Umunya-Brazil witwa Edson Arantes do Nascimento wamenyekanye nka Pelé wamamaye cyane mu mupira w’amaguru yujuje imyaka 80 tariki 23 Ukwakira 2020, akaba yaratangiye ikiruhuko cy’izabukuru mu mwaka wa 1977.
Abakinnyi b’ikipe ya Mukura VS hamwe n’umutoza wabo ndetse n’abandi bakozi bakurikirana iyi kipe, kuri iki cyumweru tariki ya 25 Ukwakira 2020 bapimwe Coronavirus.
Ikipe ya Rayon Sports imaze kubona ubuyobozi bushya, burangajwe imbere na Uwayezu Jean Fidele watorewe kuba Perezida
Hagendewe ku ngengabihe nshya ya FIFA igaragaza amatarikyi no kugura ndetse no kwandikisha abakinnyi, mu Rwanda bizasozwa mu Gushyingo.
Abazayobora ikipe ya Rayon Sports mu minsi iri imbere, biteganyijwe ko bazamenyekana mu nteko rusange dusanzwe izaba kuri uyu wa Gatandatu.
Amakipe ya Gicumbi na Heroes aheruka gusubizwa mu cyiciroc ya kabiri, yandikiye RGB ngo ibarenganure, igaragaza ibyo FERWAFA yaba ikora bitubahirije amategeko
Umukino w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda n’iya Cap Vert wagombaga kuba tariki 13/11/2020 muri Cap-Vert wamaze kwigizwa imbere ho iminsi ibiri.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura VS bwatangaje ko bugiye gukorana n’amakipe atatu yo mu Buholandi, ku bufatanye na Masita baheruka gusinyana amasezerano
Nyuma y’icyumweru kirenga bari mu myitozo y’ikipe y’igihugu Amavubi, abakinnyi bamaze guhabwa akaruhuko k’icyumweru kimwe bakazabona kongera kuyisubukura
Ikipe ya APR FC yamaze guhabwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, icyangombwa cyo kwitabira amarushanwa nyafurika ya 2020/2021
Mu nama y’inteko rusange ya Ferwafa yateranye kuri uyu wa Gatandatu, hemejwe ko Gicumbi na Heroes zimanurwa, ikibazo cy’abanyamahanga nticyavugwaho
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwatangaje ko bwamaze kubona ibiro bishya biherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.
Ikipe yo mu Ntara y’Amajepfo mu Karere ka Huye, Mukura Victory Sports & Loisir, yamaze gusinyana amasezerano y’imyaka ine n’uruganda rukora imyenda rwitwa ‘Masita’ rubarizwa mu Buholandi.
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu batarimo abakina hanze y’u Rwanda ndetse n’aba APR FC bakomeje imyitozo itegura imikino ibiri bafitanye na Cap Vert
Komite nyobozi ya CECAFA yateranye ku wa Gatandatu ushize, yemeje ko u Rwanda ari rwo ruzakira CECAFAy’abatarengeje imyaka 17 mu kuboza 2020.
Ikipe ya Waasland Beveren ikinamo umunyarwanda Djihad Bizimana, yatangaje ko abakinnyi barindwi bayo babasanzemo icyorezo cya #COVID19
Mu gihe habura ukwezi kumwe gusa ngo imikino yo guhatanira itike ya CAN 2021 isubukurwe, ibihugu biri mu itsinda rimwe n’u Rwanda bikomeje imyitozo irimo n’imikino ya gicuti
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rimaze gutangaza ingengabihe nshya mu mpira w’amaguru, aho shampiyona y’icyiciro cya mbere izatangirana n’Ukuboza.
Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Portugal ndetse na Juventus yo mu Butaliyani, byemejwe ko yanduye icyorezo cya Coronavirus gikomeje kwibasira isi.
Mukura Victory Sports ikomeje inzira y’ibiganiro n’uruganda rwa MASITA rw’ahitwa Sittard mu Buholandi ruzwiho gukora imyenda ya siporo ndetse n’ibindi bikoresho bikoreshwa mu mikino itandukanye.
Ikipe ya Gasogi United igiye kwiyongera ku yandi makipe yamaze gutangira umwiherero, aho iwujyanye mo intego nshya nyuma yo gusinyisha abakinnyi bashya barenga icumi
Umuyobozi wa komite y’inzibacyuho wa Rayon Sports Murenzi Abdallah yavuze ku bakinnyi bashya ikipe ya Rayon Sports itegereje muri iki cyumweru, ndetse n’ikibazo cy’umunyezamu Kwizera Olivier.
Rutahizamu w’ikipe ya APR FC Jacques Tuyisenge yemerewe na mugenzi we Nizeyimana Djuma ko agomba kumuha nimero 9 asanzwe yambara mu ikipe y’igihugu we akambara nimero 7.
Umutoza w’umunya-Brazil Roberto Oliveira Goncalves de Carmo uzwi nka Robertinho wotoje Rayon Sports akayigeza mu cyiciro cy’amatsinda ya CAF Confederation cup yamaze kwerekeza mu ikipe ya Gormahia.
Ikipe ya Tout Puissant Mazembe yo muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo yatije Rayon Sports abakinnyi babiri izakoresha mu gihe cy’umwaka umwe
Ikipe ya Mukura Victory Sports iherutse gutakaza Bashunga Abouba yaherukaga gusinyisha, yamaze kumusimbuza umunyezamu Nzeyurwanda Djihad wakiniraga Kiyovu Sports
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vincent yasibanuye impamvu abakinnyi b’ikipe ya APR FC bazajya mu mwiherero w’Amavubi nyuma y’abandi.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi b’Amavubi bagomba gutangira imyitozo yo kwitegura imikino ibiri bafite na Cap Vert mu kwezi gutaha
Mu batoza batatu bashakaga akazi ko gutoza Mukura VS, ubuyobozi bwemeje ko umutoza Bahloul Djilali ari we uzatoza iyi kipe mu myaka ibiri iri imbere, anasabwa kwegukana igikombe kizatuma yongera gusohoka.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burayi (UEFA) ritegura, rikanayobora imikino ya UEFA Champions League na UEFA Europa League, The Football Association Premier League Limited itegura ikanayobora imikino ya English Premier League, hamwe na Canal + International, umufatanyabikorwa wemewe mu gusakaza amashusho y’iyo mikino (…)