Ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje ko yamaze guhagarika rutahizamu wayo Babuwa Samson imuziza amagambo aherutse kuvuga mu itangazamakuru
Umutoza wa Etincelles FC, Colum Shaun Selby, yasezeye ku kazi ko gutoza Etincelles FC nyuma yo gutsindwa na Police FC ibitego bitanu kuri kimwe.
Buhigiro Jacques w’imyaka 77 y’amavuko, ni we waririmbye indirimbo zitandukanye nka ‘Amafaranga, Agahinda karakanyagwa, Nkubaze Primus’ n’izindi, ariko ubusanzwe ni impuguke mu kuvura ingingo zimugaye (Kinésithérapie), umwuga yigiye mu Bubiligi guhera mu 1966-1970.
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’ikipe ya Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal kuri iki Cyumweru tariki 02 Gicurasi 2021, rivuga ko ikipe ya Kiyovu yatandukanye n’uwari umutoza wayo mukuru, Karekezi Olivier Fils aka Danger Man.
Mu mukino wa mbere mu itsinda rya kabiri wahuje Rayon Sports na Gasogi United, urangiye Rayon Sports itsinze Gasogi United igitego kimwe ku munota wa nyuma
Ikipe ya AR FC yahawe igikombe cya Shampiyona ya 2020 nyuma yo gusoza iyo Shampiyona idatsinzwe.
Ikipe ya Police FC yatsinze Etincelles FC ibitego bitanu kuri kimwe mu gihe Rutsiro yatunguye Kiyovu Sports ikayitsinda ibitego bibiri kuri kimwe ku munsi wa mbere wa Shampiyona.
Ikipe ya Rayon Sports yari yizeye gusinyisha rutahizamu ukomoka muri Gabon ntibikunde, yiteguye kumusimbuza undi ukomoka muri DR Congo
Ku wa Gatanu tariki ya 30 Mata 2021, ikipe ya Polisi y’u Rwanda ikina umupira w’amaguru (Police FC) yashyize ahagaragara imyambaro ibiri abakinnyi bazajya bambara muri uyu mwaka w’imikino 2021-2022.
Ikipe ya Manchester United yatsinze ikipe ya As Roma ibitego bitandatu kuri bibiri mu gihe Arsenal yatsinzwe na Villarreal ibitego bibiri kuri kimwe mu mikino ya 1/2 cy’irushanwa ry’amakipe yatwaye ibikombe iwayo.
Umukino wari kuzahuza Bugesera FC yakira As Muhanga ku wa Gatandatu tariki ya 01 Gicurasi 2021 wasubitswe kubera abagera kuri 12 ba AS Muhanga banduye Covid-19.
Mu mukino wa gicuti wabereye ku kibuga cya Shyorongi ku wa Gatatu tariki 28 Mata 2021, ikipe ya APR FC yihereranye Mukura VS iyihatsindira ibitego 4-0.
Ikipe ya Manchester City yazamuye icyizere cyo kugera ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi, nyuma yo gutsinda Paris Saint Germain (PSG) ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino ubanza wa 1/2.
Ubuyobozi bw’ikipe ya AS Muhanga buravuga ko bwiteguye gukina shampiyona ya 2020/2021 n’ubwo yagaragayemo abagera kuri 12 banduye Covid-19.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, yavuze ko umukino wa Rayon Sports na Police FC utahagaritswe na Polisi y’u Rwanda nk’uko hari aho byagiye bivugwa.
Ikipe ya Real Madrid yanganyije na Chelsea igitego kimwe kuri kimwe mu mukino wa 1/2 cy’irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi (UEFA Champions League).
Mu gihe habura iminsi mike ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere itangire, habaye impinduka z’uko amakipe azakina
Ntibisanzwe ko umukino uhagarikwa wamaze gutangira mu bihugu byateye imbere mu mupira w’amaguru bitewe n’uburangare bw’imyiteguro ku kibuga, ariko muri Shampiyona y’u Rwanda ho bimaze kumenyerwa aho bifatwa nk’ibisanzwe umukino ugahagarikwa hatitawe ku bihombo amakipe agira mu gihe umukino uhagaritswe.
Ikipe ya Rayon Sports yasobanuye impamvu umunyezamu Kwizera Olivier yavuye mu mwiherero ku munsi w’ejo
Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda FERWABA, ryemeje ko ryahaye Umunyasenegal, Dr Cheikh SARR, akazi ko gutoza ikipe y’igihugu y’abagabo ndetse n’iya bagore.
Ishuri ry’umupira w’amaguru ry’ikipe ya Paris Saint-Germain rigiye gutangira mu Rwanda, ryamaze gushyiraho abayobozi n’abatoza.
Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha abakinnyi babiri izifashisha muri shampiyona y’amezi abiri izatangira tariki 01/05/2021.
Ibikoresho byatanzwe birimo imyambaro yo gukinana haba mu rugo ndetse n’igihe yasohotse, imyenda yo kwambara igihe bagiye gukina, ibikoresho by’imyitozo ndetse n’imyenda y’ikipe y’abakiri bato
Abasifuzi batatu b’abanyarwanda bayobowe na Samuel Uwikunda, bazasifura umukino wa CAF Confederation Cup uzahura CS Sfaxien na ASC Les Jaraaf de Dakar.
Mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Bugesera, Rayon Sports yahatsindiye Bugesera ibitego bibiri ku busa
Mu mikino Olempike iteganyijwe kubera i Tokyo mu Buyapani guhera muri Nyakanga uyu mwaka, Mukansanga Salima usifura umupira w’amaguru ni umwe mu bazayisifura
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze gutangaza uko amakipe azahura mu mikino y’amatsinda, aho APR na Rayon Sports zizakira imikino ya mbere kuri Stade Amahoro
Ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze FC, bwemeza ko budatewe ubwoba no kuba bari mu itsinda rikomeye bise iry’urupfu, aho ngo biteguye kuzasoza amajonjora mu matsinda bayoboye iryo tsinda rigizwe na Police FC, As Kigali, Musanze na Etincelles.
Umunyezamu Kwizera Olivier wa Rayon Sports, yatangiranye imyitozo na bagenzi be mu Nzove, aho iyi kipe imaze icyumweru ikorera imyitozo
Ikipe ya Leicester City yanditse amateka nyuma y’imyaka 52 igera ku mukino wa nyuma wa FA Cup, nyuma yo gutsinda ikipe ya Southampton mu mukino wa kimwe cya Kabiri aho izahura na Chelsea FC ku mukino wa nyuma.