Bahati Grace abaye atwite koko byatanga sura ki mu Rwanda?
Inkuru ikomeje gukwirakwira ko Bahati Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2009 yaba atwite inda y’umuhanzi w’umunyarwanda w’umuraperi uzwi ku izina rya K8 Kavuyo kandi ngo isigaje amezi atatu ngo ivuke.
Nyuma yo gutorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda muri 2009, byaje kuvugwa ko Bahati Grace yaba akundana n’umuraperi K8 Kavuyo biza kurangira ari ukuri nabo ubwabo babyiyemereye.
Muri Kanama 2010 K8 Kavuyo yagiye muri Amerika gukomeza amasomo ye maze muri kemena 2011 Bahati Grace nawe yerekeza muri Amerika nawe agiye gukomeza amasomo ye.
Nyuma yo kugerayo hakomeje kuvugwa urukundo hagati yabo ariko kugeza ubu haravugwa ko ngo Bahati Grace yaba yaratandukanye n’uwari umukunzi we Kavuyo K8 nyuma yo kumutera inda isigaje amezi atatu gusa ngo ivuke.
Ese aya makuru yakwiriye hose yaba yaturutse he?
Nyuma yo gusesengura neza ahagiye haturuka aya makuru hose bigaragara ko umunyamakuru Jean Paul Ibambe wanditse iyi nkuru kurubuga rwa inyarwanda.com ariwe watangaje iyi nkuru bwa mbere abandi abagiye bayivugaho bakaba ariho bagiye bayikura.

Mu nkuru ya Jean Paul Ibambe hari aho yagize ati: “Umwe mu badutangarije iyi nkuru uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ariko utashatse ko tuvuga amazina ye yatangarije Inyarwanda.com ati: “Ni ukuri, Bahati Grace aratwite, ndetse habura amezi atatu yonyine ngo abyare,…Inda ni iya K8 KAVUYO ariko kuri ubu baratandukanye ntibagikundana ahubwo K8 asigaye afite undi mukobwa bakundana”.’’
Twabajije Jean Paul Ibambe niba umuntu avuga wamuhaye ayo makuru yaba amwizeye ku buryo yaba atamubeshye mu rwego rwo kuba yateza urubwa Miss Bahati, atubwira muri aya magambo: ‘‘Inkuru niyo nyine kandi ni ukuri kuko nayihawe n’umuntu nizeye kandi uri muri Amerika. Uwo muntu arabazi neza ni uwa hafi yabo.’’
Twamubajije niba yaba yaganiriye na ba nyirubwite avuga ko kugeza ubu atarabasha kuvugana nabo ariko ko yizeye ko amakuru ariyo gusa yatubwiye ko akiri kugerageza kuvugana nabo ngo amenye koko niba aribyo abyibwiriwe naba nyirabyo.
Ese koko niba Nyampinga Bahati Grace atwite byaba bitanze iyihe sura ku Rwanda? Ese ko tumenyereye ko iyo hagiye gutorwa Nyampinga uwo yasimbuye amwambika ikamba bizagenda bite ko undi azaba yarabaye umugore kandi mu buryo butemewe n’amategeko?
Ikindi kibazo: ese aho Nyampinga muri rusange ntiyaba akeneye umujyanama (manager) nk’uko bigendekera abahanzi kugira ngo ejo n’undi uzatorwa atitwara uko yiboneye kandi mu by’ukuri aba yaratoranyijwe mu bandi kugira ngo ababere ikitegererezo?

Ku ruhande rwa K8 Kavuyo ho bimaze kuba nk’umuco ko abahanzi batera inda abakobwa kandi batarabana byemewe n’amategeko. Ese byo bitanga isura nziza? Twakora iki kugira ngo abo bahanzi bacu bagombye kutubera ikitegererezo babe batanga isura tubategerejeho dore ko abenshi muri bo baba basanganywe abajyanama (manager) baba bashinzwe kubakurikirana?
Hashize igihe ababyeyi b’abanyarwanda babona umwana w’umukobwa winjiye mu by’ubuhanzi bakumva bagushije ishyano aho bagira bati: ‘uriya nawe buriya agiye kuba ikirara’ nyamara byari bitangiye gusa n’ibyakirwa banabyemera bakabikunda ndetse bakanashyigikira abana babo kuva aho batangiye kubona ko abahanzikazi bose atariko bitwara nabi.
