Banki ya Kigali (BK) yateguye igitaramo gihuriwemo n’abahanzi bakora injana ya Rap/Hip Hop, mu rwego rwo guteza imbere uruhando rwa muzika by’umwihariko urubyiruko rukora umuziki.
Ku wa kane tariki 15 Nzeri 2022, Irushanwa rya ‘ArtRwanda-Ubuhanzi’ rizenguruka Igihugu cyose, ryasorejwe mu Mujyi wa Kigali mu majonjora yo ku rwego rw’Intara, rikaba ari irushanwa riba rigamije gushaka urubyiruko rufite impano zitandukanye.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022, Umuhanzi Bruce Melodie yasohoye indirimbo afatanyijemo n’umuhanzi wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Innoss’b bise A L’AISE.
Umuhanzi Nsabimana Gisèle Precious wamamaye ku izina rya Precious mu ndirimbo zihimbaza zikanaramya Imana mu itorero rya ADEPR, yitabye Imana ku wa Kane tariki 15 Nzeri 2022, afite imyaka 27 y’amavuko
BK Group yamuritse amarushanwa ya mbere ya Rap mu guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda by’umwihariko injyana ya Rap, mu rwego rwo kuzamura impano no gukangurira urubyiruko kugira uruhare muri serivisi zitangwa na BK.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 04 Nzeri 2022, muri Intare Arena, bitabiriye Igitaramo cyiswe Kwita Izina Gala Night.
Abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Clare Akamanzi uyobora Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Dr Diane Karusisi wa Banki ya Kigali na Sina Gerard wa Entreprise Urwibutso bavanze umuziki(babaye aba DJs) mu birori by’Isabukuru y’imyaka 10 y’Ikigo Inkomoko.
Cyari igitaramo gitegerejwe n’abiganjemo Abarundi bari muri Zion Beach aho iki gitaramo cyabereye, dore ko bamwe bari bakomeje gusaba ko arekurwa maze akaza akabataramira, aho bamwe ndetse bavugaga ko natarekurwa bajya aho afungiye.
Ku wa Gatanu tariki 02 Nzeri 2022, mu birori byo Kwita Izina abana b’ingagi 20, abahanzi batandukanye, bari bakereye gususurutsa Abanyarwanda ndetse n’abashyitsi bitabiriye ibyo birori.
Umuhanzi Bruce Melodie wari warafatiwe i Burundi n’inzego zaho z’umutekano, amakuru aturukayo aravuga ko yarekuwe, ndetse ibitaramo ahafite kuri uyu wa gatanu no ku wa Gatandatu bikaba bigomba kuba.
Umuhanzi Massamba Intore agiye kumurika Album iriho indirimbo 16 ziri mu njyana akunze kwibandaho ya gakondo, mu rwego rwo gusigasira umuco nyarwanda. Album Massamba Intore arimo arakora iriho indirimbo za Gakondo harimo n’iza se, Sentore Athanase Rwagiriza yahimbye ndetse n’izindi yagiye asubiramo zahimbwe n’abandi (…)
Ku bufatanye bwa ‘Rwanda Arts Council’, ‘RUA Concept’, ‘Ikembe Rwanda modern Music Union’, byose bikorera mu Rwnda, harategurwa igitaramo cyiswe ‘Twarawubyinnye Concert’, kizahuza abahanzi, abavanga imiziki (DJs), abayobora ibirori/ibitaramo n’abandi bamenyekanye mu myidagaduro mu myaka yashize, ni ukuvuga hagati ya 2000-2012.
Umuhanzi Tuyishime Joshua wamenyakanye cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Jay Polly, yitabye Imana ku itariki 02 Nzeri 2021, akaba yari azwi cyane mu muziki wo mu njyana ya Hip Hop. Ni umwe mu batangije itsinda rya Tuff Gang ryazanye impinduka muri muzika nyarwanda.
Umuhanzi The Ben yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Uwicyeza Pamella, umuhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura, mu Karere ka Gasabo.
