Umuhanzi Céline Dion wari umaze igihe atagaragara mu bitaramo by’umuziki, nyuma y’uko yafashwe n’indwara idasanzwe ya Stif-person syndrome nk’uko yabitangaje mu 2022, avuga ko asubitse ibitaramo byose yateguraga kubera impamvu z’uburwayi, ngo ashobora kugaruka gutaramira abafana be.
Umuyobozi wa Big Talent hamwe na Federasiyo y’abanyamuziki b’igihugu cya Uganda (UNMF), Eddy Kenzo, yatangaje amakuru ajyanye n’ubuzima bw’umuhanzikazi Fille Mutoni.
Umuramyi Mado Okoka Esther utuye ku mugabane w’u Burayi mu gihugu cya Denmark, usengera muri Zion Temple, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ntuma’, asobanura ko igitekerezo yakigize nyuma y’amagambo yari amaze gusoma muri Bibiliya.
Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, David Adedeji Adeleke, uzwi cyane ku izina ry’ubuhanzi nka Davido, uririmba mu njyana ya ‘Afrobeat’ ndetse umaze kwegukana ibihembo bya ‘Grammy Awards’ inshuro eshatu, yavuze ko agiye kurega abamwandtseho inkuru y’ikinyoma cy’uko yatawe muri yombi ari muri Kenya ku byaha bifitanye isano (...)
Umupira w’amaguru hamwe n’izindi siporo muri rusange zituma abantu baruhura umutima, basabana, bakanishima mu gihe ikipe bafana yatsinze. Ku Isi hari za shampiyona zikomeye zikanakurikirwa cyane kurusha izindi nk’iy’u Bwongereza, iya Espagne, u Budage n’izindi.
Umuhanzi wo muri Uganda, Edrisah Kenzo Musuuza, wamamaye nka Eddy Kenzo, yavuze ko adakundana na Minisitiri ushinzwe ibyerekeranye n’Ingufu muri icyo gihugu, Phiona Nyamutoro, bitandukanye n’ibyo abantu bamaze iminsi bavuga.
Umuhanzikazi wo muri Tanzania Zuchu ni we muhanzi wo muri Afurika y’Iburasirazuba ufite indirimbo yakoze wenyine yarebwe inshuro zirenga miliyoni 100 ku rubuga rwa YouTube, iyo ikaba ari indirimbo ye yitwa ‘Sukari’.
Edrisah Musuuza, Umuhanzi w’umunya-Uganda wamamaye nka ‘Eddy Kenzo’ biravugwa ko ari mu rukundo na Phiona Nyamutoro, uherutse kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Uganda.
Umuhanzikazi Shakira Isabel Mebarak Ripoll, ukomoka muri Colombia wamenyekanye nka Shakira muri muzika, yatangaje ko nyuma yo gutandukana na Gerard Piqué, atizeye ko azabona urukundo nk’urwo bakundanye.
Umuhanzi Valens Hakizimana, uzwi cyane nka Rayva Havale uri mu bakizamuka muri muzika Nyarwanda, yashyize hanze alubumu ye ya mbere yise ‘Love and Life’, yahuriyeho n’abahanzi bakomeye mu Rwanda, ashimangira ko igomba kumubera inzira yo kwaguka mu bikorwa bye bya muzika.
Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Amerika, Ariana Grande Butera uzwi ku izina rya Ariana Grande mu muziki, yamaze guhabwa gatanya n’umugabo we Dalton Gomez nyuma y’imyaka itatu bari bamaze babana.
Andre Romelle Young, umuraperi w’icyamamare, umuhanga mu gutunganya umuziki (producer) akaba n’umushabitsi, yahawe inyenyeri mu rwego rw’icyubahiro muri Hollywood Walk Of Fame.
Ni kenshi muri muzika humvikana ihangana ry’abahanzi, bakora injyana zirimo Hip-Hop, Afrobeats n’izindi. Impamvu ni uko buri muhanzi ukora injyana runaka aba yumva arusha bagenzi be.
Ibitaramo umuhanzi Christopher agiye gukorera muri Canada ahereye i Montreal, igitaramo cy’itorero Inyamibwa, n’igitaramo cya Platini P ni bimwe mu byo abakunzi b’imyidagaduro bahishiwe mu minsi iri imbere.
Ubusanzwe indirimbo ‘I Will Always Love You’ yanditswe bwa mbere mu mwaka 1973 ndetse inaririmbwa n’umuhanzikazi ufatwa nk’umwamikazi w’injyana ya Country Music, Dolly Parton, ayandika agamije gusezera uwari umujyanama we Porter Wagoner, banakundanyeho ubwo yari agiye gutangira urugendo rwa muzika ku giti cye.
Umuhanzikazi Simisola Bolatito Kosoko, uzwi ku izina rya Simi, yatangaje ko ashyigikiye ko mu gihe abantu bateganya gushyingiranwa nk’umugore n’umugabo, bari bakwiye kubanza bakabana igihe gito kugira ngo bibafashe kumenyana.
Beyoncé Giselle Knowles-Carter, icyamamare mu muziki wavukiye I Houston, yatangaje izina rya alubumu ye nshya yise “Act II: Cowboy Carter”, biteganijwe ko azayishyirwa ahagaragara ku ya 29 Werurwe 2024, ibintu byanejeje abakunzi be batari bake.
Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Taarab Music muri Tanzania, Khadija Kopa, akaba na nyina w’umuhanzikazi Zuchu, avuga ko atarabona umugabo uhamanye n’ibyifuzo bye, ndetse atazi impamvu Imana itaramuhitiramo.
Umuhanzikazi w’Umunyamerika ufite inkomoko muri Trinidad & Tobago, Nicki Minaj, yashimye byimazeyo umuraperi Lil Wayne wamufashije kugera ku rwego rushimishije muri muzika, amuhindurira ubuzima.
Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Afrobeats, Ayodeji Balogun, uzwi ku izina rya Wizkid, yavuze ko urugendo rwe muri muzika aribwo rugiye gutangira kuko yumva ntacyo yari yageraho gikomeye.
Mu Rwanda iterambere rigaragara mu ngeri zitandukanye z’ubuzima, rigaragara no mu bijyanye n’umuziki haba ku bagabo ndetse no ku bagore. Icyakora haracyagaragara imbogamizi by’umwihariko ku bagore ndetse n’abakobwa, zigatuma bamwe batabasha gukabya inzozi zabo no gutera imbere nk’uko baba babyifuza.
Abantu bari baciye akenge ahagana mu 1973-80, benshi muzi indirimbo igira iti ‘Nasezeye ku rukundo, urukumbuzi ndujyanye, nsezera no ku babyeyi, kugira ngo mbone inkwano yo kuzabona umwana nakunze...ariko ngarutse bampa inkuru iteye agahinda ko yarongowe n’undi.’
Umuhanzi w’icyamamare Zuch uturuka muri Wasafi Records, yasabye imbabazi nyuma y’uko yari yahagaritswe mu bikorwa byose by’ubuhanzi mu gihe cy’amezi atandatu kubera imyitwarire yagaragaje mu gitaramo aheruka gukorera muri Zanzibar kiswe ‘Fullmoon Kendwa Night’ ku itariki 24 Gashyantare 2024.
Mukabaranga Gerturde w’imyaka 59 wamenyekanye ahagana mu 1991 akiri mu mwuga w’ubuhanzi, ni we wahimbye indirimbo yitwa Urabeho uwo nkunda n’iyitwa ‘Igitaramo’ aho agira ati ‘Iki gitaramo cy’abakuru n’abato, twateraniye aha ngo twishimane...’, ariko iyi by’umwihariko yari igiye kumukoraho habura gato.
Uruganda rwa Adidas rukora ibikoresho birimo inkweto n’imyambaro bya siporo, rwatangaje ko rugiye gushyira hanze inkweto zitiriwe icyamamare mu njyana ya Reggae, Robert Nesta Marley uzwi nka Bob Marley.
Zarinah Hassan uzwi nka Zari the Boss Lady, yahakanye yivuye inyuma inkuru ziherutse kuvugwa ko aryamana na Diamond Platnumz nyuma yo gutandukana mu 2018, kuko no kumusoma ku itama byoroshye ngo atarabikora.
Abahanzi bo mu Karere barimo Eddy Kenzo ukomoka muri Uganda na Big Fizzo wo mu Burundi, ni bamwe mu bateganyijwe kuzifatanya na Platini P mu gitaramo cyiswe ‘Baba Experience’, cyo kwishimira imyaka 14 amaze mu muziki.
Umujyi wa Boston, muri Massachusetts, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, watangaje ko iya 2 Werurwe ari umunsi wahariwe Umuhanzi Burna Boy ‘Burna Boy Day’, mu rwego rwo kumushimira ku bw’ibikorwa bye bya muzika n’ubuvugizi.
Inzego z’umutekano muri Afurika y’Epfo, zatangaje ko zataye muri yombi abantu barindwi bakekwaho guhitana umuhanzi Kiernan Forbes, uzwi nka AKA, ndetse ko aba bantu amakuru agaragaza ko babyishyuriwe nubwo hataramenyekana impamvu.
Nyuma y’uko umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Pop na RnB, Usher Raymond IV, yitwaye neza ku rubyiniro ndetse agakora n’amateka mu gitaramo cya Super Bowl half-time Show cy’uyu mwaka, abafana batangiye gusaba ko Jay Z ari we uzabataramira mu 2025.