Bahati Grace abaye atwite koko byatanga sura ki mu Rwanda?

Inkuru ikomeje gukwirakwira ko Bahati Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2009 yaba atwite inda y’umuhanzi w’umunyarwanda w’umuraperi uzwi ku izina rya K8 Kavuyo kandi ngo isigaje amezi atatu ngo ivuke.

Nyuma yo gutorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda muri 2009, byaje kuvugwa ko Bahati Grace yaba akundana n’umuraperi K8 Kavuyo biza kurangira ari ukuri nabo ubwabo babyiyemereye.

Muri Kanama 2010 K8 Kavuyo yagiye muri Amerika gukomeza amasomo ye maze muri kemena 2011 Bahati Grace nawe yerekeza muri Amerika nawe agiye gukomeza amasomo ye.

Nyuma yo kugerayo hakomeje kuvugwa urukundo hagati yabo ariko kugeza ubu haravugwa ko ngo Bahati Grace yaba yaratandukanye n’uwari umukunzi we Kavuyo K8 nyuma yo kumutera inda isigaje amezi atatu gusa ngo ivuke.
Ese aya makuru yakwiriye hose yaba yaturutse he?

Nyuma yo gusesengura neza ahagiye haturuka aya makuru hose bigaragara ko umunyamakuru Jean Paul Ibambe wanditse iyi nkuru kurubuga rwa inyarwanda.com ariwe watangaje iyi nkuru bwa mbere abandi abagiye bayivugaho bakaba ariho bagiye bayikura.

K8 Kavuyo na Bahati Grace
K8 Kavuyo na Bahati Grace

Mu nkuru ya Jean Paul Ibambe hari aho yagize ati: “Umwe mu badutangarije iyi nkuru uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ariko utashatse ko tuvuga amazina ye yatangarije Inyarwanda.com ati: “Ni ukuri, Bahati Grace aratwite, ndetse habura amezi atatu yonyine ngo abyare,…Inda ni iya K8 KAVUYO ariko kuri ubu baratandukanye ntibagikundana ahubwo K8 asigaye afite undi mukobwa bakundana”.’’

Twabajije Jean Paul Ibambe niba umuntu avuga wamuhaye ayo makuru yaba amwizeye ku buryo yaba atamubeshye mu rwego rwo kuba yateza urubwa Miss Bahati, atubwira muri aya magambo: ‘‘Inkuru niyo nyine kandi ni ukuri kuko nayihawe n’umuntu nizeye kandi uri muri Amerika. Uwo muntu arabazi neza ni uwa hafi yabo.’’

Twamubajije niba yaba yaganiriye na ba nyirubwite avuga ko kugeza ubu atarabasha kuvugana nabo ariko ko yizeye ko amakuru ariyo gusa yatubwiye ko akiri kugerageza kuvugana nabo ngo amenye koko niba aribyo abyibwiriwe naba nyirabyo.

Ese koko niba Nyampinga Bahati Grace atwite byaba bitanze iyihe sura ku Rwanda? Ese ko tumenyereye ko iyo hagiye gutorwa Nyampinga uwo yasimbuye amwambika ikamba bizagenda bite ko undi azaba yarabaye umugore kandi mu buryo butemewe n’amategeko?

Ikindi kibazo: ese aho Nyampinga muri rusange ntiyaba akeneye umujyanama (manager) nk’uko bigendekera abahanzi kugira ngo ejo n’undi uzatorwa atitwara uko yiboneye kandi mu by’ukuri aba yaratoranyijwe mu bandi kugira ngo ababere ikitegererezo?

K8 Kavuyo, umukunzi wa Bahati Grace
K8 Kavuyo, umukunzi wa Bahati Grace

Ku ruhande rwa K8 Kavuyo ho bimaze kuba nk’umuco ko abahanzi batera inda abakobwa kandi batarabana byemewe n’amategeko. Ese byo bitanga isura nziza? Twakora iki kugira ngo abo bahanzi bacu bagombye kutubera ikitegererezo babe batanga isura tubategerejeho dore ko abenshi muri bo baba basanganywe abajyanama (manager) baba bashinzwe kubakurikirana?

Hashize igihe ababyeyi b’abanyarwanda babona umwana w’umukobwa winjiye mu by’ubuhanzi bakumva bagushije ishyano aho bagira bati: ‘uriya nawe buriya agiye kuba ikirara’ nyamara byari bitangiye gusa n’ibyakirwa banabyemera bakabikunda ndetse bakanashyigikira abana babo kuva aho batangiye kubona ko abahanzikazi bose atariko bitwara nabi.

Ese koko niba Nyampinga Bahati Grace atwite bizaha iyihe sura ba Nyampinga b’u Rwanda n’abandi batorerwa mu mashuri n’ahandi? Ese bizajya byorohera umubyeyi kwemerera umukobwa we kwiyamamariza kuba Nyampinga?

