Alex Muyoboke uri mu bazwi cyane mu myidagaduro y’u Rwanda, akaba yaranabaye umujyanama w’abahanzi batandukanye ari mu gahinda nyuma y’urupfu rw’umubyeyi we (Maman) aguye mu bitaro bya CHUK.
Umuhanzi w’icyamamare w’Umutanzaniya, Diamond Platnumz, yatangaje ibyishimo yatewe no guhura na se nyawe abifashijwemo na nyinawabo, nyuma yo kurerwa n’umugabo wa nyina ndetse akamara igihe kinini yarabwiwe ko ari we se.
Umuhanzi wiyeguriye injyana gakondo, Jules Sentore, avuga ko gukunda iyi njyana kurusha izindi yakabaye yarakoze, abikesha inama yagiriwe na Sekuru Sentore Athanase, wamusabye kugira ikimuranga kikamutandukanya n’abandi yifuzaga kwigana.
Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Douglas Mayanja uzwi nka Weasel Manizo, arimo kuvurirwa mu bitaro bya Nsambya i Kampala, nyuma y’impanuka ikomeye bivugwa ko yatewe n’umugore we Sandra Teta.
Muri rusange iyo mu nganzo haje umwezi (kugira igitekerezo cyo guhimba), umuririmbyi cyangwa umuhanzi aricara akandika indirimbo, yamara kuyishyira ahagaragara, abayumvise bakibaza niba yarayihimbye agendeye ku nkuru nyakuri cyangwa ku buzima bwe bwite.
Itorero Inganzo Ngari ryiteguye gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo cyiswe ‘Tubarusha Inganji’, kizaba ku munsi w’Umuganura ku ya 01 Kanama 2025, kikabera muri Camp Kigali.
Umuhanzikazi w’Umunya-Tanzaniya, Zuchu akaba umugore w’umuhanzi w’icyamamare na we w’Umunya-Tanzania, Diamond Platnumz, yiyamye abahamagara umugabo we mu masaha akuze y’ijoro, abasaba kubihagarika.
Banki ya Kigali (BK), ibinyujije muri gahunda yayo ya ’Nanjye Ni BK’ yatangije ubufatanye n’abahanzi n’abanyabugeni, hagamijwe kubafasha kurushaho kwiteza imbere babinyujije mu bikorwa byabo.
Emma Rwibutso ni umuhanzi umaze igihe gito mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, wahawe amahirwe yo kwigaragariza mu gitaramo ’Unconditional Love - Season 2’ umuhanzi Bosco Nshuti yamurikiyemo Album ye ya kane yise ‘Ndahiriwe’yizihiza n’imyaka 10 amaze mu muziki ku giti cye.
Inganzo Ngari, rimwe mu matorero gakondo akomeye mu Rwanda, ryatangiye kwitegura igitaramo bise ’Tubarusha Inganji’, kigamije kugaragaza uko u Rwanda rwahanganye n’ibibazo rwanyuzemo mu kwishakira ibisubizo rukagera ku ntsinzi.
Umuhanzi umenyerewe mu njyana gakondo, Lionel Sentore, agiye gutaramira i Kigali mu gitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere yitiriye indirimbo yise ’Uwangabiye’, yamamaye cyane mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame mu 2024.
Umuhanzikazi Clarisse Karasira, ari mu byishimo nyuma y’uko ku wa Gatatu, yagaragarije abakunzi be ko yibarutse umwana wa kabiri w’umuhungu, yise Kwema Light FitzGerard.
Umuhanzi Eric Senderi International Hit, agiye gukorera ibitaramo mu turere 13 tw’u Rwanda, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 amaze mu ruganda rw’umuziki nyarwanda.
Umuraperi Gauchi yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Bazanga’, yakoranye n’umuhanzi Sean Brizz, igaragaramo bamwe mu byamamare mu gukina filime bakunzwe cyane mu Rwanda, barimo Inkindi Aisha, Nyabitanga na Niyonshuti Eric wamamaye nka Killaman.
Prince Salomon, umuhanzi w’indirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana, yasohoye indirimbo nshya yise God Thank You (Ndagushimira Mana), ifite ubutumwa bwo gushimira Imana ku byo yamukoreye byose, yaba mu bihe byiza ndetse no mu bihe bikomeye yanyuzemo.
Umuhanzikazi Uwayezu Ariel wamamaye mu muziki w’u Rwanda nka Ariel Wayz yabaye Umunyarwanda wa mbere usinyishijwe na Universal Music Group (UMG), kimwe mu bigo bikomeye ku Isi mu bijyanye n’imyidagaduro.
