Imodoka ebyeri zari zitwaye abahanzi bo muri Primus Guma Guma bari baje kwiyereka abakunzi babo mu karere ka Nyagatare zagonganye tariki 19/05/2012 ahagana masaa mbiri n’igice z’umugoroba ariko ku bw’amahirwe nta wakomeretse.
Nyuma y’icyumweru kirenga Emmy wari mu marushanwa ya PGGSS 2 agiye muri Amerika, ubuyobozi bwa Bralirwa na East African Promotors (EAP) bwemeje ko asimburwa n’itsinda Urban Boys kandi rigafata numero 1 Emmy yari afite.
Nyuma yo kubyinana n’umukobwa bugacya, umuhanzi w’Umunyarwanda witwa TK uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aherutse gushyira ahagaragara indirimbo ye nshya yise ‘I am in Love’.
Ubwo abahanzi 9 basigaye mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star Season 2 biyamamazaga mu murenge wa Rubengera akarere ka Karongi, tariki 12/05/2012, Abanyakarongi batagira ingano bagaragarije umuhanzi Jay Polly ko bamushyigikiye byimazeyo.
Kuva kuwa gatatu tariki 09/05/2012, hari amakuru avuga ko umuhanzi Emmy wari mu bahanzi 10 bahatanira Primus Guma Guma Super Star 2 yaba yarerekeje ku mugabane w’Amerika ku cyumweru tariki 06/05/2012 ngo akaba yarajyanye n’umuryango we wose.
Umuhanzi wo muri diaspora y’u Rwanda JAH BONE D umaze gutera imbere mu muziki wa BOB MARLEY azaza kwifatanya n’abarasta n’abakunzi ba REGGAE bose mu gitaramo cyo kwibuka BOB MARLEY tariki 11/05/2012 muri salle ya ISHYO ARTS CENTER (Caisse sociale Kacyiru).
Impaka z’abagomba kugaragara mu kibuga zikomeje kuba ndende, mu gihe imyiteguro y’umukino w’umupira w’amaguru ugomba guhuza abanyamakuru bakora mu myidagaduro n’abahanzi bari muri PGGSS 2 uzaba kuri iki Cyumweru igeze kure.
Igitambo cya Misa yo gusabira Irene Rwirangira, wari umubyinnyi mu itorero Inganzo Ngari, kizaba kuri uyu wa gatanu tariki 27/04/2012 kuri Centre Christus i Remera saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba.
Abahanzi 10 bari muri Primus Guma Guma Super Star (PGGSS), tariki 26/04/2012 bazasura abana baba mu kigo cya Gatagara mu Ntara y’amajyepfo hanyuma tariki 28/4/2012, bakine n’abanyamakuru bakora ibiganiro bijyanye n’imyidagaduro kuri sitade Amahoro i Remera.
Akana nkemurampaka gashinzwe gutoranya Abanyarwanda bazajya muri Tusker Projct Fame gakomeje kugira ibanga abo kahisemo mu majonjora yabaye tariki 22/04/2012. Ayo majonjora yitabiriwe n’abahanzi bagera kuri 50 hatoranywamo batandatu gusa.
Wesley Ruzibiza, Umunyarwanda ubyina imbyino zitwa ‘contemporary dance’ n’iza gakondo ari muri Etiyopiya mu mahugurwa yahuje abahanzi b’amakinamico n’imbyino bikorerwa imbere y’abantu mu rwego rwo kubahuza na bagenzi babo bo ku mugabane wa Amerika ngo bungurane ibitekerezo.
Kuri iki cyumweru tariki 22/04/2012, ku Ishyo Art Center ku Kacyiru ahahoze inzu mbera byombi ya Caisse Social harabera igitaramo kizwi ku izina “Accoustic Night’’ gitegurwa na Positive Production hafi buri kwezi.
Umuhanzi Makanyaga Abdoul yakoze impanuka ya moto mu gitondo cya tariki 21/04/2012 ubwo yari avuye kwa muganga kuri Policlinique du Plateau gukoresha bimwe mu bizamini by’indwara.
Inkuru ikomeje gukwirakwira ko Bahati Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2009 yaba atwite inda y’umuhanzi w’umunyarwanda w’umuraperi uzwi ku izina rya K8 Kavuyo kandi ngo isigaje amezi atatu ngo ivuke.
Abahanzi bari muri Primus Guma Guma Super Star (PGGSS), tariki 16/04/2012, basuye imfubyi n’abapfakazi za Jenoside mu mudugudu wa Rwakibilizi ya 2, akagali ka Nyamata Ville mu murenge wa Nyamata i Nyamata banabashyikiriza imfashanyo zitandukanye.
Ibyo mu Rwanda bita gushishura, aho umuhanzi cyangwa umu-producer afata indirimbo y’umuhanzi wundi runaka akayigana cyangwa se akaririmbira mu njyana (beat) yayo, ngo si mu Rwanda biba gusa kuko na bamwe mu baririmbyi bakomeye ku isi nabo hari indirimbo zabo zamenyekanye ariko injyana zazo barazibye ku bandi baririmbyi cyane (…)
Hamaze iminsi havugwa umwuka utari mwiza hagati ya Cecile Kayirebwa n’ikigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru (ORINFOR) ndetse bikaba binavugwa ko Cecile Kayirebwa yaba yiteguye kujyana ORINFOR mu nkiko.
Mu rwego rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994, abahanzi 10 basigaye mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star 2 (PGGSS II) bazasura urwibutso rwa Ntarama mu karere ka Bugesera tariki 09/04/2012.
Mu rwego rwo guteza imbere Gospel mu Rwanda, abahanzi bane bari mu cyiciro cya Gospel muri Salax Awards 2011 bagenewe ibihembo n’abakunzi b’iyo njyana. Abazahembwa ni Dominic Nic, Gahongayire Aline, Blessed Sisters na Liliane Kabaganza.
Umuhanzi w’Umunyarwanda witwa Lil P uba mu Bwongereza yari kuririmba mu gitaramo cyateguwe na Exotic Night mu Bubiligi ariko byarangiye ataririmbye. Lil P avuga ko yasuzuguwe cyane ntibamuhe umwanya wo kuririmba kandi bari babimwemereye ndetse baranamushyize kuri affiche y’igitaramo.
Abahanzi 10 bahatanira kwegukana instinzi ya Primus Guma Guma Super Star season 2 (PGGSS II) bitabiriye umuganda rusange wabaye tariki 31/03/2012 mu karere ka Gasabo aho bateye ibiti bakanubaka ibiro by’umudugudu wa Nyakabungo
Mu birori bya Salax Awards byabaye tariki 31/03/2012 kuri petit stade i Remera mu mujyi wa Kigali, King James niwe wegukanye ikamba ryo kuba umuhanzi w’umwaka awutwaye Dream Boys, Young Grace na Kamichi bahatanaga.
Knowless ntazitabira ibitaramo byose byari byamujyanye i Burayi kuko byari biteganyijwe kuzabera muri Suede na Hollande biri ku matariki Abanyarwanda bazaba bibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri 1994.
Umuhanzi uzegukana insinzi muri Primus Guma Guma Super Star season 2 (PGGSS II) azahembwa amafaranga miliyoni 24 azahabwa mu byiciro; nk’uko byatangajwe n’abategura icyo gikorwa tariki 27/03/2012.
Umuhanzi Christopher umaze igihe gito yigaragaje mu mu muziki Nyarwanda, yabaye umuhanzi wa mbere w’Umunyarwanda wahawe igihembo cya Diamond gitangwa n’inzu ishinzwe gutunganya umuziki yo mu Bufaransa yitwa VirtuaMusic Label.
Raporo yavuye mu itohoza ku cyishe umuririmbyi wo muri Amerika, Whitney Houston, witabye Imana mu kwezi gushize igaragaza ko uwo muririmbyi yishwe no kuba ahanini yarafataga cyane ku kiyobyabwenge cya Cocaine.
Umusore Nsabimana Olivier bakunze kwita “Roy” wamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana (Gospel Music), arimo gutegura igitaramo cyo kumurikira abakunzi be album ye ya mbere yitwa “umubisha ni nde?” mu kwezi kwa kane uyu mwaka.
Nyuma y’amatora muri Primus Guma Guma igice cya kabiri (PGGSS 2) abahanzi icumi bazahatanira umwanya wa mbere baramenyekanye ndetse n’imibare ibaranga.
Umuhanzi w’Umunyarwanda Mugisha Benjamin “The Ben”, ubarizwa muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yamaze gusinya amasezerano y’umwaka umwe n’imwe mu mazu ashinzwe ibikorwa by’abahanzi n’ubuhanzi bwabo muri Amerika ya Mavaka Music Label.
Umuhanzi akaba n’umunyamakuru kuri Radio Maria Vincent de Paul Ntabanganyimana aratenganya kumurikira abakunzi be alubumuye ya mbere «Ngwino urebe” mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka; nk’uko yabidutangarije.