Turacyakomeza gushaka amakuru y’ukuri kuri uku gutwita kwa Nyampinga wacu dore ko kuva muri 2009 kugeza ubu nta wundi uramusimbura. Nitugira icyo tumenya tuzabamenyesha bidatinze.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

Ibitekerezo   ( 33 )

burimuntu arebe ubuzuma bwe apana kureba ubwabandi abanyakigari ba buze imirimo basigaye barahisemo kubeshya gusa ???????

regis yanditse ku itariki ya: 4-04-2014  →  Musubize
shumbusho yanditse ku itariki ya: 1-10-2012  →  Musubize

biramutse aribyo akaba atwite,nta gikuba gikwiye gucika, ahubwo tubifurije amahirwe masa kdi muri byose,nyagasani amube hafi.

ketia yanditse ku itariki ya: 26-04-2012  →  Musubize

Ye baba we! birabe ibyuya ntibibe amaraso. Ariko se ubwo hakorwa iki ngo abo bana b’abakobwa barengerwe ko akenshi bibwira ko abahungu babakunda bakava hasi kandi baba babashuka?

Nsekonziza yanditse ku itariki ya: 26-04-2012  →  Musubize

Iyi nyandiko nge yanteye ubwoba. Hari ibintu byinshi byanditse bishobora gutera abantu urujijo. Ngo "...ko undi azaba yarabaye umugore kandi mu buryo butemewe n’amategeko", mwatubwira ayo mategeko ayariyo ko ntaho byanditse muyagena U Rwanda ko gutwara inda ari icyaha? Hanyuma nashakaga gusubiza ibibazo bimwe na bimwe mwagiye mubaza (nabyo kandi bisa nkibibogamye kandi byisubiza) abahanzi sibo bitwara nabi kurusha abandi. Nuko gusa amaso yose aba abariho ibyo bakora bigahita bimenyekana. Nagirango kandi nsoze mvuga nti muge mureka abantu babeho ubuzima bwabo uko babishaka. Niki kibabwira ko Grace aramutse atwite atari kubushake bwe? Kuki bigomba kuba amahano? Ashobora gushaka umwana ariko adashaka umugabo. N’ubuzima bwe mumureke abutware uko uko ashaka ntago ari propriété yiki gihugu.

karame nanone yanditse ku itariki ya: 26-04-2012  →  Musubize

Private matters

women rights advocate yanditse ku itariki ya: 25-04-2012  →  Musubize

Gutwita si shyano nkuko mbona mwabyanditse , ibyo bibaho kandi bizahoraho , jye mbona ntacyo byatwara igihugu , cyangwa ngo bya fect igikorwa cya ba miss kuko ntabwo ariho batwitira gusa ka ndi urukundo twabo nu rwakera turaruzi , so namwifuriza kubyara neza , ka ndi nabantu basabwe kubyumva .

castro yanditse ku itariki ya: 25-04-2012  →  Musubize

Ariko none yaba ari we utuma u Rwanda rushyiraho itegeko ryo gukuramo inda? Muzatubarize ibyo bintu aho bihuriye.

yanditse ku itariki ya: 25-04-2012  →  Musubize

Imana ishimwe kuko ikomeje kongera umuryango. Kavuyo ni izina si ibikorwa ntakavuyo gatera inda kandi ngo kabyare. nyampinga nawe kavuyo muzabyare muheke, mwime amatwi ababifuriza ibibi.

Innock yanditse ku itariki ya: 24-04-2012  →  Musubize

Imana ishimwe kuko ikomeje kongera umuryango. Kavuyo ni izina si ibikorwa ntakavuyo gatera inda kandi ngo kabyare. nyampinga nawe kavuyo muzabyare muheke, mwime amatwi ababifuriza ibibi.

Innock yanditse ku itariki ya: 24-04-2012  →  Musubize

Kavuyo!!! yes ni kaqvuyo koko none se

Lili yanditse ku itariki ya: 24-04-2012  →  Musubize

Ibi bibere isomo abasore n’abakobwa b’ubu bashaka kurwubaka ari uko babanje gusambana nako ngo gufata avance.Benshi abasore bamara kubashuka barangiza bakabahinduka, ashobora no gupfa mutarashyingiranwa we never know.Ikindi njye nibaza ni iki:abakobwa benshi batinya inda kuruta na SIDA iyo umubwiye ko natwita uzamutwara uba ufunguye amarembo n’abandi bakinjira, ubwo nyine natwita azaza ati:"cheri tegura gahunda vuba rero ndatwite" ubwo se ubwiwe n’iki niba ari iyawe. Aha mushishoze.Naho uyu nyampinga ni umuntu nk’abandi nawe agira sentiment nk’abandi, gusa yihangane Imana imufashe azabyare neza.

yanditse ku itariki ya: 24-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka