Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana

Umuhanzi Burabyo Yvan wamamaye ku izina rya Yvan Buravan, byatangajwe ko yitabye Imana mu ijoro rishyira tariki 17 Kanama 2022 azize uburwayi bwa kanseri (Pancreatic cancer).

Yvan Buravan
Yvan Buravan

Ubutumwa bwanditswe n’abamufashaga mu muziki (management), banditse ko uwo muhanzi Yvan Buravan yitabye Imana ari mu Buhinde aho yarimo yivuriza.

Yvan Buravan ni umuhanzi wari ukunzwe n’abatari bake kubera indirimbo ze zakoraga ku mitima ya benshi, aho yaririmbaga yibanda ku rukundo no ku njyana ya gakondo.

Yvan Buravan yavutse tariki 27 Gicurasi 1995, akaba yitabye Imana tariki 17 Kanama 2022 (yari afite imyaka 27 y’amavuko).

Umuhanzi w’Umunyarwanda Yvan Buravan azwiho kuba ari we muhanzi nyarwanda wakoze amateka mu mpera z’umwaka wa 2018, ubwo yegukanaga igihembo cyitwa ‘Prix Découvertes’ gitangwa na Radio y’abafaransa RFI.

Inkuru bijyanye:

Yvan Buravan azibukirwa ku ki?

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 45 )

Your art will never die!

Alias yanditse ku itariki ya: 17-08-2022  →  Musubize

Yoo aragiye gusa adusigiye intimba mu mitima twari tukimukeneyeho byinshi ariko ntakundi Imana imwakire

Emma yanditse ku itariki ya: 17-08-2022  →  Musubize

Imana imwakire mubayo nubwo adusigiye intimba kumitima

Mugisha Benjamin yanditse ku itariki ya: 17-08-2022  →  Musubize

Birababaje kuba tumubuze. Tumusengere Imana imwakire mubayo.kandi imubabarire Aho yakosheje.

Harindintwari Leonard yanditse ku itariki ya: 17-08-2022  →  Musubize

Twamukundaga cyane
Gusa Imana imwakire mubayo
#RIP YBurabyo

David yanditse ku itariki ya: 17-08-2022  →  Musubize

Imana imwakire mubayo kd aruhukire mumahoro.

Samuel yanditse ku itariki ya: 17-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka