Lick Lick ari gukora indirimbo icyurira Paccy ndetse ngo azaza gutwara umwana we

Nyuma y’igihe kitari kinini babyaranye umwana, urukundo rwa Paccy na Lick Lick ruragenda rurushaho gukendera. Ubu noneho Lick Lick yatangiye gukora indirimo icyurira Paccy.

Mu gihe gishize bigeze kugaragaza ko bongeye gusubira babinyujije kurubuga rwa facebook ariko ubu Lick Lick ngo arakora indirimbo icyurira Paccy ndetse ngo azaza gutwara umwana babyaranye.

Ubwo Paccy yamurikaga alubumu ye ya mbere “Miss President”, tariki 24/08/2012, yanagaragaje ku mugaragaro umwana we yabyaranye na Lick Lick nyuma y’uko hari hashize igihe kinini batamutangaza mu itangazamakuru.

Nyuma y’uko Paccy yerekanye uyu mwana ku mugaragaro, Lick Lick utarabyakiriye neza na gato yagaragaje akababaro kanini atewe n’uko Paccy ngo yamwerekaniye umwana batabyumvikanyeho.

Ibi byatumye Lick Lick afata icyemezo cyo gukora indirimbo yise “Ntabwo mbyicuza” aho agaragara aca amafoto ya Paccy babyaranye umwana. Amaze gukora agace kayo gato, indi izaza bidatinze nk’uko yabitangaje.

Muri iyi ndirimbo ye agira ati: “Kukubura, kukwibagirwa ntabwo mbyicuza, uwo ndiwe, guhinduka ntabwo mbyicuza. Oya oya ntabwo mbyicuza”.

Ibi kandi bihamywa na bamwe mubo Lick Lick yabiganirijeho. Hari uwo yandikiye kuri facebook amubwira ko agiye gukora indirimbo yo gusebya Paccy.

Lick Lick ngo nta gikunda Paccy icyo ashaka n'umwana babyaranye.
Lick Lick ngo nta gikunda Paccy icyo ashaka n’umwana babyaranye.

Mu magambo ye, Lick Lick yagize ati: “...Noneho nzashyiramo amafoto amugaragaza bya hatali, ukuntu yanjyaniye umwana muri stade kiriya kigoryi...”

Undi nawe yamubwiye ko atagikunda Paccy ahubwo ko yishakira umwana we ndetse ko hari igihe azaza kumutwara. Yagize ati: “...Paccy simukunda na gato uwo nishakira ni umwana wanjye ndetse ntibizagera mu kwa gatatu ntaraza kumutwara,...”

Lick Lick ubu uri kubarizwa muri Amerika aho asigaye akorera gutunganya umuziki, ngo azaza gutwara umukobwa we Lica.

Paccy nawe yatangaje ko atakiri mu rukundo na Lick Lick ndetse ko batagomba gukomeza kujya bamubaza ibya Lick Lick.

Nyuma y’uko ibyo byose bibaye, Paccy abinyujije kurubuga rwa facebook yagaragaje ko ashobora kuba ari mu rukundo n’undi muntu.

Hashize umwaka n’amezi ane Paccy na Lick Lick babyaranye umwana witwa Mbabazi Lica.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

Ibitekerezo   ( 28 )

lick ntabyawe, ugaterana amagambo n umugore

m yanditse ku itariki ya: 12-09-2012  →  Musubize

Paccy komera kandi uracyari muto kandi uri mwiza itonde urere umwana wawe witonde ntuziyandarike wi concentre ku muziki wawe uzabona undi ugukwiye,ntagutere ubwoba amategeko arakurengera ntawemerewe gutwara umwana atarageza 7ans kandi ntawe utanga icyo adafite uriya ise w’umwana ushaka gusohora indirimbo igusebya yaha uwo umwana ubuhe burere?ntazi ibyo arimo rekana nawe umwime amagambo ntuzagire icyo umusubiza silence is golden courage turagukunda!

uwimana yanditse ku itariki ya: 11-09-2012  →  Musubize

Lick ubwo subugabo nububwa, rero niba paccy ar’ ikigoryi kandi ukaba mwarabyaranye harya wowe uriki?? Lica yaba arikiwe? Nujya kuvuga uzaze utekereza ngose ibyo ngiye kuvuga birafasha society? Lick Turambiwe amagambo atesha ikuzo paccy plz rekeraho kuko akurusha ubwenge

Lucky yanditse ku itariki ya: 10-09-2012  →  Musubize

Mbega umuhungu utagira ubwenge??? azaza gutwara umwana we se ninde wamumuha?atekereza ko umwana ungana kuriya arinde wamuha uburenganzira bwo kumurera!!!!!!!!! nta bwenge gusa njye ndi na Paccy ntiyanakandagira ni iwacu.uri ikiburabwenge gusa ubonye icyo uvuga ubundise ko wahakanaga ko umwana atari uwawe none yababababa!!!!!!! urigaragaje gusa icyakora Paccy akurusha ubwenge niyicecekere ntazamere nkawe!ngaho yisohore vuba tuzarebe uzaseba!harya ngo ni ikigoryi ubwose uwo yabyaye we uzamwita iki?ubyaranye nacyo se we aba ari iki harya????ujye ubanza utekereze neza ibyo ugiye kuvuga kuko nibwo bwenge ntugahuruture ibigambo uko wiboneye.

keza yanditse ku itariki ya: 10-09-2012  →  Musubize

All of them are fake. This is not for Rwandans.

sehene yanditse ku itariki ya: 10-09-2012  →  Musubize

Bjr ,

gusa birababaje nk’abantu bitwa Aba Stars , mbega ukuntu barimo kubiba imbuto mbi ku rubyiruko rubakunda kandi rubakurikira , sinzi niba barize isomo ryitwa Ethics , mbega guta umuco , mbega iterambere " Mu magambo ye, Lick Lick yagize ati: “...Noneho nzashyiramo amafoto amugaragaza bya hatali, ukuntu yanjyaniye umwana muri stade kiriya kigoryi...” umuntu mwabyaranye ,gushyira foto kuri FB ndumva atari ikibazo , kuba muri Amerika ntabwo bivuga ko wakwandagaza umuntu ’kwiha agaciro ni iki ? birababaje gusa . mbega abahanzi dufite , ariko kandi itangazamakuru naryo ryisubireho , inkuru nk’iyi ifashije iki abayisoma uretse kubabaza abantu gusa ,kwigisha abandi ibyo bazabwira abakunzi babo bibaye bitakigenda neza ,mujye mushaka inkuru zubaka aho kwibanda kuri byacitse gusa , be professional

UMUGWANEZA Jeanne yanditse ku itariki ya: 10-09-2012  →  Musubize

Ese uyu muhungu ba di!!! umva Jama wapi ntamugabo ukurimo kabisa urasebya nyina w’umwana mwabyaranye kweri nyubuneka sigaho utiha abantu kuko ntutekereze ko abantu bazagushima kabone nubwo waba ufite ukuri nubwo wisebya maman w’umwana kuko iyo ndirimbo izagumaho kugeza umwana akuze nisohoka abantu bazayibika ,ibyo ushaka kubwira abantu rero ntibibubaka kabisa.Kosoka kosoka

Mugisha yanditse ku itariki ya: 10-09-2012  →  Musubize

@Mike: Mu kwa gatatu no kuwa gatatu wowe urumva ari kimwe? Mwagiye musoma ibyanditswe aho guhimba ibitanditswe n’umunyamakuru?
Yavuze ko azaza mu kwa gatatu ntabwo ari kuwa gatatu nkuko ubivuga. Soma neza inkuru.

Abdullah yanditse ku itariki ya: 10-09-2012  →  Musubize

ntanjiji yumusore ndabona nka lick lick uwo yewe izina niryo munu ni lik lik nyine ntabwenge afite ubwo yiyibagije yihakana uriya mwana none aratinyuka agasebya umunu babyaranye sinarinziko hari nabahungu batekereza gutyo ntabugabo bwe rwose

vivi yanditse ku itariki ya: 8-09-2012  →  Musubize

Licky abantu benshi turakugaya umuntu mwabyaranye umusebya. Ese lica we yagufata ate yumvise amagambo asebya maman we umuvugaho? Paccy wihangane gusa irerere lica wawe nubundi yamwihakanye kera avugako adashinzwe umwana wa paccy ubu sibwo yibuste kumutwara. Licky take care

Gloria yanditse ku itariki ya: 8-09-2012  →  Musubize

umwana we ariko ntago amafoto ye mu itangazamakuru ari ngombwa! niba ababyeyi bafitanye amatiku ntago ikibondo kigomba kuba victime d ailleur abanyamakuru ni bo bakwiye gutekereza ku itegeko rya privacy

tonda yanditse ku itariki ya: 8-09-2012  →  Musubize

Njye mbona Lick lick Ari kwisebya.Icyo nasaba Paccy ntamere nkawe Azabona undi.

Alphonse yanditse ku itariki ya: 8-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka