Ikipe ya Rayon Sports yamaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 24 izakoresha mu mwaka w’imikino 2020/2021, rugaragaraho Bashunga ABouba waherukaga gusinyira Mukura VS
Mu myitozo ya kabiri y’ikipe ya APR FC, abayobozi bakuru b’ingabo basuye iyi kipe i Shyorongi baganira ku mwaka w’imikino wa 2020/2021 ugiye gutangira.
Ku munsi wa nyuma w’igura n’igurisha ry’abakinnyi, Edinson Cavani na Thomas Partey ni bamwe mu bavuzwe cyane, mu gihe Chelsea ari yo yatanze amafaranga menshi ku isoko.
Abakinnyi, abatoza ndetse n’abakozi ba AS Kigali, bapimwe icyorezo cya Coronavirus mbere y’uko bazatangira imyitozo kuri uyu wa Gatatu.
Abakinnyi b’ikipe ya APR FC barimo n’abongewemo uyu mwaka, bakoze imyitozo ya mbere itegura umwaka w’imikino 2020/2021, ibera ku kibuga cy’I Shyorongi.
Nyuma y’umunsi umwe hashyizweho itsinda ry’abatoza bazatoza Kiyovu Sports mu gihe cy’imyaka ibiri, abagize iyi kipe berekeje mu mwiherero wo gutegura umwaka utaha w’imikino.
Ubuyobozi bw’inzibacyuho muri Rayon Sports bukomeje guhura n’abakunzi ba Rayon Sports batandukanye, mu rwego rwo gukusanya ubushobozi bwo kubaka ikipe.
Ikipe ya Kiyovu Sports itsinda ry’abatoza bazakorana na Karekezi Olivier, barimo Ndizeye Aime Dezire Ndanda bahoze bakinana muri APR FC
Minisiteri ya Siporo yamaze guha uburengazira amakipe ya APR FC na AS Kigali ngo batangire imyitozo, aho aya makipe azaba yitegura amarushanwa nyafurika.
Muri tombola y’amatsinda ya Champions League yabaye kuri uyu wa Kane, Barcelona ya Lionnel Messi na Juventus ya Cristiano Ronaldo bisanze mu itsinda rimwe
Amezi abaye arindwi abakunzi b’imikino batemerewe guhurira hamwe ngo bishime nk’ibisanzwe, ibi bikaba byaratewe n’icyorezo cya Coronavirus cyatumye ibikorwa bihuza abantu benshi bihagarara.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, abafana b’ikipe ya Rayon Sports bakusanyije Miliyoni 13 Frws zo gufasha ikipe kongera kwiyubaka
Mu gihe muri iyi minsi Rayon Sports yatangiye kugaruka mu nzira zo kwiyubaka hakaba n’amavugurura mu miyoborere yayo, bamwe mu bafana bayo bariruhutsa bavuga ko ibibazo ikipe yabo ivuyemo byabasigiye ibikomere, ku buryo bamwe batari bakibasha gufata amafunguro, ndetse bamwe ngo basezera burundu kumva radio mu rwego rwo (…)
Ikipe ya APR FC ni yo yabimburiye andi makipe gupimisha abakinnyi n’abandi bakozi icyorezo cya Coronavirus, mbere y’uko imikino isubukurwa
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha myugariro Niyigena Clement wari waratijwe ikipe ya Marines avuye muri APR FC.
Umutoza Karekzi Olivier yatangaje ko yagiranye ibiganiro n’abakinnyi babiri barimo Sekamana Maxime ukinira Rayon Sports, ndetse na Nova Bayama wakiniraga AS Kigali
Mvukiyehe Juvenal wari umukandida rukumbi ku mwanya wa Perezida wa Kiyovu Sports, ni we utorewe kuyobora iyo kipe mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere, akaba atowe 100%.
Umukinnyi wa mbere ukize ku isi si Lionnel Messi, Cristiano Ronaldo cyangwa Neymar nk’uko benshi babikeka, ahubwo ni Faiq Bolkiah w’imyaka 22 y’amavuko.
Komite Nyobozi yayoboraga ya Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Komite y’inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdallah
Rutahizamu mushya w’Ikipe ya Gasogi United Iddy Museremu avuga ko aje mu Rwanda kuyobora ba rutahizamu muri iyi shampiyona ya 2020/2021. Uyu rutahizamu yabitangaje mu muhango wo kumwereka abakunzi ba Gasogi United wabaye ku wa Gatatu tariki ya 23 Nzeri 2020 wabereye ku biro by’iyi kipe biri my mujyi wa Kigali.
Murenzi Abdallah wahoze ari Perezida wa Rayon Sports, yagizwe Perezida wa Komite y’inzibacyuho muri Rayon Sports.
Myugariro Eméry Bayisenge wari umaze umwaka umwe akina muri Bangladesh yamaze gusinyira ikipe ya AS Kigali amasezerano yo kuyikinira mu gihe cy’umwaka umwe.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatumiye inama y’inteko rusange izaba mu Ukwakira, ikazasuzuma ingingo 18
Munyakazi Sadate wari umuyobozi w’Ikipe ya Rayon Sports yagize icyo atangaza nyuma yo kumuhagarika kuri uwo mwanya kimwe n’abandi bose bagaragaye mu makimbirane yo muri Rayon Sports.
Uwari umuyobozi w’Ikipe ya Rayon Sports Munyakazi Sadate, kimwe n’abandi bose bagaragaye mu makimbirane amaze igihe avugwa muri iyo kipe, amakuru aravuga ko bamaze guhagarikwa.
Minisiteri ya Siporo yatumiye abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2020, ngo ibatangarize imyanzuro yavuye mu biganiro byahuje inzego zitandukanye ku bibazo bimaze iminsi bivugwa mu ikipe ya Rayon Sports.
Umukinnyi wo mu bo hagati mu Ikipe ya Arsenal, Umudage Mesut Ozil, aratabariza umwana wo muri Turukiya (Turkey) wavukanye uburwayi budasanzwe butuma imikaya ye idakora neza.
Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha rutahizamu Armel Ghislain byari biherutse kuvugwa ko yongereye amasezerano muri Kiyovu Sports
Bamwe mu banyamuryango b’ikipe ya Kiyovu Sports, bandikiye Perezida w’iyi kipe bamusaba ko mu ngingo zizasuzumwa mu nama y’inteko rusange hakwiyongeramo iyo kuvugurura amategeko