Bosco Nshuti yageze muri Finland nyuma yo kwerekwa urukundo muri Suwede, aho aheruka gutaramira mu ruhererekane rw’ibitaramo yise Europe Tour 2025, anamurikira ababyitabiriye album ye ya kane yise ’Ndahiriwe’. Ni igitaramo yahakoreye ku wa 31 Gicurasi ndetse na tariki 01 Kamena 2025, akaba ategerejwe i Kigali mu gitaramo (…)
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Richard Nick Ngendahayo, yongeye gukora ku mitima ya benshi asohora indirimbo nshya yise Amenya, ari na yo ya kabiri kuri alubumu ye ya gatatu ateganya gusohora, nubwo kugeza ubu atari yatangaza izina ryayo.
Umuhanzi w’icyamamare mu muziki ukomoka muri Uganda, ariko akaba n’umunyabigwi mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba, Jose Chameleone, yageze mu Rwanda aho aje gutaramira Abanyarwanda nyuma y’imyaka irindwi yari ishize atahagera, kuko yahaherukaga mu 2018, ubwo yari yaje gufatanya na DJ Pius mu kumurika ‘album’ ye yise (…)
Itorero Mashirika ryatangije ku mugaragaro gahunda nshya yitwa Genesis Dance Showcase, urubuga ruhuza impano nshya n’ababigize umwuga mu buhanzi, hagamijwe gutahura no kugaragaza impano mu mbyino.
Nyuma y’imyaka 15 adataramira mu Rwanda, umuhanzi Richard Nick Ngendahayo, wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, agiye gutaramira i Kigali. Ni igitaramo kizaba ku wa 23 Kanama 2025 muri BK Arena, cyiswe ‘Niwe Healing Concert’.
Itsinda ry’abacuranzi n’abahanzi ryitwaga Orchestre Les 8 Anges (Abamalayika 8), ryabonye izuba ahagana mu 1979 ku Muhima mu Mujyi wa Kigali, ritangijwe n’abana bo mu muryango wa nyakwigendera Gasana Gaëtan (Kayitani), n’abandi bo mu miryango y’inshuti ze.
Maranatha Family Choir yashyize yanze indirimbo nshya yise Irasubiza, ifite ubutumwa buhumuriza abantu kandi bubashishikariza kwizera Imana kuko ariyo yonyine isubiza amasengesho.
Umuhanzi Nyarwanda, Ngabo Medard Jobert wamamaye mu muziki nka Meddy n’umufashe we Mimi Mehfra, bari mu byishimo nyuma yo kwibaruka umwana wabo wa Kabiri w’umuhungu.
Korali Hoziana izwi mu ndirimbo zihimbaza Imana, yasubiyemo indirimbo yayo yakunzwe cyane ’Tugumane’ mu rurimi rw’Igiswahili, mu rwego rwo gukomeza kugeza ubutumwa bwiza ku bantu bose by’umwihariko abo mu Karere u Rwanda ruherereyemo bavuga Igiswahili.
Umuhanzi Alexis Dusabe urimo gutegura indirimbo zizasohoka ku muzingo azamurika tariki ya 3 Kanama 2025, yasuye ‘Incredible Kids Academy’, abana bakuwe mu muhanda bagasubizwa mu ishuri mu Karere ka Rubavu.
Umuhanzi wamamaye hambere mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel), Richard Nick Ngendahayo, wari umaze imyaka irenga 15 atari mu Rwanda ndetse adashyira n’imbaraga nyinshi mu muziki, yongeye kugaruka mu muziki, ashyira hanze indirimbo nshya yise ‘Uri Byose Nkeneye’.
Umuhanzi mu njyana Gakondo, Cyusa Ibrahim, yasohoye indirimbo yise ’Inkotanyi Turaganje’ irata ubutwari bw’Inkotanyi no guhumuriza Abanyarwanda, kandi ko bagomba gukomeza kuzigirira icyizere.
Lionel Sentore wamamaye mu njyana gakondo yageze i Kigali mu kwitegura igitaramo cye azamurikiramo Album ye ya mbere yitiriye indirimbo “Uwangabiye” yamamaye mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame.
Perezida Paul Kagame yemereye ubwenegihugu bw’u Rwanda, umuhanga mu kuvanga imiziki, Iradukunda Grace Divine uzwi ku izina rya Dj Ira.