Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana
Umuhanzi Burabyo Yvan wamamaye ku izina rya Yvan Buravan, byatangajwe ko yitabye Imana mu ijoro rishyira tariki 17 Kanama 2022 azize uburwayi bwa kanseri (Pancreatic cancer).
Ubutumwa bwanditswe n’abamufashaga mu muziki (management), banditse ko uwo muhanzi Yvan Buravan yitabye Imana ari mu Buhinde aho yarimo yivuriza.
Yvan Buravan ni umuhanzi wari ukunzwe n’abatari bake kubera indirimbo ze zakoraga ku mitima ya benshi, aho yaririmbaga yibanda ku rukundo no ku njyana ya gakondo.
Yvan Buravan yavutse tariki 27 Gicurasi 1995, akaba yitabye Imana tariki 17 Kanama 2022 (yari afite imyaka 27 y’amavuko).
Umuhanzi w’Umunyarwanda Yvan Buravan azwiho kuba ari we muhanzi nyarwanda wakoze amateka mu mpera z’umwaka wa 2018, ubwo yegukanaga igihembo cyitwa ‘Prix Découvertes’ gitangwa na Radio y’abafaransa RFI.
Inkuru bijyanye:
Yvan Buravan azibukirwa ku ki?
Ibitekerezo ( 45 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibyiza yakoze bimucire inzira aruhukire mumahoro y’Imana.Twagukundaga none turakubuze ariko uzahora uri muzima mu mitima yacu.Imana ikwakire mu vayo.
Basaza mwarakoze umusanzu wanyu mwarawutanze ukomwari mushoboye Rest In Peace
Ruhukira mumahoro muvandimwe nicyo nakwifuriza. Twihanganishije umuryango wagize ibyago ndetse nigihugu muri rusange kuko duhobye umunyempano
Rip burabyo ugiye tukigukeneye
yaraaaa imanimwakire mubayo ubuse kagiye agusigiyiki uretse irungu ugiye tukigukunze kunumushikiwange yifuzaga kukubona ariko sinakurenganya igendere ubwo nikimana yabishatse
Oooh ndumva kubyakira bigoye pee...ubuse agiye he koko😭😭 Mana komeza umuryango we natwe abakunzi be udukomeze..warukiri muto ariko buriya hari byinshi Imana ikurinze.....ruhukira mumaho Buravan tuzagukumbura.
ugiye tukigukeneye washimishije imitima yabenshi wabanye naburumwe wese neza.ndibuka dugisengera muri African church turirimbana muri choir byose ndabyibuka ndabikumbura twajyaga duhura ngiye kw ishuri utwaye imodoka ukanjyana ukanganiriza ukanyigisha kwiyubaha nokwihesha agaciro nokubana nabandi gusa warakoze kuza mubuzima bwanjye.imana iguhe ibiruhuko bidashira ikwakire mubayo natwe ahoturi tuzahora tukwibuka nokugukumbura warakoze muvandi kuza mubuzima bwacyu
RIP imana imwakire mubayo
Yoooooo!!! Buravan namukundaga cyane lmana imwakire mubayo,tuzagukumbura!!!!
yari akiri muto pe Rest In Peace
Twamukundaga imana imwakire mubayo RIP
keep singing with the angles Good memories never die # R I P Buravan yvan imana ikwakire muboyo
Rip kumunyabigwi, imfura, intore,Burabyo Imana Imutuze aheza😭😭💔💔💔