Icyamamare muri sinema, Will Smith, yakubise urushyi mu ruhame umunyarwenya Chris Rock amusanze ku rubyiniro, ubwo yari amaze gutebya ku mugore we Jada Pinkett Smith, bari mu muhango wo gutanga ibihembo bya filime byiswe Oscars, byatangagwa ku nshuro ya 94.
Teta Diana, umuhanzi nyarwanda wamamaye mu njyana gakondo akaba asanzwe anakorera umuziki we ku mugabane w’u Burayi, yatangarije abantu bose bibaza ku buzima bwe bw’urukundo, ko ari umukobwa ukuze kandi mwiza ushoboye kwihitiramo gukundana n’uwo ashaka, bityo ko atakora ubukwe rwihishwa.
Umuhanzi w’icyamamare, Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy, yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze, ifoto y’umugore we Mimi Mehfira, igaragaza ko atwite ndetse bari bugufi kwibaruka.
Nshuti Muheto Divine ni we wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2022, yambikwa ikamba, naho Igisonga cya mbere aba Keza Maolithia, Igisonga cya kabiri aba Kayumba Darina.
Padiri Kabarira Viateur ni umwe mu bakirigitananga u Rwanda rutazigera rwibagirwa kubera ubuhanga no gushyenga cyane mu bihangano bye. Hari abajyaga bibwira ko yari umusaza rukukuri kubera ijwi rye, nyamara yaratabarutse ataragira imyaka 50 nk’uko byemezwa n’umwe mu bamukomotseho amaze kuva mu bupadiri.
Rose Muhando, umuhanzikazi wamamaye mu ndirimbo zo kuramya Imana, yamaze kugera i Kigali aho aje gutaramira Abanyarwanda bazitabira igitaramo azakorera kuri Canal Olympia ku i Rebero.
Abanyempano batsinze amarushanwa yabaye mu gihe Abanyarwanda bari muri Guma mu Rugo kubera icyorezo cya Covid-19 baratangazwa kuri iki Cyumweru tariki 06 Werurwe 2022.
Indirimbo yari itegerejwe kubera ko Knowless uzwi nka Butera Jeanne d’Arc yari yateguje abakunzi be ko iri hafi gusohoka, yagiye hanze aho mu mashusho agaragara ari mu ngobyi bamuteruye.
Umuhanzi Phocas FASHAHO yabaye umunyamakuru kuri Radiyo na Televiziyo by’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi (1991-1992), nyuma aza kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) aho yakoze kuri Radiyo Ijwi rya America VOA (1996 - 2007).
Umuhanzi umaze kwandika izina hano mu Rwanda Niyo Bosco yashyize hanze indirimbo ‘Urwandiko’ akebura abantu bibagirwa aho bavuye iyo bamaze kubona ibintu cyangwa se iyo bamaze gukira.
Umuhanzi Eliazar Ndayisabye yasohoye indirimbo yise ‘Imana ni yo nkuru’, ashimira Imana irokora abantu mu bibazo byabo bitandukanye, kabone n’ubwo abantu baba bamaze kwiheba nta kindi cyizere bari bagifite.
Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda akaba ari mu bagize akanama nkemurampaka mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022, yasobanuye iby’amarangamutima yagaragaje ubwo umukobwa witwa Divine Nshuti Muteto, yatambukaga imbere y’akanama nkemurampaka maze akavuga ku bwiza bwe.
Ikigo gishinzwe gutegura irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda kiratangaza ko nta ruswa cyangwa kubogama biba muri iryo rushanwa nk’uko bikunze kuvugwa n’abanenga imitegurire yaryo.
Nyuma yo kwagurira mu muhanda amaresitora amwe y’i Nyamiramo mu Biryogo mu mwaka ushize, Umujyi wa Kigali watangaje ko umuhanda KG 18 Ave uzajya ufungwa ku binyabiziga, resitora n’utubari bibashe kwagurira imyanya y’abakiriya hanze mu muhanda.
Ku wa Gatandatu tariki 19 Gashyantare 2022, nibwo i Rebero ahazwi nko kuri Canal Olympia, habereye igitaramo Drip City Concert, aho umuhanzi mukuru yari Ruger.
Umuhanzi ukunzwe mu njyana gakondo, Clarisse Karasira, yateranye imitoma n’umugabo we bashimangira ko isezerano bagiranye bakirikomeyeho, kandi ko bakomeje kwibera mu munyenga w’urukundo kuva babana.
Umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2022, Iradukunda Christan, yatunguranye atangaza ko ataje guhatanira kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022, ko ahubwo atewe amatsiko no kuzabona ibisonga bye, ubwo iri rushanwa rizaba risojwe.
Mukandengo Athanasie wamamaye cyane mu makinamico ni umwe mu batangiranye n’itorero Indamutsa ryo kuri Radiyo Rwanda ubwo ORINFOR yatangizaga gahunda y’amakinamico mu 1985, ariko we yari asanzwe ahakora kuva mu 1977 ashinzwe kugenzura ibinyura kuri radiyo (régisseur d’antenne).
Jane Uwimana ni umunyamakuru ndetse akaba n’umuririmbyi uzwi cyane mu gusubiramo indirimbo z’abandi bahanzi akoresheje umuziki (instrumental) ibizwi nka Karaoke.
Umuhanzi ukunzwe mu Rwanda no mu Karere, Bruce Melodie, yemereye Kigali Today ko azitabira Igitaramo cy’abakundana cyiswe ‘Concert des Amoureux pour la Paix’, kikazabera mu mujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru
Nyuma y’inkuru zavuzwe ko abakobwa, Charlotte uzwi nka Charly ndetse na Umuhoza uzwi nka Nina bari bagize itsinda Charly na Nina batandukanye, bongeye kwihuza ndetse bemeza ko basubiranye, bakaba bagiye gutangira ibitaramo.
Umuhanzi Bureke Marcellin yavukiye muri Komini Cyungo mu Miyove ahahoze ari muri Perefegitura ya Byumba, avuka ku mubyeyi w’umucuruzi wakoreraga hagati y’u Rwanda na Uganda ahagana mu 1950.
Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Basketball, Shyaka Olivier, yasabye Amanda ko bazabana nk’umugabo n’umugore. Ku Cyumweru tariki 30 Mutarama 2022 nibwo Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Basketball mu bagabo, Shyaka Olivier, yasabye Isaro Amanda ko bazabana, maze Amanda atazuyaje amubwira ko na we yiteguye, amubwira ‘Yego’.
Umuhanzi Sibomana Josph Ali uzwi ku izina rya Sing Star Ali ufite imyaka 23, uvuka mu bana icyenda, ubumuga bwo kutabona afite yabutewe n’indwara y’iseru, gusa yabashije kwiga umuziki akaba ubu ari umuhanzi, ndetse abasha no kwikorera indi mirimo ya ngombwa mu buzima.
Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yoherereje impano ya telefoni igezweho umukunzi we Miss Uwicyeza Pamella, iyi mpano ikaba ibarirwa muri miliyoni hafi ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Gatete Jean Claude ukoresha izina rya MC Gatete mu birori akunze kugaragaramo, ni umwe mu banyarwenya bamaze kwamamara mu kuyobora ibirori no kuvuga amazina y’inka. Avuga ko yabitangiye bigezo ubwo uwari Meya wa Nyamagabe Munyantwali Alphonse yamwumvise avuga umuvugo ari ku muhanda, agatangira kumutumira gutyo mu birori (…)
Rubayiza Julien ni umuhanzi akaba n’umucuranzi wabigize umwuga ariko ufite ubumuga bwo kutabona. Umwihariko we ni ugucuranga gitari mu manota yose ashoboka ku buryo iyo umureba cyangwa umwumva utahita wemera ko afite ubwo bumuga.
Umuhanzi Harerimana Charles uzwi nka Ras Giseke ukomoka mu Karere ka Nyaruguru, yasohoye indirimbo ‘Umuntu ni nk’undi’, nyuma yo gushegeshwa n’ubuzima yasanze abantu babamo.
Tumukunde Ornella, ni we wegukanye ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu bwenge, w’Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro, INES-Ruhengeri (Miss Bright INES-Ruhengeri 2022) mu gihe Bagumako Vero Daniel, ari we musore wegukanye ikamba rya Mister Bright INES-Ruhengeri 2022.
Yankurije Maria Goretti, mushiki wa nyakwigendera Ngarambe François, (umuhanzi waririmbaga indirimbo z’urukundo mu njyana ituje), avuga ko indirimbo yitwa ‘Tereza mwana nkunda’ ntaho ihuriye n’uwari warashakanye na nyakwigendera Gakuba Joseph na we wari umuhanzi (ni we waririmbye Iribagiza), akaba yari inshuti magara ya (…)