Nyakwigendera Mwitenawe Augustin yatabarutse muri 2015 afite imyaka 60 azize urupfu rutunguranye kuko yagiye yari akiri mu mwuga w’ubuhanzi nk’uko byemezwa n’umuhungu we Niyigena Mwite Louis, na we wakurikije se, hamwe na barumuna be babiri. Mwitenawe yasize abana batanu na nyina (abahungu 3 n’abakobwa 2).
I BWIZA, ni filime ndende imara iminota 115 yanditswe inayoborwa ku bufatanye bwa Nahimana Clemence na Emmanuel Nturanyenabo, amashusho yayo afatwa na Sibomana Gilbert (One Hundred Pixels). Iyi filime yari imaze imyaka ibiri itunganywa, yerekanywe bwa mbere mu ruhame tariki 15 Ukuboza 2021 mu cyumba cya sinema cya Canal (…)
Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 19 Ukuboza 2021, Chorale de Kigali iri mu zikunzwe n’abatari bake yongeye gushimisha abantu ibinyujije mu gitaramo “Christmas Carols Concert 2021” yakoreye mu nyubako ya Kigali Arena.
Umuhanzi Patient Bizimana wamamaye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana yasabye anakwa umukunzi we Uwera Karamira Gentille.
Bamwe mu bahanzi n’abacuranzi bacurangaga ahantu hatandukanye baganiriye na Kigali Today nyuma y’aho hafashwe ingamba zo guhagarika ibitaramo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.
Umuhanzi ukorera ubuhanzi bwe mu Karere ka Musanze, unakunzwe cyane cyane muri ako gace, yashyize hanze indirimbo yitwa “Aramurika” yakoranye n’umunya-Uganda Raster JB.
Umuhanzi Ntamukunzi Théogène wamenyekanye cyane mu ndirimbo zishishikariza abasirikare bo mu ngabo zatsinzwe (EX-FAR) gutahuka ku mahoro, na we yabaye muri izo ngabo kuva mu 1990, zimaze gutsindwa zihungira muri Zaire (Congo Kinshasa), nyuma aza kwiyemeza kurambika intwaro hasi agaruka mu Rwanda yinjira mu gisirikare (…)
Abahanzi nyarwanda bagize uruhare mu guhangana n’icyorezo cya Covid-1,9 baravuga ko ubwo icyorezo cyari kicyaduka byasabye ko buri wese ashyiramo uruhare rwe kugira ngo bafashe abaturage kwitabira gahunda za Leta zirimo gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 no Kwikingiza.
Nzobonimana François wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Franco mu ndirimbo nka ‘Brigitte’, ‘Amabaruwa’, ‘Umuhinzi nyakuri’, ‘Nta mpuhwe ukigira’, ‘Manyinya’ n’izindi…akomoka mu Burundi ariko yageze mu Rwanda mu 1972 ahunze imidugararo n’intambara byari muri icyo gihugu, ageze mu Rwanda yifatanya na bagenzi be bashyiraho (…)
Ku matariki ya 24-25 Ukuboza 2021 mu Mujyi wa Kigali hitezwe iserukiramuco rya ‘Wave Noheli Fest’ rizitabirwa n’abahanzi bagezweho muri iyi minsi mu Rwanda. Abo bahanzi barimo Yvan Buravan, Davis D, Alyn Sano, Bushali, Ish Kevin, Ririmba, Logan Joe na Kenny K-Shot.
Umuhanzi Jean Pierre Ntwali Mucumbitsi yamenyekanye mu muziki nka ‘Jali’ iri zina akaba yararikomoye kuri umwe mu misozi ya Kigali. Jali ni umuhanga mu gucuranga guitar akaba akora indirimbo ze mu njyana ya Reggae na RnB.
Rurangiranwa mu njyana ya Rumba, Koffi Olomidé, uherutse gukorera igitaramo mu Rwanda kitavuzweho rumwe n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu (feminists), by’umwihariko abifuzaga ko kitaba ku bwo gukurikiranwaho icyaha cyo gufata ku ngufu abakobwa bamubyinira, yagizwe umwere n’urukiko rwa Versailles mu Bufaransa rwari (…)
Imwe mu makorari amaze igihe avutse mu Rwanda igiye gukora igitaramo gikomeye mu mujyi wa Musanze tariki ya 26 Ukuboza 2021 mu nzu mberabyombi ya Notre Dame de Fatima.
Ku Cyumweru tariki 12 Ukuboza 2021, ni bwo hatangajwe ibyavuye mu irushanwa rya Miss Universe 2021 ryitabirwa n’abakobwa babaye ba Nyampinga mu bihugu byabo, akaba ari irushanwa ribaye ku nshuro ya 70, muri uyu mwaka rikaba ryarabereye mu gihugu cya Israël.
