Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana
Umuhanzi Burabyo Yvan wamamaye ku izina rya Yvan Buravan, byatangajwe ko yitabye Imana mu ijoro rishyira tariki 17 Kanama 2022 azize uburwayi bwa kanseri (Pancreatic cancer).
Ubutumwa bwanditswe n’abamufashaga mu muziki (management), banditse ko uwo muhanzi Yvan Buravan yitabye Imana ari mu Buhinde aho yarimo yivuriza.
Yvan Buravan ni umuhanzi wari ukunzwe n’abatari bake kubera indirimbo ze zakoraga ku mitima ya benshi, aho yaririmbaga yibanda ku rukundo no ku njyana ya gakondo.
Yvan Buravan yavutse tariki 27 Gicurasi 1995, akaba yitabye Imana tariki 17 Kanama 2022 (yari afite imyaka 27 y’amavuko).
Umuhanzi w’Umunyarwanda Yvan Buravan azwiho kuba ari we muhanzi nyarwanda wakoze amateka mu mpera z’umwaka wa 2018, ubwo yegukanaga igihembo cyitwa ‘Prix Découvertes’ gitangwa na Radio y’abafaransa RFI.
Inkuru bijyanye:
Yvan Buravan azibukirwa ku ki?
Ibitekerezo ( 45 )
Ohereza igitekerezo
|
Your art will never die!
Yoo aragiye gusa adusigiye intimba mu mitima twari tukimukeneyeho byinshi ariko ntakundi Imana imwakire
Imana imwakire mubayo nubwo adusigiye intimba kumitima
Birababaje kuba tumubuze. Tumusengere Imana imwakire mubayo.kandi imubabarire Aho yakosheje.
Twamukundaga cyane
Gusa Imana imwakire mubayo
#RIP YBurabyo
Imana imwakire mubayo kd aruhukire mumahoro.