Ubuyobozi bwa CECAFA bwatangaje ko amatariki igikombe cya CECAFA cyagombaga gutangiriraho muri Ethiopia yigijwe inyuma ho ibyumweru bibiri.
Umuyobozi w’ikipe ya APR FC Lt Gen. Mubarakh Muganga yatangaje bimwe mu bishobora gutuma ikipe ya APR FC yongera gusubira kuri Politiki yo gukinisha abanyamahanga.
Umukandida Nizeyimana Olivier usanzwe ari Perezida wa Mukur VS, niwe utorewe kuyobora Ferwafa mu gihe cy’imyaka ine, aho yiyamamaje ari umukandida umwe rukumbi
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 HABIMANA Sosthène, yahamagaye abakinnyi bagomba gutangira umwiherero mu ikipe y’igihugu barimo Mitsindo Yves wakiniye u Bubligi bw’abakiri bato.
Ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona ku nshuro ya 19, igikombe yegukanye idatsinzwe mu mikino 13 yakinnye.
Mu mikino ibanza iy’umunsi wa nyuma ku makipe arwanira kutamanuka, Mukura na Gasogi zabonye amanota atatu, Gorilla na Sunrise zijya mu makipe ashobora kuvamo imwe imanuka
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda iragana ku musozo, aho izi mpera z’icyumweru zishira hamenyekanye ikipe yegukana igikombe cya shampiyona ndetse n’ikipe imanukana na AS Muhanga
Mu mikino y’ibirarane ya shampiyona yakinwe kuri uyu wa kabiri, ikipe ya Muhanga yatsinzwe na Etincelles ihita imanuka, mu gihe Rayon Sports yatsinzwe na Rutsiro FC.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23, yamaze guhabwa abatoza bazayitoza muri CECAFA U-23 izabera muri Ethiopia mu kwezi gutaha
Ikipe ya APR Fc inyagiye Marines FC ibitego 6-0 mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona wabereye kuri Stade Huye, AS Kigali nayo itsinda Bugesera
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “Ferwafa” ryatangaje ko imikino ya shampiyona yagombaga kubera i Rubavu isubikwa, ndetse n’imikino y’amakipe arwanira kutamanuka
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko Kayiranga Baptiste yagizwe umutoza w’agateganyo mu mikino ya shampiyona isigaye
Umutoza Guy Bukasa watozaga Rayon Sports amaze gusezera nyuma yo gutsindwa na APR FC.
Mu mikino y’umunsi wa gatanu wa shampiyona, ikipe ya APR FC na AS Kigali zikomeje gukubana nyuma yo kubona amanota atatu buri yombi
Rutahizamu w’ikipe ya Musanze FC, Imurora Japhet bakunda kwita Drogba, arasezera gukina umupira w’amaguru kuri uyu wa Kane tariki 17 Kamena 2021.
Kuri uyu wa Gatatu harakinwa imikino y’umunsi wa gatanu wa shampiyona, aho umukino utegerejwe na benshi ari umukino ikipe ya Rayon Sports iza kwakiramo APR FC.
Ikipe ya Police FC yamaze guhagarika abatoza bayo batatu ibashinja umusaruro mubi, isigaranwa n’umutoza w’abanyezamu Nkunzingoma Ramadhan
Ku wa Gatandatu tariki 12 Kamena 2021, umukino wari wahuje ikipe y’igihugu ya Denmark n’iya Finland mu rwego rw’imikino ya EURO 2020, wabayemo impanuka yatumye abenshi mu bawurebye bacikamo igikuba, abandi batangira kurira nyuma y’Umukinnyi Christian Eriksen w’Ikipe y’igihugu ya Denmark yikubise hasi bitunguranye umutima (…)
Ikipe ya Urartu ikina mu cyiciro cya mbere muri Armenia, bwatangaje ko bwamaze kongerera amasezerano myugariro w’umunyarwanda Nirisalike Salomon.
Umuyobozi w’ikipe ya APR FC Lt Gen Mubarakh Muganga, yatangaje ko bashobora kwemera gutakaza igikombe aho gutakaza intego yo kugira ikinyabupfura mu ikipe ya APR FC.
Mu mikino y’umunsi wa kane wa shampiyona yabaye kuri iki Cyumweru, AS Kigali na APR FC zabonye amanota atatu, Rayon Sports ntiyabasha kwikura i Rubavu
Abakinnyi b’ikipe ya Paris Saint-Germain bagaragaje bimwe mu byiza bitatse u Rwanda` bifuza gusura, ndetse banakangurira abandi gusura u Rwanda.
Mu mikino y’umunsi wa gatatu wa shampiyona, ikipe ya AS Kigali zabonye amanota atatu hanze, Police Fc na Rayon Sports zinganya 1-1
Umuyobozi w’abafana b’ikipe y’Akarere ka Nyagatare, Sunrise FC, avuga ko nta mpungenge bafite z’uko ikipe ishobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri kuko iby’ingenzi byose bihari, icyaburaga ari ugushyiramo imbaraga gusa.
Komisiyo y’amatora muri Ferwafa yatanagaje ko abakandida babiri ari bo bemerewe kwiyamamaza mu matora azaba tariki 27/06
Kuri uyu wa Kane harasubukurwa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, aho umukino utegerejwe ari uzahuza ikipe ya Police Fc na Rayon Sports
Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports bakoze imyitozo ibanziriza iya nyuma, yo gutegura umukino uzayihuza na Police FC kuri uyu wa Kane
N’Golo Kante ni umukinnyi ukunzwe cyane kandi urimo kuvugwa cyane muri iyi minsi kubera uko akina neza ndetse akanagira n’imyitwarire myiza muri bagenzi be bakinana, abamufana bo batangiye no kuvuga ko akwiye guhabwa igihembo cya ‘ballon d’or’ ubundi gihabwa umukinnyi w’umupira w’amaguru witwaye neza mu mwaka wose.
Mu mukino wa kabiri wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro, Amavubi yatsinze Centrafrika ibitego bitanu ku busa. Amavubi yatsinze igitego ku munota wa gatatu gusa w’umukino, ku mupira watanzwe nabi n’umunyezamu wa Centrafrika, Muhadjiri Hakizimana ahita awohereza mu izamu. Mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira, (…)
Minisiteri ya Siporo yatangaje amabwiriza azagenderwaho mu gusubukura imikino irimo n’iy’abatarabigize umwuga. Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 31/05/2021, yashyizeho amabwiriza mashya arimo no gusubukura imikino ikinirwa hanze hatari mu mazu y’imikino.