Itahiwacu Bruce Melodie yatangaje ko abahanzi nyarwanda kugeza ubu bishimira ko umuziki wabo hari urwego umaze kugeraho ku rwego mpuzamahanga bitewe n’urukundo bakomeje kugaragarizwa mu bitaramo bitabira hanze y’u Rwanda.
Umuhanzi wo muri Nigeria mu njyana ya afrobeats, Divine Ikubor, uzwi cyane ku izina rya Rema, yakoze amateka nk’umuhanzi wa mbere wo muri Afurika waririmbye mu birori byo gutanga igihembo cya Ballon d’or.
Abahanzi, by’umwihariko abacuranzi n’abaririmbyi usanga bakundwa na benshi, ahanini kubera ko kumva indirimbo waba ubyina cyangwa urimo kuruhuka binezeza benshi, abandi bakanabyungukiramo mu buryo butandukanye, ariko ugasanga nta rubuga rubaho ruzwi abahanzi bashobora guhurizwamo bagashimirwa by’umwihariko.
Ibihembo byari bitegerejwe na benshi bakunda umuziki wo ku mugabane w’u Burayi, bizwi nka MTV Europe Music, byasubitswe kubera intambara iri mu gace ka Gaza hagati ya ya Israel na Palestine.
Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 26 Ukwakira 2023, nibwo babiri mu bagize itsinda rya ’Boys II Men’ bageze i Kigali, aho baje mu gitaramo cy’amateka bazakorera muri BK Arena.
Hari indirimbo ivuga ngo ‘Ruzamenya gusoma u Rwanda rw’ejo, ruzafata ikaramu u Rwanda rw’ejo, ruzatsura umubano u Rwanda rw’ejo….’ yamenywe by’umwihariko n’abari mu kigero cy’imyaka 40 kuzamura kuko yahimbwe mu 1985.
Umuhanzi Kabera Arnold uzwi nka Sintex wari umaze igihe afashwa na sosiyete ya murumuna we, Arthur Nation Ltd, yatangaje ko bamaze gutandukana aho agiye gutangira kwikorana binyuze muri kompanyi ye.
Umuhanzikazi Madonna Louise Ciccone, yavuze ko atatekerezaga ko azarokoka uburwayi bwatumye ajyanwa igitaraganya mu bitaro, ndetse bigatuma asubika ibitaramo yari afite bizenguruka Isi mu buryo butunguranye.
Perezida Paul Kagame, muri Village Urugwiro yakiriye bamwe mu bahanzi begukanye ibihembo bya #TraceAwardsRwanda2023, byatangirwaga bwa mbere mu Rwanda.
Umuhanzikazi ukomoka muri Afurika y’Epfo, Nomcebo Nothule Nkwanyana uzwi mu muziki nka Nomcebo Zikode, wamamaye mu ndirimbo ‘Jeruzalema’, yakeje ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, amushimira ko ayoboye igihugu cyuje amahoro n’umutekano.
Korali Merry Melody Family ibarizwa mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, rigizwe n’abiga muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) Ishami rya Huye, igeze kure imyiteguro y’igitaramo izamurikiramo alubumu y’indirimbo zikoze mu buryo bw’amajwi n’ubw’amashusho.
Ibirori bitangirwamo ibihembo bya Trace Awands 2023 byaraye bisojwe mu ijoro ryo ku wa 21 rishyira uwa 22 Ukwakira 2023, bikaba byari ibirori bobereye ijisho, byateguranywe ubuhanga aho byaberaga muri BK Arena byitabirwa na benshi, abahanzi baturutse muri Nigeria bakaba begukanye ibihembo byinshi.
Abahanzi 50 baturutse hirya no hino bateraniye i Kigali, bakaba bagomba guca ku rubyiniro rumwe mu masaha 4 atarenga, ubu bari mu myiteguro ya nyuma, aho bamaze gukora inyito kugira ngo bataramire abitabiriye ibirori.
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Sam Lukas Lugolobyo, uzwi cyane nka Levixone, yavuze ko kuba ahatanye mu bihembo bya Trace Awards ahagarariye Uganda, bikabera mu Rwanda ariho avuka ari iby’agaciro.
