Komisiyo y’imisifurire mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yahagaritse abasifuzi bane kubera amakosa bakoze mu mikino itandukanye basifuye, iryo shyirahamwe rikavuga ko ritazigera ryihanganira abazakomeza gukora amakosa n’ubwo ryasigarana abasifuzi bacye.
Nyuma yuko hasheshwe tombola yari yabaye ku isaha ya saa saba kubera amakosa yabayemo, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere i Nyon mu Busuwisi ku cyicaro cy’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi, UEFA, hongeye kubera tombola y’uko amakipe azahura mu mikino ya 1/8 cy’irangiza yasize impinduka eshanu.
Ku Cyumweru tariki 12 Ukuboza 2021, ubwo hasozwaga umunsi wa munani wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2021-2022, APR FC yaratsinze ibona amanota 3, mu gihe AS Kigali yatakaje kuko yanganyije na Etincelles FC.
Imikino y’umunsi wa munani wa shampiyona y’icyiciro cya mbere yatangiye gukinwa ku wa Gatanu yakomezaga kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Ukuboza 2021 hakinwa imikino 3 yaranzwe no kwihagararaho kw’amakipe yari yakiniye hanze.
Umuyobozi wa siporo w’agateganyo muri Minisiteri ya Siporo Rurangayire Guy Didier yamaze gusezera kuri uwo mwanya
Nyuma yo gutandukana n’uwari umutoza wayo mukuru Habimana Sosthène, ubuyobozi bwa Etincelles bwaciye amarenga ko uwari umuyobozi wa tekinike wayo ashobora kuba umutoza mukuru.
Perezida w’icyubahiro wa APR FC Gen James Kabarebe, yatashye ubukwe bwa Byiringiro Lague ukinira APR FC yemera kubakira uyu muryango mushya wasezeranye kuri uyu wa Kabiri
Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza ko yahagaritse umutoza Masudi Djuma imushinja umusaruro muke
Nyuma y’umukino w’umunsi wa karindwi ikipe ya Siyovu Sports yatsinzemo Rayon Sports ibitego 2-0, umuyobozi w’ikipe ya Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal yavuze ko nta kibazo na kimwe bafitanye n’uwo ariwe wese muri Kiyovu Sports.
Ikipe ya APR FC yamaze kugera mu Rwanda nyuma yo kubura itike yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup, nyuma yo gusezererwa na RS Berkane yo muri Maroc
Ikipe ya APR FC yaraye igeze muri Maroc aho igiye gukina umukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup na RS Berkane yo muri Maroc
Umunyezamu Kwizera Olivier uheruka kongera amasezerano muri Rayon Sports, yatangiye imyitozo hamwe n’ikipe ye iri gutegura umukino wa Kiyovu Sports
Komisiyo y’imisifurire ya FERWAFA yateranye kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Ugushyingo 2021, yafatiye ibihano abasifuzi barindwi bashinjwa amakosa mu mikino ya shampiyona
Ku munsi wa gatandatu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere yakinwe kuri uyu wa Gatatu, Rayon Sports yatakarije i Rusizi, mu gihe AS Kigali na Police FC zabone amanota atatu
Umunyezamu Kwizera Olivier wari umaze iminsi atagaragara mu ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana na rayon Sports kongera kuyikinira
Ku nshuro ya karindwi, umunya-Argentine Lionnel Messi yaraye yegukanye Ballon d’Or, mu birori byabereye mu nyubako izwi nka Théâtre du Châtelet
Mu gihe gahunda ya Minisiteri ya Siporo ivuguruye harimo no kongera ibikorwa remezo birimo n’ibibuga by’imikino, i Matimba muri Nyagatare bo basa n’abakoze ibitandukanye n’iyi gahunda kuko n’ikibuga cy’umupira cyahuzaga ibigo by’amashuri bine ubu bagishyizemo isoko ry’imyenda n’ibiribwa.
Mu mukino wa mbere wo gushaka itike yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup, APR yanganyije 0-0 na RS Berkane
Nyuma y’igihe bivugwa ko hazashyirwaho ishuri ry’umupira w’amaguru ry’ikipe yo mu Bufaransa Paris Saint-Germain, ryatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2021, mu Karere ka Huye.
Mu isiganwa ry’amagare ryabaye kuri uyu wa Gatandatu, Ingabire Diane na Manizabayo ba Benediction ni no begukanye ibihembo by’umwanya wa mbere
U Rwanda rwakiriye icyamamare Raimundo Souza Veira de Oliveira, uzwi nka Rai wahoze akinira ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG), waje mu ruzinduko rw’iminsi itatu.
Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi Niyonzima Olivier, nyuma yo guhagarikwa mu ikipe y’igihugu ashinjwa imyitwarire mibi yamaze kwandika asaba imbabazi
Nyuma y’ihagarikwa ry’imikino yaberaga kuri Stade Umuganda bitavuzweho rumwe, Minisiteri ya Siporo yongeye kwemera ko kuri Stade Umuganda habera imikino ya shampiyona
Umukino wa CAF Confederation Cup uzahuza APR FC na RS Berkane kuri iki Cyumweru, watumye imwe mu mikino yari iteganyijwe kuri Stade ya Kigali izaberaho uwo mukino yimurwa
Mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona wahuje ikipe ya APR FC na Rayon Sports, bamwe mu bafana bari mu byishimo mu gihe abandi byari agahinda
Mu mukino wari utegerejwe na benshi wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, APR FC yahatsindiye Rayon Sports ibitego 2-1
Binyuze muri Tombola, abanyamahirwe batatu bazafashwa kureba umukino wa shampiyona y’u Bwongereza uzahuza Arsenal na Manchester United tariki 23 Mata 2022.
Ku mukino wa shampiyona w’umunsi wa gatatu wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports yatsinze shampiyona mbere y’uko icakirana na APR FC
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yaraye ikomeje, aho ikipe ya Police Fc na Kiyovu Sports zanganyije, mu gihe Gasogi yakuye amanota atatu kuri Rutsiro.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryanze ubusabe bw’ikipe ya APR FC yifuzaga ko umukino ugomba kuyihuza na Rayon Sports usubikwa, kugira ngo yitegure umukino uzayihuza na RS Berkane