Kuva ku wa gatandatu tariki 21 kugera ku cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2019, mu Rwanda hazabera irushanwa ry’abagore ryateguwe na UTB VC. Ni irushanwa rifite umwihariko dore ko rizitabirwa n’ikipe y’igihugu ya Botswana.
Shampiyona ya Volleyball yakomeje ku munsi wayo wa kabiri ku cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo, ikipe ya REG VC itsinda UTB VC amaseti atatu kuri abiri.
Umunsi wa kabiri wa shampiona ya Volleyball mu Rwanda uteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru, ntukibereye muri Kigali Arena nk’uko byari biteganyijwe
Shampiyona ya Volleyball umwaka w’imikino wa 2019/2020 iratangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 09 Ugushyingo 2019, aho imwe mu mikino izabera muri Kigali Arena
Kuri uyu wa mbere tariki 28 Ukwakira 2019 ku cyicaro cya UTB giherereye ku Kicukiro ahazwi nka Sonatube, habereye umuhango wo kwerekana abakinnyi bashya amakipe ya UTB y’abagabo n’iya bagore azakoresha mu mwaka w’imikino wa 2019/2020.
Ikipe ya UTB VC yamenyesheje amakipe arimo Gisagara yifuza Niyigena Jules wabakiniraga, ko agomba kubahiriza amasezerano uyu mukinnyi afitanye na UTB
Ikipe y’u Rwanda y’abagabo itangiranye intsinzi imikino Nyafurika y’abafite ubumuga itsinda Kenya amaseti 3-2 mu mukino wabereye muri Petit Stade i Remera kuri uyu wa kane.
Mu gikombe cya Para Volley Sitting Volleyball Championships cyaberaga mu Rwanda, u Rwanda rwegukanye igikombe mu bagore.
Mu mukino wa Sitting Volleyball y’abafite ubumuga, u Rwanda rwatsinze umukino wa kane mu mikino nyafurika iri kubera mu Rwanda (Para Volley Africa Sitting Volleyball Championships 2019).
I Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda hasojwe igikombe cy’isi cya Volleyball, aho mu bagore cyegukanywe n’Abaholandi naho mu bagabo cyegukanwa n’Abayapani.
Mu karere ka Rubavu imyiteguro yo kwakira imikino y’irushanwa mpuzamahanga ryo ku rwego rw’isi rya Volleyball ikinirwa ku mucanga yashyizeho aho abazajya baryitabira babanza gukarabira.
Amakipe y’u Rwanda y’umukino wa volleyall yo ku mucanga yatangiranye intsinzi mu mikino nyafurika ya All Africa Games iri kubera muri Maroc aho u Rwanda rwatsinze Algeria mu bagabo no mu bagore kuru uyu wa gatanu, nubwo abagore baje gutsindwa na Mauritius.
Muri Kanama uyu mwak mu Rwanda hagiye kubera irushanwa ry’isi rya Volleyball ikinirwa ku mucanga, rikazahuza amakipe 56 mu bagabo n’abagore aturutse ku isi yose.
Mu irushanwa rya Volley Ball ryo kwibuka Alphonse Rutsindura ryabaga ku nshuro ya 17, REG mu bagabo na RRA mu bagore nibo begukanye ibikombe.
Ikipe ya UTB na REG VC iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona ni zo zageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa Memorial Rutsindura riri kubera mu Karere ka Huye ku nshuro yaryo ya 17.
Mu mpera z’iki Cyumweru mu karere ka Huye, harabera irushanwa ryo kwibuka Alphonse Rutsindura wazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu mikino yo guhatanira itike y’imikino nyafurika muri Volleyball izwi nka All African Games, u Rwanda rutsinze Kenya amaseti atatu ku busa
Nyirimana Fidele usanzwe utoza UTB yanditse ibaruwa amenyesha FRVB ko atazatoza ikipe y’igihugu ya Volleyball nyuma yo kugirwa umutoza wungirije
Ikipe ya REG itsinze Gisagara amaseti 3-0 mu mukino wa gatatu wa kamarampaka ihita yeguyakana igikombe cya shampiyona y’igihugu ya volleyall.
Ikipe ya Gisagara Volleyball Club ikomeje kugorwa n’imikino nyafurika iri kwitabira ku nshuro ya mbere aho yaraye itsinzwe na Smouha yo mu Misiri amaseti 3-1 ukaba wari umukino wa gatatu wikurikiranya Gisagara itsinzwe.
Ikipe ya Gisagara ya volleyball ikomeje kugorwa n’amarushanwa nyafurika yitabiriye ku nshuro ya mbere aho yatakaje umukino wa kabiri wikurikiranya ubwo yatsindwaga na El Etihad yo muri Libya amaseti atatu ku busa.
Ikipe ya Gisagara Volleyball Club yatsinzwe amaseti 3-0 na Uganda Christian University (UCU) mu mukino wayo wa mbere.
Ikipe ya Gisagara Volleyball Club ihagarariye u Rwanda mu irushanwa nyafurika rihuza amakipe yatwaye shampiyona z’ibihugu muri Afurika irakina umukino wa mbere ihangana na Uganda Christian University.
Amakipe ya UTB mu bagore n’abagabo ni yo yegukanye irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba ryakinwaga ku nshuro ya cumi.
Mu mpera z’iki Cyumweru mu karere ka Huye harabera irushanwa ry’umukino wa Volleyball, rigamije kwibuka Padiri Kayumba wahoze ayobora GSOB
Mu irushanwa ryo kuzirikana intwari z’u Rwanda, ikipe za UTB mu bagabo no mu bagore ni zo zegukanye ibikombe kuri iki Cyumweru
Shampiyona ya volleyball irasubukurwa kuri uyu wa gatandatu hakinwa imikino itanu irimo n’umukino uhuruza benshi muri iyi minsi uzahuza Gisagara iyoboye urutonde rwa shampiyona na REG iyikurikira.
Mu mukino wari witezwe na benshi mu ntangiriro za shampiyona y’umukino wa Volley Ball mu Rwanda, ikipe ya REG itsinze UTB ku maseti 3 kuri 1.
Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Shampiona ya Volleyball mu Rwanda iza gutangira, ikazatangizwa n’ibirori bizaba birimo bamwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda
Ikipe y’akarere ka Gisagara mu mukino wa Volleyball, ayaraye imurikiye abatuye Gisagara ibikombe iheruka kwegukana muri uyu mwaka w’imikino wa 2017/2018