Urubuga rwa Internet rw’ikipe ya Rayon Sports rumaze iminsi ibiri rwarahagaritswe nyuma yaho ubuyobozi bw’iyi kipe butashyiriye mu bikorwa amasezerano bari bumvikanye n’abarukoze.
Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports Ntampaka Theogene ndetse n’uw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Nzamwita Vincent De Gaulle, baraye bagiranye ibiganiro bigamije gushakira ubufasha ikipe ya Rayon Sports ngo ibe yakwishyura umwenda ifitiye uwari umutoza wayo Raoul Shungu.
Uwahoze ari umutoza w’ikipe ya APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi Jean Marie Ntagwabira yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 3/2/2015 aguye mu bitaro bya gisirikare i Kanombe aho yari amaze iminsi arwariye.
Ikipe ya Rayon Sports iratangaza ko yarangije gutandukana n’uwari umutoza wayo Andy Mfutila Magloire nyuma y’amezi abiri yonyine yari amaranye na bo.
Umutoza w’ikipe ya Police FC Cassa Mbungo Andre asanga bigoranye kugirango umupira w’amaguru w’u Rwanda uzatere imbere, kuko ubu ukorerwamo byinshi biwushyira ku rwego rwo hasi.
Ikipe ya APR FC ni yo yegukanye irushanwa ryateguwe na Society for Family Health mu rwego rwo kumenyekanisha agakingirizo ka Prudence, aho iyi kipe y’ingabo z’igihugu yashoboye gutsinda Police ibitego 2-1 ku mukino wnayuma w’iri rushanwa wabaga kuri iki cyumweru.
Amakipe ya APR FC na Police ni yo azakina umukino wanyuma w’irushanwa ryitiriwe Prudence nyuma yo gusezerera As Kigali na Rayon Sports yahuraga na yo kuri uyu wa gatandatu.
Abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports bahuriye muri Fan Club ya Gikundiro Forever, kuri uyu wa kane basezeye abari abakinnyi babo Sibomana Abuba na Nizigiyimana Karim barangije kwerekeza mu ikpe ya Gor Mahia yo muri Kenya.
Inteko idasanzwe y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa, yaraye yemereye amakipe atandatu kuzakina shampiyona y’icyiciro cya kabiri agasanga ayandi 19 yari asanzwe yaremejwe kuzitabira iyi shampiyona izatangira mu cyumweru gitaha.
Society for Family Health (SFH), Rwanda ifatanyije na Ferwafa bateguye irushanwa ryitiriwe Prudence rizaba mu mpera z’iki cyumweru rikazahuza amakipe yarangije mu myanya ine ya mbere muri shampiyona y’umwaka ushize wa 2014.
Rutahizamu mpuzamahanga w’umunyarwanda Meddie Kagere, atangaza ko akiri mu biganiro n’ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya bityo ko atari yayerekezamo nkuko byari byavuzwe mu itangazamakuru.
Umunsi wa mbere w’imikino yo kwishyura ntabwo uhiriye amakipe yari imbere ku rutonde rwa shampiyona dore ko Police na APR FC zatsinzwe mu gihe Rayon Sports na As Kigali zishoboye gucyura inota rimwe gusa.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yakinwagamo imikino ibiri y’umunsi wa 14 wayo, aho amakipe ya Etincelles na Espoir atangiranye intsinzi kuri uyu munsi ubimburira iyindi mu mikino yo kwishyura.
Bikorimana Gerard, umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sport FC yavuze ko yahisemo gushaka umugore kugira ngo abashe gukina atuje, akaba agira bagenzi be inama yo kumwigana kuko bizatuma barushaho kwitwara neza mu kibuga.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports butangaza ko nta makuru bufite ko umukinnyi Kwizera Pierrot baherutse gusinyisha yaba yaraye asinyiye ikipe ya SOFAPAKA yo muri Kenya ,bityo ko biramutse binabaye uyu mukinnyi yakwirengera ingaruka zamubaho.
Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports bakomeje kutishimira kutishyurwa amafaranga y’ibirarane by’umushahara wabo aho kuri uyu wa gatatu tariki 21/1/2015 byaje kurangira bafashe ibikapu byabo ngo basubire mu rugo, mbere yo kugirana ibiganiro n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza Mayor Abdallah Murenzi.
Uwahoze ari myugariro w’ikipe ya Rayon Sports Nizigiyimana Karim Makenzi yatangaje ko yababajwe n’amagambo yakurikiye igenda rye na mugenzi we Abuba ubwo berekezaga muri Gor Mahia muri Kenya.
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23, Lee Johnson yarangije gushyira hanze urutonde rw’abakinnyi 18 bagomba kwerekeza muri Tanzania ku gicamunsi cy’uyu munsi aho ifitanye umukino wa gicuti n’iki gihugu kuri uyu wa kane.
Ikipe y’igihugu Amavubi yatangiye gukora imyitozo kuri uyu wa mbere yitegura umukino wa gicuti ifitanye na Tanzania tariki 23/1/2015 i Mwanza.
Irushanwa ry’umupira w’amaguru ryiswe “Spaz Cup” ryari rimaze igihe kibarirwa mu mezi abiri ribera mu Murenge wa Cyanika, mu Karere ka Burera, ryashojwe ku wa gatandatu tariki ya 17/01/2015, ikipe yitwa Muhabura FC ari yo itwaye igikombe.
Bikorimana Gerrard n’Uwamwiza Francine baraye bemereye imbere y’Imana n’abantu ko bagiye kubana akaramata ubuzima bwabo bwose bashigaje ku isi.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa ryarangije kwemeza ko umwongereza Lee Johnson agiye kuba ari we mutoza w’agateganyo w’ ikipe y’igihugu Amavubi asimbuye kuri uyu mwanya Stephen Constantine wasezeye.
Rayon Sports imaze gutangaza kuri uyu wa gatanu, ko abari abakinnyi bayo babiri Sibomana Abuba na Nizigiyimana Karim Makenzi, barangije kugurishwa mu ikipe ya Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya.
Ubuyobozi bukuru bushinzwe abinjira n’abasohoka bwarangije gushyira hanze raporo yanyuma y’ibijyanye n’ikibazo cy’ibyangombwa by’abakinnyi cyari kimaze iminsi kivugwa mjuri ruhago nyarwanda kuva mu kwezi kwa munani kwa 2014.
Kutishyura uwahoze ari umutoza wayo Raoul Shungu bishobora gutuma ikipe ya Rayon Sports isubizwa mu cyiciro cya kabiri ndetse ikanakurwa mu marushanwa nyafurika muri uku kwezi kwa mbere.
Uwari umutoza w’ikipe y’igihugu Umwongereza Stephen Constantine yarangije kwandikira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa ababwira ko atakiri umutoza w’ikipe y’igihugu.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame asanga bamwe mu bayobozi ba ruhago nyarwanda barakoze ubucucu mu gukinisha umukinnyi Birori Daddy watumye basezererwa mu marushanwa nyafurika.
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23, Stephen Constantine yahamagaye abakinnyi 25 bo gutegura umukino wa gicuti na Tanzania uteganyijwe kuba tariki ya 22/01/2015 kuri Stade ya Kirumba I Mwanza.
Ikipe ya Rayon Sports imaze gutangaza ko yasinyishije umukinnyi wo hagati Kwizera Pierre amasezerano y’amezi 18 akinira iyi kipe mu mikino yo kwishyura ya shampiyona.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa ryarangije kwemeza ko shampiyona y’icyiciro cya mbere izasubukurwa tariki 27/1/2015 hakinwa umunsi wa 14 wayo ari na wo wa mbere mu mikino yo kwishyura.