Iyo mbimenya mba narashatse kare-Intore Tuyisenge
Intore Tuyisenge aratangaza ko iyo amenya kare ko ibyishimo byo gushaka bimera uko amerewe ubu, aba yarashatse kare.
Abitangaje nyuma yo kwibaruka umwana w’umukobwa ku Bitaro bya Polisi ku wa 15 Ukwakira 2015, mu gihe yari amezi ane gusa ashakanye n’Uwihirwe Joyeuse.
Tuyisenge Jean de Dieu uzwi nk’Intore Tuyisenge muri muzika, yavuze ko afite umunezero atigeze agira mu buzima bwe. Yongeraho ko ahubwo iyo abimenya kare aba yarashatse kera.
Yagize ati “Ku muntu utarashaka ngo abyare ntabwo ashobora kubyumva, ariko umunezero mfite muri iki gihe ntawo nigeze ngira mu buzima bwanjye”.
Yakomeje avuga ko bitigeze bigorana ko bibaruka kuko umugore we yabyaye neza nta kibazo na kimwe agize.
Kuri gahunda zijyanye na muzika, Tuyisenge yavuze ko arangije indirimbo y’Akarere ka Nyagatare, ubu ari mu myiteguro yo kuyikorera amashusho ndetse ikazaba iri no kuri album ye arimo gukora.
Tuyisenge Jean de Dieu cyangwa Intore Tuyisenge ni umuhanzi umenyerewe cyane mu ndirimbo zigendanye na gahunda za Leta.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
natubwire, yashimishijwe nuko yabyaye? cg yashimishijwe nuko yashatse umugore.
ko avuga gutya bamaze amezi ane, niko azaba akivuga mumwaka, icyagushimishije ni iki?
icyambere ni amasengesho, usenge cyane bizakomeze bityo
ni byiza cyane