Ku wa Gatanu tariki 02 Nzeri 2022 ni bwo hazaba umuhango ukomeye wo Kwita Izina abana b’ingangi 20, uzabera mu Kinigi mu Karere ka Musanze nk’uko byari bisanzwe mbere y’uko Covid-19 yaduka igatuma abantu badahurira hamwe ari benshi.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 29/8/ 2022 nibwo Nkusi Thomas wamamaye ku izina rya Yanga mu gusobanura Filimi mu Kinyarwanda yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo. Abafashe ijambo ngo bagire icyo bamuvugaho, bamwe bafatwaga n’amarangamutima, ntibabashe kuvuga kubera umubabaro wo kubura Yanga bafataga nk’inshuti yabo kandi (…)
Ijonjora ry’abanyempano bazahagararira Intara y’Iburengerazuba mu marushanwa ya ArtRwanda-Ubuhanzi ryarangiye 46 aribo bemerewe.
Monique Séka wari utegerejwe na benshi yanyuze abitabiriye Kigali Jazz Junction, abicishije mu ndirimbo ze yakoze mu myaka yo hambere n’ubu zikaba zigikunzwe n’abakaru ndetse n’abakiri bato kubera uko zibyinitse.
LickLick wamenyekanye kubera gukora indirimbo nyinshi zakunzwe hambere, yageze i Kigali, aho aherekeje Meddy uje gushyingura umubyeyi we.
Umunezero ndetse n’umubabaro ni byo byatumaga Padiri Dr Fabien Hagenimana wahoze ari umuyobozi w’ishuri rikuru rya Ines Ruhengeri ahimba indirimbo zisingiza Imana. Yabitangaje mu kiganiro ‘Nyiringanzo’ aherutse kugirana n’umunyamakuru wa KT Radio, avuga ko guhanga indirimbo akenshi yabiterwaga n’ibihe yabaga arimo.
Amakuru atangazwa n’umuryango wa Nkusi Thomas uzwi ku izina rya Yanga avuga ko ashyingurwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Kanama 2022. Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022 nibwo umubiri we ugezwa mu Rwanda uturutse muri Afurika y’Epfo aho yaguye ubwo yari yagiye kwivuza.
Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 24 Kanama 2022, urubyiruko, abakuze n’abahanzi, abayobozi n’abakunda umuziki wa Yvan Buravan uherutse kwitaba Imana, bamuherekeje, bamusezeraho bwa nyuma n’agahinda kenshi n’amarira, akaba yashyinguwe mu cyubahiro mu irimbi rya Rusororo.
Amarushanwa yo guhitamo abanyempano bazahagararira Intara y’Iburengerazuba muri ArtRwanda Ubuhanzi, yabereye i Rubavu ku wa 23 Kanama 2022, abanyempano 11 mu bayitabiriye 40 bo mu Turere twa Nyabihu na Ngororero, nibo batsinze bemererwa gukomeza.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi yavuze ko u Rwanda rubuze umuhanzi mwiza wakundaga Igihugu. Minisitiri Rosemary Mbabazi yifatanyije n’abitabiriye igitaramo cyo gusezera no kunamira umuhanzi Burabyo Yvan (Buravan) cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro ryo ku wa 23/8/2022.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kanama 2022, muri Camp Kigali, abahanzi batandukanye, inshuti n’imiryango barakora igitaramo cyo kunamira no gusezera ku muhanzi Yvan Buravan uherutse kwitaba Imana mu cyumweru gishize.
Ku nshuro ya kabiri habaye ibirori byiswe Bianca Fashion Hub, bitegurwa na Uwamwezi Mugire uzwi nka Bianca, ni ibirori byiganjemo kwerekana imideli itandukanye byabaye ku wa Gatandatu tariki 20 Kanama 2022 muri Camp Kigali.
Nkusi Thomas uzwi ku izina rya Yanga ari mu bantu batangije ibyo gusobanura Filime mu Rwanda, bamwe ndetse bakaba baragiye babimwigiraho na bo barabikora. Icyakora bamwe mu bareba Filime zisobanuye bemeza ko n’ubwo yari yarabiretse, ababikora ubu yabarushaga.
Inkuru y’urupfu rw’Umuhanzi Yvan Buravan yababaje abahanzi benshi, barimo bagenzi be bo mu Rwanda ndetse n’abo mu bihugu by’abaturanyi.
Nkusi Thomas wamamaye cyane ku izina rya ‘Yanga’ mu gusobanura amafilimi mu rurimi rw’Ikinyarwanda, yitabye Imana azize uburwayi.
Icyiciro cya kabiri cya Art Rwanda Ubuhanzi kigeze ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, aho abatsinze mu turere dutandukanye tw’Intara y’Iburasirazuba, bahuriye mu Karere ka Kayonza barahatana kugira ngo hatoranywemo abanyempano bahagararira Intara.