Rayon Sports inganyije na Enyimba yo muri Nigeria 0-0, mu mukino ubanza wa 1/4 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzacyaha (RIB) cyataye muri yombi abayobozi babiri ba FERWAFA barimo Umunyamabanga mukuru wayo Uwayezu Francois Regis n’umuyobozi ushinzwe amarushanwa Eric Ruhamiriza.
Myugariro wakiniraga AS Kigali Iradukunda Eric uzwi nka Radu, yamaze kwerekeza muri Rayon Sports.
Nyuma y’iminsi yari amaze akina yararangije amasezerano, Manishimwe Djabel yamaze kumvikana na Rayon Sports ngo akomeze kuyikinira
Amavubi atsinzwe umukino wa kabiri mu gushaka itike ya CAN 2019, aho atsinzwe ibitego 2-1 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Mu nama y’inteko rusange ya FERWAFA yateranye kuri uyu wa Gatandatu, yemeje ko ikipe ya Nyagatare Fc ihagarikwa imyaka ibiri idakina Shampiona.
Mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa gatanu, Umutoza w’ikipe y’Igihugu Amavubi Mashami Vincent yahaye Abanyarwanda icyizere cyo kuzatsinda inzovu za Cote d’Ivoire.
Rutahizamu w’Amavubi na APR Fc Sugira Ernest, aratangaza ko nyuma yo kuva mu mvune ashaka kwerekana ko ari rutahizamu wari warabuze muri iyi minsi yari yaravunitse
Etame Mayer Lauren wahoze akinira ikipe ya Arsenal, yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri, yakirwa mu buryo budasanzwe n’abafana ba Arsenal mu Rwanda.
Eric Bertrand Bailly ukinira ikipe ya Manchester United na Côte d’Ivoire yageze i Kigali aho aje gukina n’Amavubi
Etame Mayer Lauren utegerejwe mu ruzinduko mu Rwanda ku munsi w’Ejo, Aho yoherejwe na Arsenal mu gikorwa cyo Kwita Izina , ni umwe mu babaye muri ruhago bafite ubuzima bwihariye aho avukana n’Abana 21.
Muri Tombola yabaye uyu munsi i Cairo mu Misiri, Rayon Sports ihagarariye u Rwanda itomboye Enyimba Fc yo mu gihugu cya Nigeria
Manishimwe Djabel ukinira Rayon Sports, aratangaza ko kugeza ubu abona Rayon Sports airo kipe abona ikomeye mu Rwanda, ari nayo yifuza gukinira kugeza ubu
Mu mukino wo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika kizabera muri Cameroun umwaka utaha, Amavubi na Cote d’Ivoire bazasifurirwa n’abasifuzi bo muri Namibia
Umutoza Ibrahim Camara utoza Côte d’Ivoire yahamagaye urutonde rw’abakinnyi 23 bagomba gutegura umukino bazahuriramo n’u Rwanda ariko ntibarimo Gervinho,Yaya Toure na Winfred Zaha.
Ikipe ya Rayon Sports yaraye itsinze Yanga Africans yo muri Tanzania igitego 1-0, byayihesheje itike yo gukina 1/4 cy’irushanwa rya Confederation Cup.
Ikipe ya Rayon Sports itsindiye ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania igitego 1-0, biyihesha amahirwe yo kugera muri 1/4 cy’irushanwa rya Confederation Cup.
Ku mukino uzahuza Rayon Sports na Yanga, Rwatubyaye Abdul niwe yagizwe kapiteni wa Rayon Sports
Ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ikaba yahageze ku masaha atunguranye ugereranije n’amasaha yari yatangajwe mbere
Bugesera Fc yasinye amasezerano y’ubufatanye na Sosiyete ya Safe Gas, ikazayiha Milioni 180 Frws mu myaka itanu.
Seninga Innocent wari usanzwe atoza Musanze Fc, yagizwe umutoza mushya wa Bugesera Fc mu gihe cy’umwaka umwe.
U Rwanda rwegukanye intsinzi ikomeye imbere ya Algeriya mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 18.
Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 izahangana na Ethiopia mu mukino wa kimwe cya kabiri cy’imikino y’amajonjora y’igikombe cy’isi iri kubera muri Tanzania.
Kuri uyu wa Gatatu nibwo abakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi batangiye kwitegura Côte d’Ivoire
Ubwo Umutoza w’Amavubi Mashami Vincent, yahamagaraga ikipe y’Igihugu yitegura umukino wa Cote d’Ivoire mu majonjora y’Igikombe cy’Afurika 2019, yahamagaye abakinnyi 32 n’abandi 40 b’abasimbura.
Igitego Eric Rutanga yatsinze Gor Mahia mu mpera z’iki cyumweru, CAF yagishyize mu bitego bitanu byiza bya CAF Confederation Cup byatsinzwe kuri iki cyumweru
Umutoza mushya w’Amavubi Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 32 bitegura umukino wo gushaka itike ya CAN 2019 na Cote d’Ivoire anerekana abo bazakorana mu myaka ibiri iri imbere.
Nyuma yo kubura amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona, Mukura Victory Sports yihimuye kuri Rayon Sports yegukana igikombe cy’amahoro kuri penaliti 3-1.
Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko ikipe ya AS Kigali iri mu nzira zo guhagarikirwa inkunga yahabwaga n’Umujyi wa Kigali nyuma yo kudatanga umusaruro yari yitezweho.