Umugabo wabaye icyamamare mu mukino w’iteramakofe, Mike Tayson yatsinzwe na Jake Paul mu mukino benshi bahamya ko ari uw’amateka nyuma y’uko muri duce (Round) umunani twakinwe.
Ku mugoroba wo ku wa 13 Ugushyingo 2024, nibwo Umunya-Eswatini, Bhembe Malungisa akaba inzobere mpuzamahanga muri ruhago ikinirwa ku meza, yageze mu Rwanda aho aje guhugura abarimo abatoza b’Abanyarwanda kuri uyu mukino utamaze igihe kinini uhageze.
Abakinnyi barenga 200 bari mu byiciro bitandukanye, abasore abagabo n’abakuze bategerejwe kwitabira irusha rya Golf (CIMEGOLF 2024), igiye gukinwa ku nshuro ya Gatandatu, ku wa 30 Ugushyingo 2024.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Kung Fu-Wushu Uwiragiye Marc, yasobanuye amakimbirane n’ubwumvikane buke bushingiye ku mutungo biri mu banyamuryango baryo.
Abakinnyi Tumukunde Hervine na Niyonizeye Eric, begukanye irushanwa rya Chinese Ambassador’s Cup, ryabaga ku nshuro ya gatanu aho ryitabiriwe n’abarenga 120 mu byiciro bitandukanye.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Cricket yegukanye irushanwa ryayihuzaga n’Igihugu cya Kenya nyuma yo kuyitsinda imikino itatu kuri ibiri. Ni irushanwa ryaberaga kuri Stade Mpuzamahanga ya Gahanga ya Cricket kuva tariki 29 Ukwakira 2024 kugeza tariki ya 2 Ugushyingo 2024. Umukino wa kane watangiye saa tatu za mu gitondo Kenya (…)
Abarimu bigisha umukino wa Karate Shotokani mu Rwanda basabwe kutihererana ubumenyi bahabwa ahubwo bakabusangiza abandi mu rwego rw’iterambere ry’uyu mukino.
Nyuma yo gutsindwa ku mukino wa kabiri, kuri uyu wa Kane ikipe y’Igihugu yu Rwanda y’abakobwa yatsinze iya Kenya umukino wa kabiri mu irushanwa rya ‘Rwanda-Kenya Women’s T20I Bilateral Series’, ku kinyuranyo cy’amanota 28.
Kuri uyu wa Kabiri, Ikipe y’u Rwanda y’abagore muri Cricket yatangiye itsinda Kenya umukino wa mbere muri itanu bazahura na Kenya mu irushanwa rya "Rwanda-Kenya Women’s T20 Bilateral Series".
Umunya-Kenya Karan Patel ukinana na Khan Tauseef ni we wegukanye isiganwa ry’imodoka "Rwanda Mountain Gorilla Rally 2024"
Ku munsi wa kabiri w’isiganwa ry’amamodoka rizwi nka "Rwanda Mountain Gorillla Rally", umunya-Kenya Karan Patel ni we ukomeje kuyobora abandi
Kuri uyu wa Gatanu hatangiye isiganwa ry’amamodoka ruzwi nka Rwanda Mountain Gorilla Rally, aho umunya-Kenya Karan Patel ari we witwaye neza kurusha abandi
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Nzeri 2024, ubwo hakinwaga icyiciro cya gatatu cy’irushanwa ry’umukino wa Golf ritegurwa na Banki ya Kigali ‘Bank on the Blue, Score on Green’ iyi banki yiyemeje ko igiye kurushaho kuryoshya iri rushanwa.
Amakipe y’abantu bafite ubumuga mu Karere ka Musanze, arashimirwa uburyo yitwaye nyuma yo gutwara ibikombe byinshi mu bikinirwa mu gihugu, mu marushanwa atandukanye ahuza abafite ubumuga.
Ikipe ya APR FC itsinze Mukura Victory Sports ibitego 3-2 mu mukino wa gicuti wabaye ku wa Kabiri tariki 3 Nzeri 2024, kuri Kigali Pelé Stadium.
Ku Cyumweru, tariki ya 1 Nzeri 2024, ikipe ya Dream Taekwondo Club ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Taekwondo mu Rwanda yazamuye abana 40 muri uyu mukino batsindiye imikandara yo mu rwego rwisumbuye.
Amakipe y’Igihugu ya Malawi na Kenya yageze mu cyiciro cya mbere cy’imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya Cricket ku bangavu batarengeje imyaka 19 nyumo yo gusoza iy’icyiciro cya kabiri yaberaga mu Rwanda yasojwe tariki 27 Nzeri 2024.
Umunyana Cynthia niwe watorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda mu matora yabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Kanama 2024.
Ikipe ya Black Scorpion Kayonza, yegukanye shampiyona y’Igihugu ya Kung-Fu Wushu 2024 yakinwe tariki 18 Kanama 2024, nyuma yo guhiga andi makipe ikegukana imidali 17 ya zahabu.
Hagati y’ukwezi kwa Kanama na Nzeri 2024, u Rwanda rugiye kwakira ibihugu 14 bizitabira imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya Cricket mu bangavu batarengeje imyaka 19.
Imikino olempike ni yo mikino ya mbere ku isi yubashywe kandi ihuza ibihugu hafi ya byose byo kwisi mu mikino itandukanye aho umukinnyi cyangwa ikipe itsinze icyiciro iherereyemo/aherereyemo, ahembwa umudari kuva kuri Zahabu,Ifeza ndetse n’Umuringa.
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore muri Sitting Volleyball, Dr. Mosaad Elaiuty na kapiteni wayo Mukobwankawe Liliane bavuga ko bagiye mu Mikino Paralempike guhatana atari ugukina gusa n’ubwo bazahatana n’amakipe akomeye.
Isiganwa Ironman 70.3 ryakinwaga ku nshuro ya gatatu mu Rwanda, ryegukanywe n’Umwongereza Raoul Metcalfe ndetse n’Umuholandikazi Barber Kramer
Ikipe ya Cercle Sportifs de Kigali yegukanye irushanwa rihuza amakipe akina umukino wa Tennis ryakinwaga ku nshuro ya mbere ryasojwe tariki 28 Nyakanga 2024.
Perezida Kagame ari kumwe n’abandi banyacyubahiro barimo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, Abayobozi b’imiryango Mpuzamahanga, abahagarariye imikino itandukanye n’abandi, bitabiriye inama yiga ku ruhare rw’imikino mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye.
Banki umunani zikorera mu Rwanda zigiye guhurira mu irushanwa rigiye gukinwa mu nshuro ya Gatanu, rizaba hagati ya tariki 27 Nyakanga na 31 Kanama 2024.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yegukanye irushanwa mpuzamahanga mu mukino wa Kungfu ryari ryateguwe mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ryakinwe mu mpera z’icyumweru gishize tariki ya 15 na 16 Kamena 2024.
Mu isiganwa ry’amamodoka ryaberaga mu karere ka Huye na Gisagara, ryasojwe Gakwaya Claude na Mugabo Claude ari bo baryegukanye
Mu mpera z’iki cyumweru mu karere ka Huye na Gisagara hari kubera isiganwa ry’amamodoka rizwi nka Huye Rally, ariko ryanasusurukijwe na Moto zisimbuka
Ku wa 8 Kamena 2024, ikipe y’igihugu ya Uganda y’abagore yegukanye irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu mukino wa Cricket itsinze Zimbabwe ku mukino wa nyuma, u Rwanda rutwara umwanya wa gatatu.