Ikipe y’abagore ya APR FC yatsinze Forever ibitego 3-0 yegukana igikombe cya shampiyona y’icyciro cya kabiri mu Rwanda, mu mukino wabaye kuri iki Cyumweru
Umunya-Cameroon wahoze akina ruhago Geremi Njitap yasabye gutandukana n’umufasha we bari bamaranye imyaka 16 nyuma y’uko ibizamini bigaragaraje ko abana b’impanga yitaga ko babyaranye atari abe.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports y’abagore yatsindiye Muhazi United W FC i Rwamagana 1-0 yegukana shampiyona ya 2023-2024 itari yarangira.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Werurwe 2024, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi) yanganyije na Botswana 0-0 mu mukino wa gicuti wabereye muri Madagascar, umutoza Frank Spittler w’Amavubi avuga ko umukino wari mubi, ariko ko bagize amahirwe.
Kuri uyu wa Gatanu, ahitwa mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali, hateganyijwe umuhuro wa bamwe mu banyamuryango ba Kiyovu Sports, bakaza kuganira ku ngingo zitandukanye z’ubuzima bw’ikipe yabo iri mu bihe bitari byiza.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" yakoze imyitozo ya nyuma kuri uyu wa Kane, mbere y’umukino wa gicuti uzayahuza na Botswana kuri uyu wa Gatanu muri Madagascar
Ku wa 20 Werurwe 2024, hatanzwe ibihembo by’ukwezi kwa Gashyantare 2024 ku bakinnyi bitwaye neza muri shampiyona umutoza wa APR FC Thiery Froger, Shaiboub Eldin, Nzeyirwanda Djihad na Ani Elijah barabyegukana.
Ku wa Kabiri tariki 19 Werurwe 2024, kuri Stade Umuganda, habereye ibiganiro hagati y’abayobora n’abahoze bayobora Etincelles FC n’abakinnyi, barebera hamwe uko ikipe itazamanuka, baboneraho gushyiraho Umunyamabanga Mukuru mushya wayiririmbiye indirimbo.
Abakinnyi 13 muri 38 umutoza w’Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Frank Spittler yari yahamagaye bakuwe mu ikipe yerekeza muri Madagascar mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere aho igiye gukina imikino ya gicuti ibiri.
Uwahoze ari rutahizamu w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Danny Usengimana, yahishuye ko mu byatumye ava muri APR FC harimo ikiganiro yatanze akavugamo ko yakuze abona Se afana ndetse anakunda kureba imikino ya Rayon Sports bigatuma akura azi ko nta yindi kipe ibaho.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024, i Nyon mu Busuwisi habereye tombola ya 1/4 cya UEFA Champions League 2023-2024 isiga Real Madrid izahura na Man City, Arsenal igahura na Bayern Munich.
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane w’i Burayi yakoze impinduka mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo (UEFA Champions League) zirimo kongera amakipe akaba 36 ndetse n’uburyo bw’imikinire bukaba bwahindutse.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024, abakinnyi b’ikipe ya AS Kigali banze gukora imyitozo kubera ko ngo bamaze amezi ane badahembwa.
Kuri uyu wa Kane tariki 14 Werurwe 2024, Ndagijimana Enock wari Perezida w’ikipe ya Etincelles FC yatangaje ko yeguye ku buyobozi bwayo.
Mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu tariki 13 Werurwe 2024, ikipe ya Arsenal yageze muri 1/4 cya UEFA Champions League isezereye FC Porto kuri Emirates Stadium, yongera gukora amateka yaherukaga mu 2010.
Ku wa 10 Werurwe 2024, Umunya-Nigeria Rafael Osaluwe ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya AS Kigali, yasabye umukunzi we Umuhoza Liliane kuzamubera umufasha iteka ryose.
Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu Amavubi batangiye umwiherero wo kwitegura imikino ibiri ya gicuti ruzahuriramo na Botswana na Madagascar.
Ikipe ya APR WFC na Forever WFC zakinaga icyiciro cya kabiri cy’umupira w’amaguru mu Rwanda zamaze kubona itike yo kuzakina icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru umwaka utaha nyuma yo gutsinda imikino ya kamarampaka.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Liverpool yanganyirije mu rugo na Man City 1-1 mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona y’u Bwongereza, biha Arsenal umwanya wa mbere.
Mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona, ikipe ya APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0, ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 13 ku rutonde rwa shampiyona.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Werurwe 2024 saa cyenda (15h00) kuri Kigali Pelé Stadium, ikipe ya Rayon Sports irakira APR FC mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona. Ni umukino ukomeye mu Rwanda kuko iyo umukino wegereje, hirya no hino haba hari impaka nyinshi mu bakunzi b’aya makipe zishobora kuvamo n’imirwano.
Umukino wa shampiyona w’umunsi wa 24 wa shampiyona ugomba guhuza Rayon Sports na APR FC ntukibaye ku wa Gatandatu tariki 09 Werurwe 2024 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nk’uko byari biteganyijwe.
Mu gihe habura iminsi ine ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore isozwe, ikipe ya Rayon Sports WFC na AS Kigali WFC zikomeje gukubana zihatanira igikombe aho zirushanwa amanota abiri mu mikino 18 imaze gukinwa.
Umukino uzahuza Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu ufatwa nk’umukino ukomeye mu Rwanda bamaze gutangazwa
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko kuba inshuro yitabiriye imikino yakiriwe na Sunrise itsinda bitavuze ko ari we uyirogera ahubwo biterwa n’uko abakinnyi baba biteguye neza.
Kuri uyu wa Kabiri kuri Kigali Pelé Stadium, APR FC yari yaruhukije abakinnyi yahatsindiye Etoile de l’Est igitego 1-0, mu mukino wa shampiyona w’ikirarane irusha Rayon Sports bitegura guhura amanota 10.
Kuri uyu wa Kabiri, Ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles FC n’ubw’abafana bayo bahagaritse amezi atandatu batagera ku kibuga abazamuye ibyapa basaba ko yakwitabwaho n’Akarere ka Rubavu kubera ubukene yari irimo.
Nyuma y’igihe mu ikipe ya Etincelles FC humvikana ubukene bwatumye idahembera abakinnyi n’abakozi ba yo ku gihe yabahembye ibirarane yari ibarimo.
Ikipe ya APR WFC na Forever WFC zatsinze imikino ibanza ya ½ yo gushaka itike ibajyana mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu bagore, mu mikino yabaye mu mpera Ziki cyumweru
Rayon Sports itsinze Sunrise FC ibitego 2-0 mu buryo bworoshye, mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona wabereye kuri stade y’Akarere ka Nyagatare, bakunze kwita Goligota.