Nyuma y’uko amakipe azakina igikombe cy’Afurika cya Volleyball mu bagore ashyiriwe mu matsinda,ikipe ya Rwanda Revenue irakina umukino wa mbere kuri uyu wa gatandatu
Mu mukino utari witabiriwe cyane nk’uko byari bimaze iminsi bigenda,APR yatsinze Rayon Sports amaseti 3-0 muri Shampiona ya Volleyball mu mukino wabereye Petit Stade Amahoro
Nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sports idakiniye umukino wa Shampiona wagombaga kuyihuza na Kirehe taliki ya 20/02/2016,ngo ishobora gufatirwa ibihano
Hagamijwe kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel wahoze ayobora ishuri GSOB, muri iri shuri habaye imikino ya Volleyball kuva tariki 13-14 Gashyantare 2016.
Ikipe y’inteko ishinga amategeko yatsinze EALA yerekeza ku mukino wa nyuma mu mikino ihuza inteko zishinga amategeko muri Afrika y’ibirasirazuba
Intara ya Rhénanie Palatina irashima imibanire myiza ifitanye n’akarere ka Kirehe iyo ntara ikizeza akarere kuyishakira ikipe yagirana umubano n’ikipe ya Kirehe.
Mu ikipe y’igihugu ya Volleyball igomba kwerekeza mu mikino nyafurika izabera muri Congo-Brzzaville,byatunguranye ubwo Ndamukunda Flavien na Ntagengwa Olivier batagaragayemo
Ikipe y’igihugu y’umukino w’intoki wa Volleyball,yatsinze ikipe y’igihugu ya Kenya bigoranye amaseti 3-2,mu rwego rwo guhatanira imyanya kuva ku wa 5 kugeza ku wa 7 mu gikombe cy’Afrika kiri kubera muri Egypt.
Ku munsi wa kabiri w’igikombe cy’Afrika,u Rwanda rwatsinze umukino warwo wa mbere,aho bihimuriraga ku birwa bya Maurice (Mauritius),nyuma y’aho bari batsindiwe ku mukino wa mbere na Maroc.
Ku munsi wa mbere w’igikombe cy’Afrika mu mukino w’intoki wa Volleyball kiri kubera muri Egypt,ikipe y’igihugu y’u Rwanda ntiyabashije kwivana imbere ya Maroc,aho yayitsinze amaseti atatu ku busa
Nyuma yo gushyirwa mu itsinda rya mbere rigaragaramo ibihugu bisanzwe bikomeye,umutoza w’ikipe y’igihugu y’umukino wa Volleyball Paul Bitok yatangaje ko kugira ngo babashe gukomeza byibuze bibasaba gutsinda imikino itatu muri iryo tsinda,aho bagomba guhera kuri Maroc kuri uyu wa gatatu
Imikino ya Kamarampaka“Playoffs” ya Volleyball ihuza amakipe ane yitwaye neza mu cyiciro cya mbere cya Shampiyona kuri iki cyumweru tariki 05 Nyakanga 2015 yabereye mu karere ka Kirehe birangira amakipe yose uko ari ane atakaje amanota.
Ikipe ya INATEK VC yahagaritse umuvuduko w’ikipe ya Rayon Sports VC yari imaze gukina imikino 18 kuva uyu mwaka wa 2015 itaratsindwa,aho yayitsindaga amaseti 3-1 mu mukino w’ikirarane wabereye mu karere ka Ngoma kuri uyu wa Gatandatu
Shampiona y’umukino w’intoki wa Volleyball irakomeza kuri uyu wa Gatandatu, aho imikino ya Rayon Sports iyoboye urutonde rw’agateganyo yamaze gushyirwa mu cyumweru gitaha.
Ikipe ya Rayon Sports yongeye gutsinda APR Volleyball Club ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryo kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994,nyuma yo kuyitsinda Amaseti 3-2 mu mukino wabereye kuri Petit Stade Amahoro kuri iki cyumweru.
Ku mataliki ya 06 na 07/06/2015 mu Rwanda harabera irushanwa ryo kwibuka Aba Sportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,aho mu mukino w’Intoki wa Volleyball by’umwihariko baza guhemba amakipe atatu ya mbere haba mu Bagabo ndetse no mu Bagore
Shampiona y’icyiciro cya mbere mu mukino w’intoki wa Volleyball irakomeza mu mpera z’iki cyumweru aho amakipe ahanganiye ku mwanya wa mbere ariyo Rayon Sports na INATEK ziza kuba zisobanura mu mukino uzabera muri INATEK
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakatishije itiki yo kwerekeza mu mikino nyafurika (All African games)izabera muri Congo Brazza-Ville ihagarariye akarere ka gatanu nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu amaseti atatu kuri abiri.
Ikipe y’igihugu ya Kenya, imwe mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana irushanwa ry’akarere ka Gatanu rizabera mu Rwanda kuva 02/05 kugeza 06/05/2015 yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi izazana mu Rwanda.
Ikipe y’igihugu ya Volleyball y’u Rwanda yatsinzwe na Cameroun amaseti atatu ku busa mu mukino wa mbere wa gicuti wabereye muri Cameroun mu rwego rwo kwitegura imikino y’akarere ka gatanu.
Cairo, 28 werurwe 2015- Ikipe y’Ikigo cy’Imisoro n’amahoro yagiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa nyafurika ry’amakipi yabaye aya mbere iwayo mu Misiri, mu mukino wa volleyball, abagore ntiyabashije gukura insinzi kuri Shams yo mu Misiri.
Ku wa gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2015, Shampiyona y’umukino w’intoki wa Volleyball iraza gukomeza aho ikipe ya INATEK iri ku mwanya wa mbere iza kuba irwanira umwanya wa mbere n’amanota 15 na Rayon Sports VC ya kabiri n’amanota 14.
Nyuma y’umunsi wa kane wa Shampiona y’umukino wa Volleyball mu Rwanda, ikipe ya INATEK mu bagabo iraza ku mwanya wa mbere mu gihe mu bagore Rwanda Revenue Authority ari yo iyoboye.
Muri Shampiyona ya Volleyball yakomeje tariki 28 Gashyantare na 01 Werurwe Kirehe VC yongeye gutsindwa na Kigali VC i Kirehe kuri iki cyumweru seti 3-0 nyuma yo gutsindwa ku wa gatandatu bigoranye na APR VC sets 3-2.
Nyuma y’imyaka itanu idakina Shampiyona ya Volleball maze ikaza kugaruka mu mwaka wa 2014, ikipe y’Umubano Blue Tigers yamaze gutangaza abakinnyi izifashisha mu mwaka wa 2015.
Ku wa gatandatu tariki ya 21/02/2015, Shampiyona y’umukino w’Intoki wa Volleyball iraza gutangira mu bahungu ndetse n’abakobwa.
Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda butangaza ko bukiga ku gitekerezo cyo kuba umwaka utaha wa 2015 bakwakira rimwe mu marushanwa akomeye muri uyu mukino.
Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda ryatangirije i Rwamagana kuri uyu wa gatatu, gahunda yo gukundisha uyu mukino bahereye mu bana batarengeje imyaka umunani.
Ikipe y’igihugu y’abagore y’umukino wa Sitting Volleyball yatsinze Misiri seti eshatu ku busa mu mukino wa gicuti wabereye kuri petit stade Amahoro.
Inzozi z’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 zo kwerekeza mu gikombe cy’isi zaraye zirangiye ubwo iyi yatsindwaga na Algeria amaseti 3-0, mu mukino ubanziriza uwa nyuma w’iri rushanwa rikomeje kubera mu Misiri.