Umuhanzi Nyarwanda, Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, yishimiye guhura n’icyamamare mu muziki, Shawn Mendes uri mu Rwanda mu kiruhuko.
Kompanyi y’Igihugu y’ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), bagaragaje ko uretse gushyigikira uruganda rw’imyidagaduro mu gihugu, hari n’izindi inyungu nyinshi u Rwanda ruzabona nirwakira ibihembo bya Trace Awards 2023.
Icyamamare muri muzika yo muri Nigeria, akaba na rwiyemezamirimo, D’Banj, afatanyije n’umunyamideli w’icyamamare Maria Borges, nibo bazayobora ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace ku nshuro ya mbere mu Rwanda.
Umuhanzi Diamond Platnumz, mu mpera z’icyumweru gishize yajyanywe mu bitaro, nyuma yo gufatwa n’uburwayi mbere yo gutaramira mu mujyi wa Arusha muri Wasafi festival.
Umuhanzi MUGISHA Benjamin uzwi nka The Ben, yatangaje ko impamvu adakunda kwirukira gukora ibihangano byinshi, bishingiye ku kuba kuri we akunda guha abakunzi be indirimbo nziza zifite ireme kurusha kuzuza umubare gusa.
Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria, Oluwatobiloba Daniel Anidugbe, uzwi cyane nka Kizz Daniel, yahakanye amakuru yavugaga ko yafungiwe muri Côte d’Ivoire azira kwishyurwa ntaririmbe mu gitaramo yari yatumiwemo.
Umuhanzi Kizame Selamani, ni umuhungu w’imfura wa nyakwigendera Buzizi Kizito, umwe mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rwagize ahagana mu 1980, akaza kwitaba Imana mu 1996 ku myaka 42 azize ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu gihe hasigaye gusa ibyumweru bibiri ngo abanya-Kigali bataramirwe mu gitaramo cy’amateka n’itsinda rikomeye mu njyana ya RnB, ‘Boys II Men’ amatike yaguraga ibihumbi 100Frw, yamaze gushira ku isoko, n’aho abazakoresha ikarita ya BK Arena Prepaid card’ bagabanyirizwaho 30%.
Itsinda rizwi cyane ry’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu njyana zigezweho (Urban Gospel), “Victorious Team”, rikorera umuziki mu Burundi biyemeje kumenyekanisha no kwagurira ibikorwa byabo mu Rwanda.
Umuhanzi ukomeye mu njyana ya Afrobeats, Davido, yihanangirije abantu bakomeje gukwiza ibihuha by’uko yibarutse impanga no gusakaza amafoto ye ya kera ku mbuga nkoranyambaga, abasaba kubireka.
Igitaramo cy’umuhanzi Peter Gene Hernandez uzwi cyane nka Bruno Mars, yahagaritse igitaramo yagombaga gukorera mu mujyi wa Tell Aviv muri Israel, kubera ibibazo by’intambara hagati y’iki gihugu n’umutwe wa Hamas.
Umuraperi w’Umunyakanada, Aubrey Drake Graham, wamamaye ku izina rya Drake, yatangaje ko agiye kuba afashe akaruhuko mu muziki kubera uburwayi amaranye iminsi.
Dusenge Eric ukoresha izina rya Alto mu muziki, nyuma y’igihe atagaragara, yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Yego’, yemeza ko atazongera gutindira abakunzi be.
Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Ishimwe Joshua wamamamaye nka Josh Ishimwe, yasobanuye impamvu magingo aya asubiramo indirimbo z’abandi gusa, ndetse n’impamvu mu muziki we atarobanura ashingiye ku idini abarizwamo nk’umuyoboke.
Producer Li John, umenyerewe mu gutunganya indirimbo z’abandi bahanzi, nyuma yo kwinjira mu ruhando rw’abahanzi mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ndagutinya’, yiyemeza kugeza umuziki ku rwego mpuzamahanga.
Umuhanzikazi wo muri Tanzania, Zuhura Othman Soud uzwi cyane ku izina rya Zuchu, yavuze ko Diamond Platnumz atari umugabo we, bityo ko akwiye gukora ibyo ashaka n’igihe abishakiye.