Ku wa Kane tariki ya 26 Kanama 2021, nibwo umuhanzi Nsengiyumva François (Igisupusupu), azamenyeshwa n’Urukiko umwanzuro we ku rubanza rw’ubujurire ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.
Bizimungu Dieudonnée yavukiye ku Mukamira mu Karere ka Nyabihu mu 1959 atabaruka mu 1994 azize Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yari atuye mu mujyi wa Kigali n’umugore we Uwimbabazi Agnès.
Umuhanzi nyarwanda Turatsinze Prosper wamamaye ku izina rya Mico The Best n’umukunzi we Clarisse, basezeranye imbere y’amategeko tariki 19 Kanama 2021 biyemeza kubana nk’umugabo n’umugore.
Umuhanzi wo hambere witwaga Bizimana Loti, uzwi mu ndirimbo zikubiyemo urwenya n’inyigisho nka Patoro, Nta Munoza, Gera ku isonga n’izindi, burya ngo yari agiye kwicwa akivuka, nyuma y’uko avukanye na Mushiki we ari impanga, arokorwa n’uko umubyeyi we yarenze ku mico ya gipagani ari n’umuvugabutumwa.
Abakunze kumva indirimbo za Orchestre Impala mwumva na n’ubu, bavuga amazina bakongeraho akazina Njenje, uwo akaba ari Sekuru wa Soso Mado, Maitre Rubangi na Karimunda (cyangwa se Kari) bose bakaba barongeragaho Njenje, ari we Sekuru akaba se wa Ntakavuro na we wagacishijeho mu njyana y’Inanga mu Rwanda.
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi w’umunyarwenya Bisangwa Nganji Benjamin uzwi nka Ben Nganji yatangaje ko yahuzwe umupira w’amaguru bitewe n’uko yawusebeyemo ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye.
Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yafunguye utubari n’utubyiniro mu rwego rwo kuzahura bimwe mu bikorwa bimaze igihe bidakora.
Nkusi Arthur uzwi cyane mu rwenya akaba n’umunyamakuru na Fiona Muthoni Naringwa na we uzwi mu itangazamakuru no mu marushanwa y’ubwiza, bakoreye ubukwe mu Karere ka Rutsiro mu Burengerazuba bw’u Rwanda ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.
Nyuma y’aho umuhanzi Gabiro Guitar akoreye indirimbo ‘Igikwe’ afatanyije na mugenzi we Confy, hanyuma iyo indirimbo ntivugweho rumwe kubera amagambo ayirimo yatumye benshi bashinja abo bahanzi kuba bica umuco nyarwanda. Gabiro Guitar yagize icyo abivugaho.
Nkusi Arthur uzwi cyane mu rwenya akaba n’umunyamakuru na Fiona Muthoni Naringwa na we uzwi mu itangazamakuru no mu marushanwa y’ubwiza, bagiye gukorera ubukwe mu Karere ka Rutsiro nk’uko amakuru agera kuri Kigali Today abivuga.
Nyuma y’igihe kinini amaze asohora indirimbo imwe imwe, umuhanzi King James yatangaje itariki yo gusohora ’Album’ ye nshya yise ’Ubushobozi’.
Niyomugabo Philemon yavutse 1969 mu yahoze ari Komini Mabanza muri Perefegitura Kibuye, ubu ni mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, akaba mwene Nzabahimana Simeon na nyina witwaga Irène.
Twagirayezu Cassien uzwi mu njyana zo hambere zicuranze mu buryo butuje yavutse mu 1956 mu yahoze ari Komini Musange muri Perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe, abyeyi be ni Rukebesha Athanase na Nyiramyasiro Cecile.
Israel Mbonyi, ni umwe mu bahanzi b’indirimbo zo guhimbaza Imana bakunzwe cyane mu Rwanda, akaba arimo kwitegura gususurutsa Abanyarwanda, igitaramo cye kikazanyura imbona nkubone kuri Televiziyo y’u Rwanda.
Umuhanzi Kayitare Gaetan ni we waririmbye indirimbo nyinshi zirimo ‘Gakoni k’abakobwa, Simbi n’zindi zageze aho zikajya mu biganza bya Mavenge Sudi, ndetse benshi bamenya cyane izo ndirimbo nk’iza Mavenge.
Hashize imyaka ibarirwa muri za 40 umuhanzi Niyigaba Vincent, aririmbye igitekerezo cy’umukobwa wahengereye umuhungu adahari maze yinjira mu nzu ye ashaka ko amurongora uko byamera kose, ibyo umuntu yakwita kwihambira ku muhungu, mu ndirimbo ‘Yanze gutaha mbigire nte’.
Umuhanzi nyarwanda Mavenge Sudi yemeye ko indirimbo acuranga atari ize bwite ahubwo ari iz’umuhanzi wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi witwa Kayitare Gaetan kugira ngo zitazimira ndetse abisabira imbabazi.
Umuyobozi w’itsinda ry’abahanzi ba Kassav’ Jacob Désvarieux yitabye Imana mu ijoro ryakeye azize uburwayi. Nyakwigendera yari amaze igihe gito mu bitaro kuva ku itariki 12 Nyakanga 2021, nyuma y’uko yari amaze kumenya ko yanduye Covid-19 we ubwe agahita asaba ko bamujyana kwa muganga.
Umunyamuziki Ruhumuriza James uzwi nka King James, Muhire William uzwi nka K8 Kavuyo na Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo hamwe n’abandi bari kumwe, bafatiwe mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Umutare Gaby wari umaze igihe atagaragara mu ruhando rw’abahanzi, yongeye kugaruka mu mwuga n’indirimbo nshya aheruka guhimba yitwa ‘Umuntu’, ikaba ivuga ku mugore we n’umwana wabo.
Umuhanzi Juno Kizigenza yashyize hanze indirimbo yise ‘Please me’ igaragaramo umukobwa wambaye mu buryo bamwe mu barebye iyo ndirimbo batangariye, dore ko kumutangarira byagaragaye na mbere mu minsi ishize ubwo uyu muhanzi yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga amafoto ateguza iyi ndirimbo.
Nyuma y’aho Meddy asohoreye indirimbo ’My Vow’ yahimbiye umugore we baheruka kurushingana, indirimbo yakunzwe n’abantu benshi haba ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube na Instagram iranakunzwe ku mateleviziyo n’amaradiyo atandukanye. Icyakora hari abatayivugaho rumwe bayikekaho uburiganya bwaba bwarakoreshejwe kugira ngo (…)
Louange Ora Izere, ufite imyaka itandatu, amaze gusohora indirimbo enye, harimo n’iyakunzwe cyane izwi ku izina rya ‘Papa-mama’.
Indirimbo ‘My Vow’ y’umuhanzi w’Umunyarwanda, Ngabo Medard, umenyerewe ku izina ry’ubuhanzi rya Meddy, yahimbiye umugore we, yasohotse benshi bayitegereje bihutira kuyireba, kuko mu gihe cy’amasaha icumi gusa yari imaze kurebwa n’ibihumbi birenze 113.
Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko umuhanzi Nemeye Platini n’umugore we Ingabire Olivia bibarutse imfura yabo y’umuhungu mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane tariki 22 Nyakanga 2021.
Umuhanzi w’Umunyarwanda, Israël Mbonyi wakunzwe cyane mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, arimo kwitegurwa mu mujyi wa Bujumbura, aho azasusurutsa abatuye uwo mujyi mu bitaramo azakorerayo kuva ku itariki 13 kugera ku ya 15 Kanama 2021.
Ibibazo byo gutandukana hagati y’abahanzi Vestine na Dorcas bakunzwe mu Rwanda mu ndirimo zo guhimbaza Imana na Irene Mulindahabi cyongeye kuvugwa mu itangazamakuru nyuma y’amakuru avuga ko Urwego rw’Ubugenzacyaha rwacyinjiyemo.
Uwihoreye Jean Bosco Mustapha wamamaye ku izina rya Ndimbati, ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana benshi, kuko ngo bitewe n’uko u Rwanda rwagize amateka akomeye, byatumye hari abana arera atarababyaye, hari n’abandi ngo bamufata nk’umubyeyi wabo, kandi na we akabafata nk’abana be, ku buryo ngo avuze ko afite umubare (…)
Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Irene Ingabire Kamanzi, ukoresha izina rya Gaby Kamanzi, yasabye ko abantu bahagarika kumushyira ku gitutu cyo gushaka umugabo.
Eugénie Musaniwabo w’i Kaduha mu Karere ka Nyamagabe, ari we ngo wahimbye imbyino yamamaye izwi ku izina rya “Ngera” yaje no kumwitirirwa, avuga ko yayihimbye aburira bagenzi be basangiraga itabi bihishe.