Ese koko niba Nyampinga Bahati Grace atwite bizaha iyihe sura ba Nyampinga b’u Rwanda n’abandi batorerwa mu mashuri n’ahandi? Ese bizajya byorohera umubyeyi kwemerera umukobwa we kwiyamamariza kuba Nyampinga?
Turacyakomeza gushaka amakuru y’ukuri kuri uku gutwita kwa Nyampinga wacu dore ko kuva muri 2009 kugeza ubu nta wundi uramusimbura. Nitugira icyo tumenya tuzabamenyesha bidatinze.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 33 )
Ohereza igitekerezo
|
None se bmc icyo wita inkuru n’iki? uzasome urebe bimwe mu bituma inkuru ibayo, harimo icyo bita unusual, kandi ibi nabyo ni anusual hangahe se m6 atwita imburagi he? M6 nakomere nyine niba aribyo byarangiej kuba, gusa nanga ibigabo cyangw aibihungu bimeze nk’uwo uvuga gutera iyo nda. Bimara guhemukira abndi bana bikabata!! ariko se nkuwo wundi we arusha iki m6? abakobwa muransetsa kabisa, nawe niyitegure kuronka iye nawe ayitware bamutere akagari. Gusa k8 ashatse yakwqegera m6 bakarera ako kaziranenge. Ibigabo nk’ibi birandambiye kandi bireze!!!
Yaramaze, kandi ubwo wasanga hari abamaze kuzikuramo bamwihaye! Muzajya murwanya utanze ubuzima mushyigikire abicanyi (abakuramo inda)! Birababaje. Rata Bahati, niba ari nabyo (kuko byanashoboka ko ari ukuguharabika) umwana wawe uzamubyare kandi azabe umunyamahirwe nkawe, mwese Imana izabahe imigisha kuko waba warabaye intwari ukanga kwica umwana nk’uko abandi bakobwa benshi babigenza.
none se iyo ayikuramo agakomeza akitwa nyampinga nibyo byari kuba byiza? n’uko abanyarwanda bahisha ibyo bakora naho ubundi uwo bitabaho azamutere ibuye
birababaje kubyumva ariko Miss agomba guhagara kigabo akabyitwaramo neza akabyakira mumutwe ndetse nishuti tukamuganiriza psychologically. umusore nawe ntiyagakwiye kumureka ahubwo yakwigaragaza nkumugabo winyangamugayo w’munyarda akamushyigikira mubihe agezemo miss wacu,kuruta ukoyiyumva ko ari star man. BITWARE NEZA MUKIBAZO.
ibinyamakuru mukomeje kwinjira muri vie privée y’abantu kubera iki?
iyi si inkuru ni ugusebanya rwose.
Ntagitangaje kirimo byangiritse ubwo yatorwaga ubundi miss ni umwe, kandi Wagomba no kuba uwambere bamugira uwa kabiri ntawundi mujye mufata urugero kuri Carine URUSARO
Impamvu muri kumurengera nuko mwataye umuco namwe. Kandi we aho ari umutima umubwirako yakoze nabi kuko umukobwa wese w’umunyarwandakazi ntajya yifuza kubyara IKINYENDARO na rimwe, mwibeshya rero ngo yarabishakaga kuko iyo abishaka yari kubiganiraho niyo ngirwamugabo ye bityo ntimwange.
iyi nkuru nta gitangaje kirimo jye nta n’ubwo yakagomye kuba inkuru ubwo se niba ariko yabeshatse. ni uburenganzira bwe .
Ntagitangaza kirimo, kandi ntawe byagwa hejuru.Ubu ikigezweho n’amarushanwa y’abasore basambanye n’abakobwa beza, cyangwa abakobwa basambanye n’abanyamafaranga. ubworero ababyaye nimwihangane.
Gutwita nta kibazo mbibonamo ahubwo byaba ikibazo abaye atabyara. Umugore ni utwita akabyara kuko niwo musaruro w’umuntu wese wakoze imibonano mpuzabitsina!!!
Hari benshi basambana, ariko ntibatware inda kandi abakobwa bajya muri bene ariya marushanwa akenshi baba barangwa na bene iriya mico; kuko ntiwavuga ukuntu umuntu yambara BIKINI akanyura imbere y’imbaga y’abantu ngo ari mu marushanwa y’ubwiza!! Kuba rero yarafatiwe mu cyuho, ntibivuzeko yari abikoze bwa mbere; ahubwo niwo muco w’abubu cyane cyane iyo ari beza kuko baba bashakwa n’abakire!!
Kuba nyampinga ntibivuze kutabyara!!!twibucye umugani uvugango umugore n’ubyara.ntagisebo kirimo