Aba ni bamwe mu byamamare bakanyujijeho mu mafirime yakunzwe cyane, ariko n’ubu bakaba bakigaragaraho itoto.
Umuhanzi Massamba Intore hamwe na bagenzi be bagiye gukora igitaramo “umurage” cyo kwifuriza Abanyarwanda Noheli n’Ubunani.
Urubuga rwa murandasi rw’abashinzwe gutegura ibihembo bya Grammy Awards rwatangaje ko albums (imizingo) ebyiri za Drake zavanywe mu marushanwa ya 2022.
Ngabonziza Augustin, umwe mu bahanzi bo hambere ahagana mu 1980, yagize uruhare rukomeye mu kuzamura muzika y’u Rwanda dore ko yacuranze akanaririmba mu matsinda (orchestres) atandukanye kandi na yo yari yihagazeho.
Umuhanzi Antoine Christophe Agbepa Mumba wamenyekanye mu muziki nka Koffi Olomide nyuma y’impaka z’urudaca ku gitaramo cye bamwe batifuzaga ko kiba, yashyize ataramira Abanyarwanda.
Umuhanzi w’icyamamare wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Koffi Olomide, kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Ukuboza 2021 yageze i Kigali aho aje mu gitaramo giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu muri Kigali Arena.
Umuhanzi King James uririmba cyane cyane mu njyana ya RnB yatangaje ko agiye gusohora Album ye ya karindwi yise ‘Ubushobozi’, igikorwa cyo kumurika iyo Album ye kikaba giteganyijwe ku itariki 12 Ukuboza 2021.
Nyuma y’aho impirimbanyi z’uburenganzira bw’abagore zikomeje gusaba ko umuhanzi Koffi Olomide atakorera igitaramo mu Rwanda, ndetse bamwe bakaba baratangaje ko bashobora no gukora imyigaragambyo mu gihe iki gitaramo kitahagarikwa, abategura icyo gitaramo bagize icyo babivugaho.
Bamwe mu mpirimbanyi z’uburenganzira bw’abagore bakomeje gusaba ko igitaramo umuhanzi w’icyamamare Koffi Olomide azakorera i Kigali tariki ya 04 Ukuboza 2021 cyasubikwa kubera ko ashinjwa ibyaha byo guhohotera abagore.
Buhigiro Jacques uri hafi kuzuza imyaka 78, ni we waririmbye indirimbo zitandukanye zirimo ‘Amafaranga, Agahinda karakanyagwa, Nyirabihogo, Nkubaze Primus, ‘Yuda Isikariyoti’ n’izindi, ariko ubusanzwe ni impuguke mu kugorora ingingo zimugaye (Kinésithérapie), umwuga yigiye mu Bubiligi guhera mu 1966 - 1970.
Umuhanzikazi Uwimbabazi Agnès wamenyekanye cyane aririmbana n’umugabo we Bizimungu Dieudonné, bombi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagenda bakiri bato, kuko Bizimungu yari afite imyaka 35, Uwimbabazi 34, basiga umwana umwe w’umukobwa witwa Akayezu Noëlla na we waje kuba umuhanzikazi.
Uwahoze ari umukunzi wa Miss Josiane Mwiseneza yashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto amugaragaza ari kumwe n’umukobwa bivugwa ko yaba ari we barimo kwitegura kubana akaba yaramusimbuje Miss Josiane yari yarambitse impeta.
Mu kiganiro Umuhanzi Niyo Bosco aherutse kugirana na Isimbi TV, umunyamakuru yamusabye kugira icyo avuga ku byerekeye urukundo rwe, mbese ngo asangize abakunzi be inkuru y’urukundo rwe. Niyo Bosco yavuze ko inkuru y’urukundo rwe ari uko ari ntarwabayeho.
Nyabyenda Narcisse wamamaye cyane kubera gutoza itorero ry’ikinamico rya Radiyo Rwanda (Indamutsa), ubu ni umusaza ugeze mu zabukuru (imyaka 72). Yavukiye ahahoze ari muri komine Nshiri perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu karere ka Nyaruguru.
Mu Rwanda hagiye gutangizwa ibihembo bishya byiswe ‘Sion Awards’, bigenewe abahanzi n’amatsinda baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana mu gihugu hose.
Ubwo umuhanzi Lionel Sentore, ubarizwa ku Mugabane w’i Burayi mu gihugu cy’u Bubiligi aheruka mu Rwanda muri Nyakanga 2021, havuzwe byinshi ku rugendo rwe bamwe bakabihuza no gukumbura ku ivuko, abandi bakabihuza n’imishinga ishimangira umubano we n’umwe mu bakobwa bamenyekanye mu ruhando rwa sinema mu Rwanda, Munezero (…)