Ikipe ya Musanze FC yatsinze As Kigali ibitego bibiri kuri kimwe isoza ku mwanya wa Gatatu, mu gihe Espoir yanganyije na Sunrise ikomeza mu makipe umunani azahatanira igikombe.
Ikipe ya APR FC yirukanye mu mwiherero umukinnyi Bukuru Christophe ashinjwa imyitwarire mibi, bikaba bibaye nyuma y’aho yari yigeze guhagarikwa nyuma akaza kubabarirwa
Ikipe ya Leicester City yegukanye igikombe cy’irushanwa ry’igihugu mu Bwongereza (FA CUP), nyuma yo gutsinda Chelsea FC igitego kimwe ku busa.
Ikipe ya Mukura VS yahagaritse abakinnyi bayo batanu ibashinja imyitwarire idahwitse mu bihe bibi irimo.
Kuri uyu wa 15 Gicurasi 2021, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yitabiriye Inama ya Komite Nyobozi y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), inama yabereye i Kigali, akaba yasabye abayobozi ba CAF guhindura imyumvire bagaharanira ko umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika utera imbere.
Mu gihe imikino y’amatsinda ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru iri kugana ku musozo, itegeko rigenga amarushanwa rikomeje kugibwaho impaka mu gihe amakipe azaba anganya amanota
Umufaransa wamamaye nk’umutoza wa Arsenal, Arsene Wenger, ari mu Rwanda aho azitabira Inama y’Inteko rusange y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) izaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021 muri Serena Hotel.
Mu mukino w’umunsi wa gatanu mu itsinda rya kabiri, ikipe ya Rayon Sports na Kiyovu Sports byanganyije igitego 1-1, zikomeza gukubana mu manota
Mu mikino y’umunsi wa gatanu w’amatsinda, AS Kigali yatsinze Police FC, mu gihe Mukura yanganyije bituma ijya mu makipe azarwana no kutamanuka.
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika (CAF), yatangaje ko Inama y’Inteko rusange yayo izabera i Kigali mu Rwanda ku wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021, ari na bwo bwa mbere iyo nama ikomeye ibereye mu Rwanda.
Umudage Hans Michael Weiss wigese gutoza Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 (u-20) mu bihe bishize, ari mu bantu babiri batoranyijwe bazavamo umuyobozi wa Tekinike muri Ferwafa.
Minisiteri ya siporo yatangaje ko ikibuga cya stade Amahoro cyabaye gihagaritswe kubera kwangirika, imikino imwe yimurirwa i Bugesera
Uwari umutoza wa AS Muhanga Nduwantare Ismail Jean Marie Vianney yamaze guhagarikwa n’iyi kipe nyuma yo gutakaza imikino itatu ya mbere muri shampiyona.
Ikipe ya Chelsea FC izahura na Leicester City ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’igihugu mu Bwongereza (FA CUP), ku wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021 saa kumu n’ebyiri n’iminota 15 z;umugoroba (18:15), umukino uzerekanwa kuri Star Times ukazasifurwa na Michael Oliver.
Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze Gasogi United ibitego bine kuri kimwe ku Isabukuru y’imyaka 57 Kiyovu Sports imaze ishinzwe, mu gihe ikipe ya Rutsiro FC yanganyije na Rayon Sports igitego kimwe kuri kimwe.
Ikipe ya Police FC yasubiriye Musanze FC iyitsinda ibitego bibiri kuri kimwe mu gihe Sunrise FC inyagira Mukura VS ibitego bine kuri bibiri.
Ikipe ya Gasogi United yabonye amanota atatu yayo ya mbere imbumbe nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports ibitego bibiri ku busa, mu gihe Heritier Luvumbu yatsinze igitego cye cya mbere muri Rayon Sports ubwo batsindaga Rutsiro FC ibitego bibiri ku busa.
Umunya-Brazil Neymar da Silva Santos Junior yongereye amasezerano y’imyaka itatu muri Paris Saint-Germain azarangira tariki ya 30 Kamena 2025. Aya makuru yatangajwe n’ikipe ya PSG ku rubuga rwa Internet rwayo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 08 Gicurasi 2021.
Ikipe ya AS Kigali yashimangiye kuyobora itsinda rya gatatu nyuma yo gutsinda Etincelles FC ibitego bibiri kuri kimwe, mu gihe Mukura yanganyije na Marines FC, kubona amanota atatu imbumbe bikomeza kuyigora.
Ikipe ya Manchester United izakina na Villarreal ku mukino wa nyuma, ikaba ibigezeho nyuma yo gusezerera As Roma ku giteranyo cy’ibitego 8-5, mu gihe Villarreal yasezereye Arsenal ku giteranyo cy’ibitego 2-1.
Amakipe abiri yo mu Bwongereza Chelsea na Manchester City azahura ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Uburayi (UEFA Champions), Chelsea ibigezeho nyuma yo gutsinda Real Madrid ibitego bibiri ku busa mu mukino wa 1/2 wo kwishyura.
Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports ibitego 3-2 mu gihe APR FC yatsinze As Muhanga ibitego 3-1.
Umutoza ukomoka mu gihugu cy’ u Burundi, Etienne Ndayiragije, yerekanywe nk’umutoza wa Kiyovu Sports aho aje gusimbura Karekezi Olivier uherutse kwirukanwa n’iyi kipe.
Ikipe ya Manchester City yaraye igeze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League, nyuma yo gusezera Paris Saint Germain iyitsinze ibitego bibiri ku busa mu mukino wo kwishyura, amateka yaherukaga mu mwaka w’imikino 1969/1970.
Ikipe ya As Kigali yatsinze Police FC ibitego 2-0 mu gihe Espoir FC yashimangiye kuyobora itsinda rya kane nyuma yo gutsinda Mukura VS ibitego 3-1.
Ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje ko yamaze guhagarika rutahizamu wayo Babuwa Samson imuziza amagambo aherutse kuvuga mu itangazamakuru
Umutoza wa Etincelles FC, Colum Shaun Selby, yasezeye ku kazi ko gutoza Etincelles FC nyuma yo gutsindwa na Police FC ibitego bitanu kuri kimwe.
Buhigiro Jacques w’imyaka 77 y’amavuko, ni we waririmbye indirimbo zitandukanye nka ‘Amafaranga, Agahinda karakanyagwa, Nkubaze Primus’ n’izindi, ariko ubusanzwe ni impuguke mu kuvura ingingo zimugaye (Kinésithérapie), umwuga yigiye mu Bubiligi guhera mu 1966-1970.
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’ikipe ya Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal kuri iki Cyumweru tariki 02 Gicurasi 2021, rivuga ko ikipe ya Kiyovu yatandukanye n’uwari umutoza wayo mukuru, Karekezi Olivier Fils aka Danger Man.
Mu mukino wa mbere mu itsinda rya kabiri wahuje Rayon Sports na Gasogi United, urangiye Rayon Sports itsinze Gasogi United igitego kimwe ku munota wa nyuma