Lick Lick ari gukora indirimbo icyurira Paccy ndetse ngo azaza gutwara umwana we

Nyuma y’igihe kitari kinini babyaranye umwana, urukundo rwa Paccy na Lick Lick ruragenda rurushaho gukendera. Ubu noneho Lick Lick yatangiye gukora indirimo icyurira Paccy.

Mu gihe gishize bigeze kugaragaza ko bongeye gusubira babinyujije kurubuga rwa facebook ariko ubu Lick Lick ngo arakora indirimbo icyurira Paccy ndetse ngo azaza gutwara umwana babyaranye.

Ubwo Paccy yamurikaga alubumu ye ya mbere “Miss President”, tariki 24/08/2012, yanagaragaje ku mugaragaro umwana we yabyaranye na Lick Lick nyuma y’uko hari hashize igihe kinini batamutangaza mu itangazamakuru.

Nyuma y’uko Paccy yerekanye uyu mwana ku mugaragaro, Lick Lick utarabyakiriye neza na gato yagaragaje akababaro kanini atewe n’uko Paccy ngo yamwerekaniye umwana batabyumvikanyeho.

Ibi byatumye Lick Lick afata icyemezo cyo gukora indirimbo yise “Ntabwo mbyicuza” aho agaragara aca amafoto ya Paccy babyaranye umwana. Amaze gukora agace kayo gato, indi izaza bidatinze nk’uko yabitangaje.

Muri iyi ndirimbo ye agira ati: “Kukubura, kukwibagirwa ntabwo mbyicuza, uwo ndiwe, guhinduka ntabwo mbyicuza. Oya oya ntabwo mbyicuza”.

Ibi kandi bihamywa na bamwe mubo Lick Lick yabiganirijeho. Hari uwo yandikiye kuri facebook amubwira ko agiye gukora indirimbo yo gusebya Paccy.

Lick Lick ngo nta gikunda Paccy icyo ashaka n'umwana babyaranye.
Lick Lick ngo nta gikunda Paccy icyo ashaka n’umwana babyaranye.

Mu magambo ye, Lick Lick yagize ati: “...Noneho nzashyiramo amafoto amugaragaza bya hatali, ukuntu yanjyaniye umwana muri stade kiriya kigoryi...”

Undi nawe yamubwiye ko atagikunda Paccy ahubwo ko yishakira umwana we ndetse ko hari igihe azaza kumutwara. Yagize ati: “...Paccy simukunda na gato uwo nishakira ni umwana wanjye ndetse ntibizagera mu kwa gatatu ntaraza kumutwara,...”

Lick Lick ubu uri kubarizwa muri Amerika aho asigaye akorera gutunganya umuziki, ngo azaza gutwara umukobwa we Lica.

Paccy nawe yatangaje ko atakiri mu rukundo na Lick Lick ndetse ko batagomba gukomeza kujya bamubaza ibya Lick Lick.

Nyuma y’uko ibyo byose bibaye, Paccy abinyujije kurubuga rwa facebook yagaragaje ko ashobora kuba ari mu rukundo n’undi muntu.

Hashize umwaka n’amezi ane Paccy na Lick Lick babyaranye umwana witwa Mbabazi Lica.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

Ibitekerezo   ( 28 )

ubwose yaza akamutwara umwana ate? Paccy nawe amufiteho uburenganzira erega aravuga nkaho yamubyaye wenyine.

umurerwa yanditse ku itariki ya: 8-09-2012  →  Musubize

Ariko, abasazi baragwira, nibase uwomusore atamushaka yamuretse bakareka noguterana amagambo,kuba umwana yaragiye fcb,sikibazo niba mma wumwana ariho kdi akabayarashyizehumwana we silibazo kko nuwe,agombagukora icyimunyuze kuriwe,numusore agakomeza gahundaze,
Naho iryoterabwoba ngwazajya gutwarumwana we,!nihenese?azabyumvikaneho na mma wumwana bice mumategeko nyina nashakamumuhe,kumusebya kumusohora mundirimbo ibyo ntacyo bivuze niwe urikwikozi soni,umva Mma wumwana, nkubwire komera ugubwe neza ntagukange,nagato njye mba USA,ahubwo buriyarakwifuza nukwihagararaho gusa buriya yarashize azanshake mugirinama, ma

Uwisanze Grâce yanditse ku itariki ya: 8-09-2012  →  Musubize

Inshuti zigire inama abo babyeyi bombi bareke kwiha rubanda, kuko baba bahemukira Umwana wabo wazakura bamubwira ko Ababyeyi be batubahana!!!

loyale yanditse ku itariki ya: 7-09-2012  →  Musubize

Muzatubarize niba yaraje kumutwara kuko ku wa gatatu hararenze.

Mike yanditse ku itariki ya: 7-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka