyo cyari kikiri kumukurikirana, ngo cyari kigiye kumwohereza ku bitaro bya Mibirizi kuko ngo babona imvune bamusigiye ziri kugenda zibyara ibindi.

Kigali Today yifuje kumenya impamvu muri uyu Murenge wa Bugarama hakunze kugaragara ingengabitekerezo ya Jenoside maze umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo wawo, Nyiragaju Janvière avuga ko biterwa n’imiterere y’umurenge wabo utuma hakiri abagifite imitima itarahinduka bitewe n’uko batitabira ibiganiro kimwe n’abandi ahubwo bigira mu bihugu by’abaturanyi mu bihe nk’ibi bakaza bashaka guhungabanya umutekano.

Nyiragaju avuga ko bafashe ingamba zo gucunga umutekano w'uyu mugore.
Nyiragaju avuga ko bafashe ingamba zo gucunga umutekano w’uyu mugore.

Mu ngamba zafashwe kuri uyu mugore ni uko ngo hagomba gutekerezwa uko uyu mubyeyi yakwimurwa aho atuye kuko bishoboka ko horohereza abashaka kumugirira nabi mu buryo bwo kumugeraho.

Igitangaje ni uko ngo bari babwiye irondo ko mu gihe cy’icyunamo bagomba kuzirikana uyu mugore kuko ngo akunze kwibasirwa mu bihe byo kwibuka, ariko ngo uwari arishinzwe wanigeze no kuniga uyu mugore ngo yahise abwira bagenzi be ngo bahave ari nabwo ngo yahise aterwa.

Kugeza ubu abantu 7 barimo n’uwo mugabo wari uyoboye irondo bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muganza bakekwaho kuba bihishe inyuma yayo mahano n’ubwo inzego z’umutekano zigikora iperereza.

Uyu mukecuru nawe yari yatwikiwe ikiraro mu Murenge wa Bugarama.
Uyu mukecuru nawe yari yatwikiwe ikiraro mu Murenge wa Bugarama.
Iyi nka niyo bari bagiye gutwikira mu kiraro.
Iyi nka niyo bari bagiye gutwikira mu kiraro.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

Hari icyo ngenibaza ese ubuyobozi bwako gace buri hehe? Kuki abantu bakorikintu kimezeze gityo bakakabiceceka kandi sumurundi umwesinumva neza icyo bayobora niba badashoboye kurinda umutekano babiveho ntago tuzahora tutaka abantu badusesereza bene akakageni abanyarwanda twese turwanye ikikintu kuko kiratureba!.

Cyubahro Emmy yanditse ku itariki ya: 10-04-2015  →  Musubize

Hari icyo ngenibaza ese ubuyobozi bwako gace buri hehe? Kuki abantu bakorikintu kimezeze gityo bakakabiceceka kandi sumurundi umwe

Cyubahro Emmy yanditse ku itariki ya: 10-04-2015  →  Musubize

Nagira ngo mbasabe ko muzanatugezaho ibihano bafatiwe ababikoze, kuko ubwo bamuniga bakongera bagashingwa kumurinda, ibyo ntibisobanutse!

Nr yanditse ku itariki ya: 10-04-2015  →  Musubize

Hakorwe uko bishoboka kose izo ntera hamwe zifatwe maze zikanirwe uruzikwiye.

tuyishime yanditse ku itariki ya: 9-04-2015  →  Musubize

Burya ntabwo bihehe yahinduka inka.umugome ntahinduka ni nk’umurozi abo bagome bazahinduka ryari. ariko Paul Kagame ko yifuza ko abanyarwanda baban mu mahoro abo bantu ko bamenyekanabashakijijwe bakabazwa niba amaraso yamenetse adahagije bamusize se bataramushakaga ni baftwe bafungwe

rutikanga Evariste yanditse ku itariki ya: 9-04-2015  →  Musubize

birababaje kandi biteye agahinda izonkozi zibibi zihanwe byintanga rugero ibyo ntibikwiye kandi biragayitse babere abandi akabarore

Birori cynthia yanditse ku itariki ya: 9-04-2015  →  Musubize

birababaje kandi biteye agahinda izonkozi zibibi zihanwe byintanga rugero ibyo ntibikwiye kandi biragayitse babere abandi akabarore

Birori cynthia yanditse ku itariki ya: 9-04-2015  →  Musubize

birababaje kandi biteye agahinda izonkozi zibibi zihanwe byintanga rugero ibyo ntibikwiye kandi biragayitse babere abandi akabarore

Birori cynthia yanditse ku itariki ya: 9-04-2015  →  Musubize

Ubuyobozi bw’aho hantu bureke kujenjeka. Abaturage nibumve uruhare rwabo mu kurindira abo bantu umutekano. Nibatangire begeranya amafrw bubakire uriya mucyecuru ikindi kiraro vuba ubundi bamubashinganishe kimwe n’abandi batotezwa.

Coco yanditse ku itariki ya: 9-04-2015  →  Musubize

Hali aho mwakoresheje ijambo Ingenga bitekerezo ya genocide njye ndumva atali Ingenga bitekerezo kko yagerageje kwica biramunanira kko imana ntiyemeye ko uwo mucikacumu apfa, ndumva ali indi system shya yubwicanyi bw’interahamwe, gusa bahanwe by’intangarugero, murakoze.

Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 9-04-2015  →  Musubize

wasanga bakibwira ko leta yabo izava muri congo aho yazimiriye ariko baribeshya nibaze munzira yamahoro twese twayobotse bave ibuzimu twe iwacu twese turaryama tugasinzira ayo mabwa ntaturangwamo.

Andrew yanditse ku itariki ya: 8-04-2015  →  Musubize

Ibintu nk’ibi reta mudufashe tubirwanye bicike burundu

alias yanditse ku itariki ya: 8-04-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka