Nyuma yo gufata icyemezo cyo kugarura Kayiranga Baptiste ku mwanya w’umutoza, Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gutangariza abakunzi bayo impinduka zinyuranye.
Abakinnyi, abatoza ndetse n’abayobozi baherekeje ikipe y’igihugu Amavubi mu mukino wa Gicuti basuye ahashyinguye imibiri y’abakinnyi n’abayobozi b’ikipe ya Zambia baguye mu mpanuka y’indege yabaye mu mwaka w’1993.
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru “Amavubi” yatsinzwe ibitego bibiri ku busa n’ikipe y’igihugu ya Zambia mu mukino wa gicuti wabereye i Lusaka muri Zambia, kuri Heroes National Stadium ku wa 29 Werurwe 2015.
Uwahoze akinira ndetse akanatoza ikipe ya Rayon Sports, Kayiranga Baptiste yongeye kugirwa umutoza mukuru wayo, ndetse indi myanya itari ifite abayobozi muri Rayon Sports iruzuzwa.
Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya APR FC, Kalisa Adolphe aratangaza ko iyi kipe igikomeje iperereza ku mvururu zabereye i Rusizi nyuma y’umukino ikipe ya Espoir FC yatsinze mo APR FC igitego kimwe ku busa.
Tariki ya 05 Mata 2015, ku cyicaro cy’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) i Cairo mu Misiri hazabera tombola y’uko amakipe azahura mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN) kizabera mu Rwanda umwaka wa 2016.
Ikipe ya Rayon Sports igiye gushyiraho Team Manager uzasimbura Thierry Hitimana watandukanye na yo mu mpera z’icyumweru gishize aho mu mazina avugwa harimo Kayiranga Baptista.
Umunya Ireland y’amajyaruguru w’imyaka 29 Johnattan McKinstry yahawe ikipe y’igihugu Amavubi nk’umutoza mukuru wayo, asimbuye Stephen Constantine ubu utoza ikipe y’igihugu y’ubuhinde.
Ikipe ya Rayon Sport Volleyball club yihimuye ku ikipe y APR Volleyball Club ku munsi wa 7 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere cy’umukino wa Volleyball iyitsinda amaseti atatu kuri imwe.
Ikipe y’Amagaju yongeye guhangara Ikipe ya Police FC iyitsinda ibitego 2-1 mu gihe ikipe ya AS Kigali yaraye ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Musanze ibitego bibiri ku busa.
Tombola y’uko amakipe azahura muri ¼ cya UEFA Champions league igonganishije abakeba b’i Madrid ( Real Madrid na Athletico Madrid) mu gihe FC Barcelone yo izongera gucakirana na PSG bari kumwe mu matsinda.
Ku wa gatanu tariki 20 Werurwe 2015, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yamaze kwemeza Jonathan McKinstry w’imyaka 29 nk’umutoza mukuru w’Amavubi ugomba gusimbura Stephen Constantine wagiye gutoza ikipe y’igihugu y’ubuhinde.
Ku wa 20 Werurwe 2015, Umutoza mukuru w’agateganyo w’ikipe nkuru y’igihugu Amavubi, Lee Johnson yahamagaye abakinyi 26 bitegura umukino mpuzamahanga wa gicuti uzahuza ikipe y’igihugu cya Zambia n’u Rwanda tariki ya 29 Werurwe 2015 i Lusaka.
Ikipe ya Gicumbi ikomeje guhangamura amakipe akomeye arimo APR FC, Police FC na AS Kigali, ku wa kane tariki ya 19 Werurwe 2015 yakurikijeho Rayon Sports iyitsinda ibitego 2-1.
Ikipe ya AS Kigali ikomeje kotsa igitutu ikipe ya APR FC nyuma yo gutsinda Isonga FC igitego kimwe ku busa naho APR FC igatsindirwa i Rusizi na Espoir igitego kimwe ku busa.
Abafana b’ikipe ya Espoir FC y’i Rusizi bararanye akanyamuneza nyuma yo gukura amanota atatu mu mukino bakinnye na APR FC ku wa gatatu tariki ya 18 Werurwe 2015.
Ku wa kabiri tariki ya 17/03/2015, Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda yakomeje ku munsi wa 20, ikipe ya Police Fc inganya na Mukura VS naho Rayon Sports ishyirwa ku mwanya wa gatandatu nyuma yo gukurwaho amanota atatu.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze kwemeza ko ikipe ya Rayon Sports ikurwaho amanota atatu nyuma yo kubitegekwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), kubera umwenda ibereyemo uwahoze ari umutoza wayo, Raoul Shungu.
Ikipe ya Rayon Sports yakiriwe n’abafana benshi ku kibuga cy’indege i Kanombe ubwo yari ivuye mu Misiri aho yatsindiwe na Zamalek ibitego 3-1.
Ikipe ya APR Fc yatsinzwe n’ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri ibitego bibiri ku busa, mu mukino ubanza mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo muri Afrika wabaye kuri uyu wa gatandatu taliki 14/3/2014.
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje guhura n’ibibazo binyuranye mu gihugu cya Misiri aho yagiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Orange CAF Confederation Cup mu mukino izahura na Zamalek ku cyumweru tariki ya 15/03/2015.
Urutonde ngarukakwezi rukorwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) rwashyizwe ahagaragara ku wa kane tariki ya 12/03/2015 rurerekana ko u Rwanda rwigiye imbere ho imyanya 8 ruhita ruza ku mwanya 64, ari nawo mwanya mwiza wa mbere ikipe y’igihugu Amavubi agize mu mateka.
Ikipe ya Rayon Sports yamaze kugera mu Misiri aho igiye gukina umukino ubanza wa 1/16 n’ikipe ya Zamalek nubwo ikihagera yahise imenyeshwa ko izakina ku cyumweru mu gihe yahagurutse izi ko izakina kuri uyu wa gatanu.
Umutoza w’ikipe ya Al Ahly, Juan Garrido yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 20 berekeza i Kigali gukina na APR Fc mu mukino uteganyijwe ku wa gatandatu tariki 14/03/2015 i saa cyenda n’igice (15h30) kuri Stade Amahoro.
Ku wa kabiri ku isaha saa kumi n’iminota 30 nibwo ikipe ya Rayon Sports yahagurutse i Kigali yerekeza mu Misiri igiye gukina umukino ubanza wa 1/16 n’ikipe ya Zamalek.
Ndikumana Hamad Katawuti wamenyekanye cyane mu ikipe ya Rayon Sport no mu ikipe y’igihugu Amavubi, atangaza ko abona umupira w’amaguru mu Rwanda ugenda usubira inyuma ku buryo nta gikozwe wazisanga utanakibaho.
Ikipe ya Rayon Sports yo mu Rwanda irahaguruka i Kigali yerekeza mu Misiri ku gicamunsi cy’uyu wa kabiri kuwa 10/02/2015 ijya gukina na Zamalek mu mukino w’irushanwa Orange Confederation Cup uzaba kuwa gatanu 13/02/2015 i Cairo.
Minisitiri wa Siporo n’umuco, Uwacu Julienne aratangaza ko atazigera aha umwanya amarozi ko ahubwo agiye gushyigikira Siporo ishingiye ku benegihugu.
Umutoza w’ikipe y’Amagaju, Bekeni asanga kuba baratsinzwe na AS Kigali byaratewe no kuba ari abanyacyaro.
Milutin Sredojević Micho watozaga Ikipe y’igihugu ya Uganda nyuma yo kuva mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, ubu yamaze kugirwa umutoza mukuru w’ikipe ya Al Hilal yo muri Sudani.