Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana

Umuhanzi Burabyo Yvan wamamaye ku izina rya Yvan Buravan, byatangajwe ko yitabye Imana mu ijoro rishyira tariki 17 Kanama 2022 azize uburwayi bwa kanseri (Pancreatic cancer).

Yvan Buravan
Yvan Buravan

Ubutumwa bwanditswe n’abamufashaga mu muziki (management), banditse ko uwo muhanzi Yvan Buravan yitabye Imana ari mu Buhinde aho yarimo yivuriza.

Yvan Buravan ni umuhanzi wari ukunzwe n’abatari bake kubera indirimbo ze zakoraga ku mitima ya benshi, aho yaririmbaga yibanda ku rukundo no ku njyana ya gakondo.

Yvan Buravan yavutse tariki 27 Gicurasi 1995, akaba yitabye Imana tariki 17 Kanama 2022 (yari afite imyaka 27 y’amavuko).

Umuhanzi w’Umunyarwanda Yvan Buravan azwiho kuba ari we muhanzi nyarwanda wakoze amateka mu mpera z’umwaka wa 2018, ubwo yegukanaga igihembo cyitwa ‘Prix Découvertes’ gitangwa na Radio y’abafaransa RFI.

Inkuru bijyanye:

Yvan Buravan azibukirwa ku ki?

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 45 )

Ibyiza yakoze bimucire inzira aruhukire mumahoro y’Imana.Twagukundaga none turakubuze ariko uzahora uri muzima mu mitima yacu.Imana ikwakire mu vayo.

Jackson SHEMA yanditse ku itariki ya: 17-08-2022  →  Musubize

Basaza mwarakoze umusanzu wanyu mwarawutanze ukomwari mushoboye Rest In Peace

IMENA Eric yanditse ku itariki ya: 17-08-2022  →  Musubize

Ruhukira mumahoro muvandimwe nicyo nakwifuriza. Twihanganishije umuryango wagize ibyago ndetse nigihugu muri rusange kuko duhobye umunyempano

OLIVIS yanditse ku itariki ya: 17-08-2022  →  Musubize

Rip burabyo ugiye tukigukeneye

Musoni Richard yanditse ku itariki ya: 17-08-2022  →  Musubize

yaraaaa imanimwakire mubayo ubuse kagiye agusigiyiki uretse irungu ugiye tukigukunze kunumushikiwange yifuzaga kukubona ariko sinakurenganya igendere ubwo nikimana yabishatse

cloude hagenimana yanditse ku itariki ya: 17-08-2022  →  Musubize

Oooh ndumva kubyakira bigoye pee...ubuse agiye he koko😭😭 Mana komeza umuryango we natwe abakunzi be udukomeze..warukiri muto ariko buriya hari byinshi Imana ikurinze.....ruhukira mumaho Buravan tuzagukumbura.

Uwera Josée yanditse ku itariki ya: 17-08-2022  →  Musubize

ugiye tukigukeneye washimishije imitima yabenshi wabanye naburumwe wese neza.ndibuka dugisengera muri African church turirimbana muri choir byose ndabyibuka ndabikumbura twajyaga duhura ngiye kw ishuri utwaye imodoka ukanjyana ukanganiriza ukanyigisha kwiyubaha nokwihesha agaciro nokubana nabandi gusa warakoze kuza mubuzima bwanjye.imana iguhe ibiruhuko bidashira ikwakire mubayo natwe ahoturi tuzahora tukwibuka nokugukumbura warakoze muvandi kuza mubuzima bwacyu

Irakoze dinah yanditse ku itariki ya: 17-08-2022  →  Musubize

RIP imana imwakire mubayo

Jean hakuz yanditse ku itariki ya: 17-08-2022  →  Musubize

Yoooooo!!! Buravan namukundaga cyane lmana imwakire mubayo,tuzagukumbura!!!!

Gikundilo djamila yanditse ku itariki ya: 17-08-2022  →  Musubize

yari akiri muto pe Rest In Peace

Peter klopp yanditse ku itariki ya: 17-08-2022  →  Musubize

Twamukundaga imana imwakire mubayo RIP

Jean hakuz yanditse ku itariki ya: 17-08-2022  →  Musubize

keep singing with the angles Good memories never die # R I P Buravan yvan imana ikwakire muboyo

NIYITEGEKA Dieudonne yanditse ku itariki ya: 17-08-2022  →  Musubize

Rip kumunyabigwi, imfura, intore,Burabyo Imana Imutuze aheza😭😭💔💔💔

Uwera Renia yanditse ku itariki ya: 17-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka