Inzobere mu gutegura amarushanwa mpuzamahanga Eric Delafuente agiye kuza gufasha u Rwanda gutegura CHAN ya 2016, nyuma yaho Afurika y’epfo yemereye guha u Rwanda uyu munya Peru wanabafashije gutegura igikombe cy’isi cya 2010.
Ikipe ya Etincelles yatangaje ko yarangije kumvikana na rutahizamu Yossa Bertland maze inanemeza ko Mutarambirwa Djabir agiye kuba umutoza wayo wungirije Gatera Mussa.
Ikipe ya Mukura VS itangaza ko yarangije kongerera amasezerano rutahizamu wayo Ciza Hussein azatuma akomeza gukinira ikipe kugeza mu kwezi kwa kwa karindwi kwa 2017.
Kuri uyu wa mbere tariki 13/1/2015 ku cyicaro gikuru cya Ferwafa hamaze kubera tombola y’uburyo amakipe azahuramuri shampiyona y’icyiciro cya kabiri y’umwaka wa 2015.
Umunya Portugal Cristiano Ronaldo ni we watowe nk’umukinnyi wahize abandi mu mwaka wa 2014 ari nako ahabwa Ballon D’Or ye ya kabiri yikurikiranya.
Ku nkunga y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) riri mu nzira yo kubaka hoteli yo mu rwego rwo hejuru aho igishushanyo mbonera cy’iyi hoteli kimaze iminsi gishyizwe hanze.
Ikipe ya Rayon Sports ikinnye umukino wayo wa karindwi nta ntsinzi nyuma yo kunganya na Mukura 0-0 mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, waberaga kuri stade Amahoro kuri iki cyumweru.
Umunsi wanyuma w’igice kibanza cya shampiyona y’icyiciro cya mbere usize APR FC ikiyoboye urutonde rw’agateganyo, nyuma yo kuva inyuma igatsinda Sunrise 3-1 kuri uyu wa gatandatu, mu gihe As Kigali ya kabiri yari irimo inyagiririra Kiyovu Sports i Nyamirambo ibitego 4-1.
Abayobozi bo mu ntara y’Amajyepfo banyagiye ibitego 3-0 abanyamakuru bahakorera, mu mukino w’umupira w’amaguru kuri stade y’akarere ka Nyanza ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki 9/1/2015.
Umutoza w’ikipe ya Mukura VS Okoko Godefroid atangaza ko ikipe ye yizeye gushimisha abakunzi bayo, ku mukino w’umunsi usoza igice kibanza cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru.
Bayern Munich ifite abakinnyi bane mu gihe shampiyona y’Abongereza yo ifite umukinnyi umwe mu ikipe y’abakinnyi 11 bigaragaje kurusha abandi ku mugabane w’u Burayi muri 2014 twasoje.
Kuwa gatatu tariki 7/1/2015 ni bwo amakipe yose y’ibihugu azagaragara mu mikino y’igikombe cya Afurika, yatanze intonde zanyuma z’abakinnyi 23 azifashisha mu mikino y’igikombe cya Afurika kigomba gutangira kuwa gatandatu tariki 17/1.
Kuri uyu wa gatanu tariki 09/01/2015 abanyamakuru n’abayobozi mu Ntara y’Amajyepfo ku nshuro ya mbere barahurira mu mupira w’amaguru mu rwego rwo kurushaho kumenyana no gusabana kuko hari byinshi birebana n’ubuzima bw’igihugu bahuriramo.
Urutonde ngarukakwezi rwa FIFA rwa mbere muri 2015 rusize nta mpinduka nyinshi zibaye ku buryo ibihugu bikurikirana ugereranyije n’uruheruka gusohoka aho Ubudage bukiyoboye isi ya ruhago, Algeria ikayobora Afurika mu gihe u Rwanda rukiri imbere mu karere aho ruza ku mwanya wa 68 ku isi.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa ryarangije kwemeza ko shampiyona y’icyiciro cya kabiri izatangira tariki 24/1/2015 mu gihe Abagore na bo bagomba gutangira gukina tariki 31 uko kwezi.
Ikipe ya Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya iri bwerekane abakinnyi bayo bashya kuri uyu wa kane mu muhango biteganyijwe ko uri bubere kuri Nyayo National Stadium muri aya masaha ya mugitondo.
Ikipe ya Police FC iratangaza ko itigeze ituma umuntu uwo ari we wese kujya guha amabwiriza umutoza wayo Cassa Mbungo mu mukino iyi kipe yanganyijemo na Rayon Sports 0-0.
Umukinnyi wo hagati w’ikipe ya Cameroon ntabwo azagaragara mu mikino y’igikombe cya Afurika izabera muri Guinee Equatorial kuva tariki 17/1/2015,nyuma yo gutangaza ko asezeye mu ikipe y’igihugu akomokamo.
Umukinnyi wo hagati w’ikipe ya APR FC Mugiraneza Jean Baptiste Migi yasabye imbabazi abakunzi b’ikipe akinira nyuma yo guhabwa ikarita y’umutuku mu mukino ikipe ye yatsinzemo Isonga ibitego 2-0.
Ikipe ya Rayon Sports ntiyashoboye kubyaza amahirwe menshi yabonye mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona inganyirijemo na Police FC i Muhanga 0-0.
Amakipe azahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika, APR FC na Rayon Sports, yarangije gushyira hanze abakinnyi azifashisha mu mikino yo kuri uyu mugabane izakinwa kuva mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka.
Abafana ba Rayon Sports bahuriye muri Fan Club ya Gikundiro Forever baraye basuye ikipe yabo ari nako bifatanya n’abakinnyi kwishimira umwaka mushya wa 2015.
Kapiteni w’ikipe ya Liverpool Steven Gerrard yarangije kwemeza ko uyu mwaka ari wo wanyuma akiniye ikipe yamureze kuva ari muto, ku cyo yise icyemezo gikomeye mu buzima bwe bwose.
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Meddie Kagere yarangije gusezererwa n’ikipe yakinagamo ya Klubi i Futbollit Tirana kubera umusaruro muke yagaragaje nyuma y’amezi atandatu yonyine yerekeje muri iyi kipe yo muri Albania.
Umwaka wa 2015 uratangiye, umwaka abakunzi b’imikino mu Rwanda bahanze amaso ko ushobora gukomereza ku byiza byagaragaye mu wo twaraye dusoje. 2014 muri rusanjye yabaye nziza mu mikino mu Rwanda, aho Volleyball, Amagare n’umupira w’amaguru bigaragaje bihagije. Dore bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze uyu mwaka twasoje.
Uwahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Ndikumana Hamadi Katawuti asanga Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ari we ushobora kumufasha akaba yamukemurira ikibazo afite nyuma yo kugerageza inzira zitandukanye bikanga.
Abakinnyi 11 ni bo barangije kwemezwa ko bazakina shampiyona y’icyiciro cya mbere ari Abanyarwanda nyuma y’igenzura ryakozwe n’ubuyobozi bukuru bushinzwe abinjira n’abasohoka ku bakinnyi bari bemejwe n’akanama ka Ferwafa ko ari abanyamahanga.
Abakinnyi bane bahoze bakinira ikipe ya Sunrise batangaza ko bakomeje guhera mu rungabangabo kubera kutishyurwa ibirarane by’amafaranga ikipe yabasigayemo ubwo yabasezereraga mu mwaka wa shampiyona wa 2012-2013.
Amakipe y’abana azitabira irushanwa ry’abatarengeje imyaka 15 (U15) yahawe kugeza kuwa gatanu tariki 2/1/2014 ngo abe arangije kwiyandikisha mbere yo gutangira shampiyona mu kwezi kwa kabiri k’umwaka wa 2015.
Abakinnyi b’ikipe y’Isonga FC baratangaza ko batiteguye gusubira mu kibuga mu gihe ubuyobozi bw’iyi kipe butabahaye ibyo bwabemereye. Ibi bibaye mu gihe Isonga yitegura umukino na APR FC tariki 6/1/2015.