Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana

Umuhanzi Burabyo Yvan wamamaye ku izina rya Yvan Buravan, byatangajwe ko yitabye Imana mu ijoro rishyira tariki 17 Kanama 2022 azize uburwayi bwa kanseri (Pancreatic cancer).

Yvan Buravan
Yvan Buravan

Ubutumwa bwanditswe n’abamufashaga mu muziki (management), banditse ko uwo muhanzi Yvan Buravan yitabye Imana ari mu Buhinde aho yarimo yivuriza.

Yvan Buravan ni umuhanzi wari ukunzwe n’abatari bake kubera indirimbo ze zakoraga ku mitima ya benshi, aho yaririmbaga yibanda ku rukundo no ku njyana ya gakondo.

Yvan Buravan yavutse tariki 27 Gicurasi 1995, akaba yitabye Imana tariki 17 Kanama 2022 (yari afite imyaka 27 y’amavuko).

Umuhanzi w’Umunyarwanda Yvan Buravan azwiho kuba ari we muhanzi nyarwanda wakoze amateka mu mpera z’umwaka wa 2018, ubwo yegukanaga igihembo cyitwa ‘Prix Découvertes’ gitangwa na Radio y’abafaransa RFI.

Inkuru bijyanye:

Yvan Buravan azibukirwa ku ki?

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 45 )

iman ikwkire mubayo

pacifique yanditse ku itariki ya: 17-08-2022  →  Musubize

Abaye yitabye imana mu ijuru,bene wabo bakoresha umunsi mukuru,aho kurira.Muzarebe iyo umuntu wacu agiye i Burayi,turishima cyane.Reba noneho agiye mu ijuru !!! Ikinyoma cya Roho idapfa,cyahimbwe n’umugereki witwaga Socrates utaremeraga imana abakristu dusenga.Muli bible,Umubwiriza igice cya 9 umurongo wa 5,havuga ko upfuye atongera kumva.Yesu,muli Yohana 6,umurongo wa 40,yavuze ko upfuye yaririndaga gukora ibyo imana itubuza,izamuzura ku munsi wa nyuma,imuhe ubuzima bw’iteka.Tujye twibuka ko abemera cyangwa abigisha ibidahuje na bible,imana ibafata nk’abahakanyi kandi batazaba muli paradizo.

kanani yanditse ku itariki ya: 17-08-2022  →  Musubize

ooh my GOD/ RIP my bravan iman ikwakire mubayo kd tuzagukumbura

pacifique yanditse ku itariki ya: 17-08-2022  →  Musubize

Mana weee mbegaaaaa agahinda 😆 gusa nagukunda ntakundi nyine ruhukira mumahoro wagiraga indirimbo nziza pe

Igiraneza yanditse ku itariki ya: 17-08-2022  →  Musubize

Yoooooooo!!! nukuri ndababaye cyane pe umuhanzi nkunda aragiye nukuri gusa ruhukira mumahoro

Igiraneza yanditse ku itariki ya: 17-08-2022  →  Musubize

RIP my boi God bless you 🌺👏 I love you 💝👍

Ezra yanditse ku itariki ya: 17-08-2022  →  Musubize

Imana mugenga wa byose imugirire impuhwe ku byaha yaba yarakoze nk’umuntu, imwagurire imva, ikomeze abo mu muryango we, abakunzi n’inshuti ze kwakira ukugenda kwe twari tukimukeneye.

Me AMANI JD yanditse ku itariki ya: 17-08-2022  →  Musubize

YOOOOOOOOO Mbega agahinda birababaje cyane ariko Imana ya mukunze kuturusha gusa twizeye ko ari mubiganza byayo nukuri imwakire mubayo

Divine yanditse ku itariki ya: 17-08-2022  →  Musubize

Imana imwakire mubayo natwe tuzahora tumusabira umugisha Ku Imana

Eric yanditse ku itariki ya: 17-08-2022  →  Musubize

IMANA IKWAKIRE MUBOYO

patience yanditse ku itariki ya: 17-08-2022  →  Musubize

IMANA IMWAKIRE MUBAYO GUSA ADUSIGIYE AGAHINDA

patience yanditse ku itariki ya: 17-08-2022  →  Musubize

rest in peace brother
tuzahora tukwibuka
imana iguhe iruhuko ridashira

alias yanditse ku itariki ya: 17-08-2022  →  Musubize

Imwakire mubayo

Hafashimana jean yanditse ku itariki ya: 17-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka