Bahati Grace abaye atwite koko byatanga sura ki mu Rwanda?

Inkuru ikomeje gukwirakwira ko Bahati Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2009 yaba atwite inda y’umuhanzi w’umunyarwanda w’umuraperi uzwi ku izina rya K8 Kavuyo kandi ngo isigaje amezi atatu ngo ivuke.

Nyuma yo gutorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda muri 2009, byaje kuvugwa ko Bahati Grace yaba akundana n’umuraperi K8 Kavuyo biza kurangira ari ukuri nabo ubwabo babyiyemereye.

Muri Kanama 2010 K8 Kavuyo yagiye muri Amerika gukomeza amasomo ye maze muri kemena 2011 Bahati Grace nawe yerekeza muri Amerika nawe agiye gukomeza amasomo ye.

Nyuma yo kugerayo hakomeje kuvugwa urukundo hagati yabo ariko kugeza ubu haravugwa ko ngo Bahati Grace yaba yaratandukanye n’uwari umukunzi we Kavuyo K8 nyuma yo kumutera inda isigaje amezi atatu gusa ngo ivuke.
Ese aya makuru yakwiriye hose yaba yaturutse he?

Nyuma yo gusesengura neza ahagiye haturuka aya makuru hose bigaragara ko umunyamakuru Jean Paul Ibambe wanditse iyi nkuru kurubuga rwa inyarwanda.com ariwe watangaje iyi nkuru bwa mbere abandi abagiye bayivugaho bakaba ariho bagiye bayikura.

K8 Kavuyo na Bahati Grace
K8 Kavuyo na Bahati Grace

Mu nkuru ya Jean Paul Ibambe hari aho yagize ati: “Umwe mu badutangarije iyi nkuru uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ariko utashatse ko tuvuga amazina ye yatangarije Inyarwanda.com ati: “Ni ukuri, Bahati Grace aratwite, ndetse habura amezi atatu yonyine ngo abyare,…Inda ni iya K8 KAVUYO ariko kuri ubu baratandukanye ntibagikundana ahubwo K8 asigaye afite undi mukobwa bakundana”.’’

Twabajije Jean Paul Ibambe niba umuntu avuga wamuhaye ayo makuru yaba amwizeye ku buryo yaba atamubeshye mu rwego rwo kuba yateza urubwa Miss Bahati, atubwira muri aya magambo: ‘‘Inkuru niyo nyine kandi ni ukuri kuko nayihawe n’umuntu nizeye kandi uri muri Amerika. Uwo muntu arabazi neza ni uwa hafi yabo.’’

Twamubajije niba yaba yaganiriye na ba nyirubwite avuga ko kugeza ubu atarabasha kuvugana nabo ariko ko yizeye ko amakuru ariyo gusa yatubwiye ko akiri kugerageza kuvugana nabo ngo amenye koko niba aribyo abyibwiriwe naba nyirabyo.

Ese koko niba Nyampinga Bahati Grace atwite byaba bitanze iyihe sura ku Rwanda? Ese ko tumenyereye ko iyo hagiye gutorwa Nyampinga uwo yasimbuye amwambika ikamba bizagenda bite ko undi azaba yarabaye umugore kandi mu buryo butemewe n’amategeko?

Ikindi kibazo: ese aho Nyampinga muri rusange ntiyaba akeneye umujyanama (manager) nk’uko bigendekera abahanzi kugira ngo ejo n’undi uzatorwa atitwara uko yiboneye kandi mu by’ukuri aba yaratoranyijwe mu bandi kugira ngo ababere ikitegererezo?

K8 Kavuyo, umukunzi wa Bahati Grace
K8 Kavuyo, umukunzi wa Bahati Grace

Ku ruhande rwa K8 Kavuyo ho bimaze kuba nk’umuco ko abahanzi batera inda abakobwa kandi batarabana byemewe n’amategeko. Ese byo bitanga isura nziza? Twakora iki kugira ngo abo bahanzi bacu bagombye kutubera ikitegererezo babe batanga isura tubategerejeho dore ko abenshi muri bo baba basanganywe abajyanama (manager) baba bashinzwe kubakurikirana?

Hashize igihe ababyeyi b’abanyarwanda babona umwana w’umukobwa winjiye mu by’ubuhanzi bakumva bagushije ishyano aho bagira bati: ‘uriya nawe buriya agiye kuba ikirara’ nyamara byari bitangiye gusa n’ibyakirwa banabyemera bakabikunda ndetse bakanashyigikira abana babo kuva aho batangiye kubona ko abahanzikazi bose atariko bitwara nabi.

Ese koko niba Nyampinga Bahati Grace atwite bizaha iyihe sura ba Nyampinga b’u Rwanda n’abandi batorerwa mu mashuri n’ahandi? Ese bizajya byorohera umubyeyi kwemerera umukobwa we kwiyamamariza kuba Nyampinga?

Turacyakomeza gushaka amakuru y’ukuri kuri uku gutwita kwa Nyampinga wacu dore ko kuva muri 2009 kugeza ubu nta wundi uramusimbura. Nitugira icyo tumenya tuzabamenyesha bidatinze.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

Ibitekerezo   ( 33 )

Sinsubiye mo ingero nyinshi ziri hejuru

yanditse ku itariki ya: 21-04-2012  →  Musubize

Ninde wababwiye gahunda afite se? Niba se ashaka umwana? Kubyara binyuze mugutwita ndumva ari uburenganzira bwe ahabwa namategeko aho biva bikagera.

yanditse ku itariki ya: 21-04-2012  →  Musubize

bahati niyihangane azabyare yirere umwana IMANA IMUFASHE CYANE!!!

kinga yanditse ku itariki ya: 21-04-2012  →  Musubize

ntabwo yabuze uko yayikuramo kuko hariya ari USA umuntu yemerewe gukuramo inda 1 mumwaka ndumva kuba atarayikuyemo suko yabuze uko ayikuramo nukutabishaka kwica ikibondo cye, Grace nibakureke kunyara nibintu bisazwe gusa uwo ngo ni k8 kuki yakwihakanye kandi yaragukoreye ibyo??

olive yanditse ku itariki ya: 20-04-2012  →  Musubize

Bahati Grace yatorewe kuba ari Nyampinga wa 2009. Kuva icyo gihe yemerewe guhinduka nkatwe twese! Ntabwo nabyita ko yiyandaritse, n’ikimenyimenyi muravuga muri iyi nkuru ko muzi uwamuteye inda kandi mwari munazi neza ko bacuditse. Niba bari bacuditse baranemeranyijwe kuzabana, hanyuma Kavuyo ntakomere ku ijambo n’ibanga, kuki amakosa twayashyira kuri uriya mwana w’umukobwa waba yaranahemukiwe, aho kumufata mu mugongo?!?!?!?
Naho kuvuga ko yaba abaye umugore mu buryo butemewe n’amategeko? Mpyi... Chanceliere Angela Merkel abana n’umugabo yita "my boy friend" (nabaye mu Budage si inkuru mbarirano) kandi ntibimubuza kuba umukozi mwiza mu byo arimo. Umukandida ku mwanya wa perezida wa repubulika y’Ubufaransa Francois Hollande yabanye imyaka myinshi na Martine Aubry batarasezeranye kandi ntibyababujije kuba abakozi beza bakorera igihugu n’amashyaka yabo no ku rwego mpuzamahanga! Niba ntibeshya na Segolene Royal ubanza atarasezeranye kwa Gitifu w’Umurenge we! Ejo bundi Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo araba ashatse umugore wa kenshi twe tutemera mu itegeko ry’u Rwanda! Ibi ndabyandikira ko "ibipimo by’ubuzima n’imyitwarire" tudakwiye kubirebera mu muco wacu gusa. Nkongeraho ariko ko Bahati Grace yatowe icyo gihe kuko yitwaraga neza muri icyo gihe. Ese ubu ho, guhemukirwa ni ukwitwara nabi? Umuhanga mu ntekerezo (philosophe) witwaga Heraclite yaravuze ngo "Rien n’est permanent sauf le changement". Nta gisebo n’inenge njye mbona kuri Grace kandi umutimanama wanjye urabimbwira, ahubwo mufitiye impuhwe gusa niba yaranzwe n’uwo yakundaga kandi amwizeye. Erega bashobora no kumvikana gutandukana basanze batazahuza iby’ubuzima bwose maye! Nakomere ahubwo. Grace, impore mama? Uyu munyamakuru simwikomye, ariko yagaragaje imyemerere ye cyane muri iyi nkuru. Yamaze kutwereka urubanza yamucira bibaye byo. Big up K2D, Kigalitoday.

yanditse ku itariki ya: 20-04-2012  →  Musubize

Adamour yanditse ku itariki ya: 20-04-2012  →  Musubize

Nonese ko aba yagiye mu marushanwa n’ubwiza, kandi ngo imfizi y’indwanyi uyibwirwa n’imisari!!! Ubwo nyine iyo ataza gutwita yari kuguma abeshya abantu ko ari Intangarugero mu bakobwa (Nyampinga). Nagira amahirwe rya tegeko rikemerwa atarabyara, azaguveko yamufashe ku ngufu, cyangwa bafitanye isano ubundi, abahanga babimutungayirize!! Nonese ubundi ibihembo bahemba ba Miss twumva ngo haba harimo kurara muri Hotel runaka; baramo bakora iki ? Hari inama baba bagiyemo ? Azabyare yankwe nk’abandi!!

sjdeqaan yanditse ku itariki ya: 20-04-2012  →  Musubize

nyampinga uzajya atorwa,ajye akora imihigo yuko ataziyandarika...kuko uretse no gutwita hari ibibi byinshyi bitihanganirwa mu muco nyarwanda agomba kwirina.ubwo rero,bajye bahiga imihigo...kuko ubwo bwiza baba barata ni Imana iba yarabubahaye rero bagomba kuyihesha icyubahiro...

musa yanditse ku itariki ya: 20-04-2012  →  Musubize

reka ntaribi nonese we si umukobwa akaba n’umubyeyi, umwari ni uwororoka, ahubwo ubutaha ba miss banjye babanza bamenye ko ari bazima bayara!!, ikibazo ahubwo ni uko kavuyo yamwanze, naho kubyara ntaribi rwose, ahubwo buriya wasanga azabyara uzamusimbura kw’ikamba.

kazini yanditse ku itariki ya: 20-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka